Liban: Benshi mu bayobozi bo ku cyambu cya Beirut barafunze

Leta ya Liban ivuga ko abategetsi benshi bo ku cyambu cya Beirut ubu bafungishijwe ijisho hategerejwe ko iperereza ritangira ku iturika rikaze ryo ku wa kabiri. Iryo turika ryahitanye abatari munsi ya 135 naho abarenga 4000 barakomereka. Hatangiye ibihe bidasanzwe bizamara ibyumweru bibiri. Perezida Michel Aoun wa Liban yavuze ko iryo turika ryatewe na toni 2,750 za ’nitrate d’ammonium’ (ammonium nitrate) zari zibitse nabi mu nzu ibikwamo ibicuruzwa (warehouse/entrepôt). Hagati aho, abaturage b’i Beirut bagaragaje uburakari bafitiye leta kubera icyo bavuga ko ari uburangare bwateje iturika ryo ku wa kabiri.…

SOMA INKURU

Bamwe mu baturage bati “Umuganura ntituzawizihiza”, icyo leta ibivugaho

Umuganura wo muri uyu mwaka wa 2020 uzizihizwa ejo  kuwa gatanu tariki ya 07 Kanama, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Umuganura isôoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira”, ariko uburyo wajyaga wizihizwamo abantu bahura bagasabana bishimira umusaruro bagezeho siko bizagenda kuko uzizihizwa hubarizwa ingamba zo kwirinda Covid-19.  Hirya no hino aho umunyamakuru w’umuringanews yagerageje kugera, abantu banyuranye haba abakorera leta cyangwa abikorera ku giti cyabo, intero yari imwe bati ” Nta kuganura muri bihe bya Covid-19″. Nyirarukundo Julienne umwarimu wigisha mu mashuri ya Leta,  utuye mu Murenge wa Nduba,  we yatangaje ko ibi…

SOMA INKURU