Baguwe gitumo bari mu kirori birengegije amabwiriza yo kurwanya Covid-19

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 25 Kanama  Polisi y’u Rwanda yafashe abantu 21 muri 35 bari bateraniye mu birori bizwi  ku izina rya “Les Samedis Sympas” byari byateguwe n’umunyamideli witwa Juan Nsabiye ku bufatanye na Hotel izwi ku izina rya The Retreat iherereye mu karere ka Nyarugenge,  mu Murenge wa Nyarugenge ahazwi nko mu Kiyovu. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police “CP” John Bosco Kabera yavuze ko aba bantu bose bakoze ibinyuranyije n’amabwiriza ya Leta yo kurwanya icyorezo cya COVID-19. Mu gihe nyamara bariya bantu aribo bakabaye…

SOMA INKURU

Rwanda: Covid-19 ikomeje gufata indi ntera

Kuri uyu wa Kabiri  tariki 25 Kanama 2020, imibare ya Minisiteri y’Ubuzima yagaragaje ko abantu 231 basanzwemo COVID-19 iterwa n’agakoko ka Coronavirus mu bipimo 6128 byafashwe bituma umubare w’abamaze kwandura uba 3537 mu gihe 21 ari bo bayikize, abamaze gusezerwa mu bitaro baba 1806, Minisante yanatangaje ko uwitabye Imana azize Covid-19 ari umuturage w’imyaka 61. Abarwayi bashya bagaragaye mu bice bitandukanye by’igihugu barimo 196 bakuwe muri Kigali mu bapimwe mu masoko, i Rusizi hagaragaye 30 mu bapimwe mu bibasiwe kurusha abandi, Rubavu ni 3 mu Turere twa Huye na Gatsibo…

SOMA INKURU

Airtel Rwanda yagabanyije ibiciro bya interineti utaguze ipaki ku rugero rwa 90%

Kuri uyu wa kabiri tariki 25 Kanama 2020, Airtel Rwanda yagabanyije ibiciro bya interineti mu gihe ipaki yagushiriyeho ntugure indi, kuva ku frw 52 kuri MB kugeza ku frw 5 kuri MB. Iri gabanya ry’ibiciro rikaba ritangira gukurikizwa guhera kuri uyu wa 25 Kanama 2020. Benshi mu bakiriya bacu bahisemo gukorera mu rugo kubera impamvu z’icyorezo cyugarije isi yose. Muri ibi bihe, kubona interineti udahenzwe nicyo kintu kiraje ishinga abantu benshi, aho akaba ariho Airtel ishaka kugaragariza itandukaniro, ishyiraho ibiciro bya interineti binogeye buri wese. Nk’uko raporo ya GSMA igaragaza…

SOMA INKURU

Rwanda: Abasambanya abana n’abafata abagore ku ngufu bafatiwe ingamba zikaze

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buravuga ko bugiye kujya butangaza  urutonde rw’abahamwe n’ibyaha byo gusambanya abana no gufata ku ngufu abagore n’abakobwa. Ibi ubushinjacyaha bubitangaje mu gihe ibihano kuri ibi byaha byakajijwe ngo bukaba bwizeye ko ari kimwe mu bizatuma abantu batinya kwishora muri ibyo byaha. Hari bamwe mu baturage bumva neza ingaruka z’ibyaha byo gusambanya abana no gufata ku ngufu haba ku wa bikorewe, umuryango we ndetse n’igihugu muri rusange bagaba inzego zishinzwe guhana bihanukiriye ababikora  ndetse no kwigisha abaturage ububi bw’ibyo byaha, kubyirinda, n’abaturage bakareka kubihishira. Umuyobozi w’impuzamiryango iharanira uburenganzira…

SOMA INKURU

RIB yagize icyo itangaza ku ihunga ry’uwari umuvugizi wayo

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha “RIB” rwatangaje ko Marie Michelle Umuhoza wahoze ari umuvugizi warwo yagiye kwivuza mu mahanga kandi ko ari koroherwa, ibi byatangajwe binyomoza ibyari bimaze iminsi bitangazwa ko yahunze. Hari amakuru yakwirakwijwe mu mpera z’icyumweru gishize ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru by’abarwanya Leta y’u Rwanda baba hanze y’igihugu, yavugaga ko Marie Michelle Umuhoza yahungiye muri Canada we n’umuryango we. Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yatangaje ko Marie Michelle Umuhoza akiri umukozi wabo wagiye kwivuza, akagenda mu buryo bwubahirije amategeko. Yagize ati “Yagiye kwivuza, yari arwaye…

SOMA INKURU

Kigali: Covid-19 ikomeje kwiyongera

Ku nshuro ya mbere mu Rwanda kuva Coronavirus yahagera, kuri iki cyumweru tariki 23 Kanama 2020, habonetse abarwayi ba Covid-19 bagera kuri 200 aho abenshi ari abo mu Mujyi wa Kigali ndetse n’umuntu wa 12 iramwivugana. Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko uwa 12 wahitanywe na COVID-19 yari umubyeyi w’imyaka 71 y’ubukure.  Abo barwayi bashya babonetse mu bipimo 6,402  byafashwe mu masaha 24 ashize, hataha umuntu umwe rukumbi wakize neza. Umubare w’abamaze gutahurwaho icyo cyorezo mu Rwanda wahise ugera ku 3,089, barimo abamaze gukira bagera ku 1,755 na 1,322 bakirimo kwitabwaho n’abaganga. Abamaze gutahurwa…

SOMA INKURU

Icyo BNR yatangaje ku bijyanye n’ikigega cyo kuzahura ubukungu

Mu rwego rwo kuzamura ubukungu no kugoboka ibikorwa by’ubucuruzi byashegeshwe cyane n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19, Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho Ikigega cyo Kuzahura Ubukungu(Economic Recovery Fund/ ERF),  abikorera bakaba bakangurirwa kubyaza umusaruro aya mahirwe kugira ngo ibikorwa byabo bikomeze gukora. Ubuyobozi bwa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) icunga icyo kigega, busobanura ko cyashyizweho na Leta imaze kubona ko icyorezo cya Koronavirusi cyagize ingaruka zikomeye ku bukungu muri rusange no ku bikorwa by’ubucuruzi by’umwihariko. Kugeza ubu mu bamaze gusaba kugobokwa, amahoteri 149 ni yo yemerewe na BNR, agera kuri 51 amaze gusubirirwamo…

SOMA INKURU

Shema Luxury ifite umwihariko w’ibikoresho nkenerwa, utabona ahandi ku giciro gishimishije

Umushoramari Shema ari nawe nyiri Shema Luxury Group Ltd, ikorera mu nyubako ya City Plaza hano mu Mujyi wa Kigali rwagati aributsa abaturarwanda ko nubwo igihugu ndetse n’isi muri rusange biri mu bihe bitoroshye byo guhangana na Covid-19,  bo bitababujije kugira ibikoresho byiza,  bigezweho, byujuje ubuziranenge kandi ku giciro cyiza. Shema aributsa abafite ingo cyane cyane abagiye kurushinga,  abujuje inzu, n’abandi bose bakeneye ibikoresho byo mu rugo bigezweho kandi byujuje ubuziranenge ko abafitiye ibikoresho byose, kandi ko uwinjiye mu mangazine ye nta guta umutwe azenguruka hirya no hino ashakisha ibikoresho…

SOMA INKURU

Covid-19 ikomeje guhangayikisha isi

Imibare yatangajwe ku rwego mpuzamahanga yerekana ko muri Afurika abamaze kwandura COVID-19 barenze miriyoni 1.1,  barimo abarenga ibihumbi 825.3 bakize n’abandi barenga ibihumbi 25.3 bahitanywe na cyo. Abamaze kwandura ku Isi bararenga miriyoni 21,7, barimo abakize barenga miriyoni 14.4 n’abapfuye barenga ibihumbi 770.7. Mu gihe mu Rwanda imibare mishya yatangajwe kuri iki Cyumweru tariki ya 16 Kanama 2020, igaragaza ko habonetse abarwayi bashya 101 ba COVID-19 barimo 80 babonetse mu Mujyi wa Kigali. Abo barwayi babonatse mu Mujyi wa Kigali bapimwe ahibasiwe kurusha ahandi harimo n’Isoko rya Nyabugogo (rizwi nko…

SOMA INKURU

Covid-19 itumye amasoko 2 akomeye muri Kigali afungwa

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuva kuri uyu wa Mbere tariki 17 Kanama 2020, hatangira igikorwa cyo gupima abacuruzi n’abarema amasoko atandukanye, by’umwihariko Isoko Rikuru rya Nyarugenge ndetse n’isoko rizwi nko kwa Mutangana riri i Nyabugogo, mu rwego rwo kureba uko ubwandu bw’icyorezo cya COVID-19 buhagaze. Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’aho bigaragariye ko mu masoko atandukanye icyo cyorezo gishobora kuba cyarahaciye icyuho kuko abantu badohotse ku mabwiriza yo kwirinda nk’uko yagenwe n’inzego z’ubuzima. Kimwe mu byashimangiye ko abacuruzi ndetse n’abagana amasoko badohotse ku mabwiriza ni uko abenshi mu bantu 151 bagaragayeho…

SOMA INKURU