“Alarming” consumption of alcohol and e-cigarettes among adolescents, says WHO

The consumption of alcohol and electronic cigarettes among 11-15 year old is “alarming”, according to a report from the European branch of the WHO which recommends public health measures to limit access to alcoholic beverages. “The widespread use of harmful substances among children in many countries in the European region – and beyond – poses a serious threat to public health,” warned the regional director of the World Health Organization (WHO ) Hans Kluge, quoted in a press release. In particular, he calls for increasing taxes, limiting points of sale…

SOMA INKURU

Sobanukirwa n’uwemerewe gutora, utabyemerewe n’uwatorera aho ageze hose mu Rwanda

Umukozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC)  ushinzwe gutangaza amakuru y’urwo rwego, Moïse Bukasa Karani, atangaza ko kugeza ubu urutonde rw’abemerewe gutora Perezida wa Repubulika n’Abadepite mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka wa 2024 ruriho amazina n’imyirondoro by’Abanyarwanda hafi miliyoni 9 n’ibihumbi 500. Bukasa avuga ko umuntu wese ufite indangamuntu y’u Rwanda kandi wujuje imyaka 18 agomba kugenzura ko ari no kuri lisiti y’itora kuko Komisiyo y’Amatora ikorana n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Indangamuntu (NIDA), aho abantu bose bujuje imyaka 18 y’amavuko bahita bashyirwa kuri iyo lisiti. Bukasa yagize ati “Abafite imyaka 18…

SOMA INKURU

Indwara z’umutima ntawe zitakwibasira, dore bimwe mu bimenyetso bigaragaza uwo zafashe

Indwara z’umutima nubwo hari benshi bakunze gutekereza ko zifata abakuze, nyamara muri iki gihe siko bimeze kuko n’abato zisigaye zibibasira ahanini bitewe n’ihindagurika mu buryo turya ndetse nuko tubaho. Nk’uko tubikesha urubuga rwa sante.fr hatangazwa ko kurya ibiryo byuzuyemo amavuta mabi kandi byahinduwe cyane, kudakora imyitozo ngorora mubiri, gukora igihe kirekire utaruhuka ndetse na stress nyinshi ni bimwe mu byongera ibyago byo kwibasirwa n’indwara z’umutima mu bakiri bato. Mu gihe wifuza kuramba no kubaho neza, umutima wawe ugomba kuwurinda hakiri kare bimwe mu bishobora kuwangiza. Buri rugingo rw’umubiri mbere yo…

SOMA INKURU

Ibyo wamenya kuri parike y’Akagera

Akagera ni imwe muri Parike nkuru z’igihugu cy’u Rwanda, ikaba iri ku buso bwa kilometero kare 1222, ikaba ikora ku turere twa Kayonza, Nyagatare na Gatsibo, mu ntara y’Iburasirazuba. Inyamaswa ziba muri parike y’Akagera ziba ahantu bitewe n’impamvu eshatu harimo aho inyamaswa ibonera umutekano, aho ikura ibyo kurya n’aho yabonera ubuhehere ndetse n’amazi. Abasura parike y’Akagera bavuga ko banezezwa n’ubwoko bw’inyamaswa buyibarizwamo by’umwihariko inyamaswa eshanu  nini z’inkazi  harimo Inkura, Intare, Imbogo, Inzovu n’Ingwe. Uretse buriya bwoko butanu bw’inyamaswa  z’inkazi muri parike y’Akagera hagaragaramo amoko y’inyoni agera kuri 490, ibiti by’iminyinya ndetse…

SOMA INKURU

RIB yaburiye abahanzi bo mu Rwanda

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa 6 Kamena 2024 mu gikorwa cyo gusubiza telefone abantu bazibwe ndetse hanerekanwa abasore batanu bashinjwa kuziba,Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry yaburiye abahanzi bakora ibihangano byuzuyemo ibitutsi. Ati “Hari abahanga ibishegu, bogeza ibikorwa by’ubwomanzi n’ubusambanyi, ubu haje n’abatuka abantu bagatuka ababyeyi. Turagira inama abahanzi yo guhanga ibihangano bitabahanganisha n’amategeko kuko guhanga igihangano kiguhanganisha n’amategeko ari inzira yo kuzima, ibihangano nk’ibi bituma utamara igihe, ni byiza guhanga igihangano gituma abantu bahora bakumva bakajya bahora bakwibuka.” Ibi Dr. Murangira yabigarutseho mu gihe muri…

SOMA INKURU

Burera-Cyanika: Ababyeyi bavutsa abana amahirwe yo gukingirwa begerejwe serivise

Icyumweru cyahariwe ubuzima bw’umwana n’umubyeyi cyatangirijwe mu murenge wa Nemba, cyakomereje mu mirenge inyuranye harimo n’uwa Cyanika, mu karere ka Burera, aho kuri iyi nshuro habayeho igikorwa cyo gukemura ikibazo cy’abana bacikanywe na gahunda yo gukingirwa kubera impamvu zinyuranye z’ababyeyi. Mu gihe kingana n’icyumweru Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima cyashyizeho cyahiriwe ubuzima bw’umwana n’umubyeyi, mu murenge wa Cyanika uvugwamo kugaragaramo ababyeyi batubahiza ahunda yo gukingiza abana, hashyizweho site z’ikingira muri buri kagali ndetse n’iziri ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda. Nyuma yo kwima umwana amahirwe yo gukingirwa, arakebura bagenzi be Umwe…

SOMA INKURU

Burera: Nubwo igwingira ku bana ryagabanutse, ubuyobozi butangaza ko intandaro yaryo yahashinze imizi

Burera ni kamwe mu turere 5 twagaragayemo umubare uri hejuru w’abana bahuye n’ikibazo cy’igwingira nyuma y’ubushakashatsi bushingiye ku mibereho myiza y’abaturage “DHC” bwakozwe muri 2020, bwagaragaje ko ingwingira  riri ku kigereranyo cya 41,6%, ariko nyuma ya gahunda zinyuranye zo kurirwanya, igwingira rikaba rigeze ku kigereranyo cya 30,4%. Nubwo umubare wagabanutse ubuyobozi butangaza imbogamizi aka karere kihariye mu kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana. Ibi bikaba byatangajwe kuri uyu wa mbere tariki 3 Kamena 2024, ubwo hizihizwaga ku rwego rw’igihugu gahunda ngarukamwaka  y’icyumweru cyahariwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwana, insanganyamatsiko ikaba igira iti:…

SOMA INKURU

Urutonde rw’inyamaswa zanga urunuka abantu n’uko wakwirwanaho uhuye nazo

Hirya no hino ku isi uhasanga inyamaswa bivugwa ko zikaze cyane ndetse akenshi zitabasha kwihanganira kubona umuntu azica mu maso akaba yazicika zitamwivuganye, ariko nubwo bimeze gutyo usanga zimwe muri zo pariki zirimo isurwa n’abatari bake bagamije kwimara amatsiko bareba izo nyamaswa zitinyitse ku isi. 1.Ingona Ingona niyo nyamaswa ya mbere y’inkazi itihanganira kubona umuntu akaba yayicika itamwishe Ingona ni yo nyamaswa iza ku mwanya wa mbere mu zikaze cyane. Iyi nyamaswa iba mu mazi nubwo rimwe na rimwe iza ku nkombe kota izuba ndetse ikaba iboneka no mu Rwanda;…

SOMA INKURU

Intimba ikomeye y’uwandujwe virusi itera SIDA, anakebura abashakanye

Yashakiye ndetse anakomoka mu murenge wa Kiramuruzi, uherereye mu karere ka Gatsibo, mu ntara y’Iburasirazuba, atangaza ko yandujwe virusi itera SIDA n’uwo bashakanye, akaba yarahishuye icyabiteye ndetse akanemeza ko hari umubare utari muto w’abagore bahuje ikibazo. Uwababyeyi (Izina twamuhaye), atangaza ko yari amaranye n’umugabo we imyaka irenga10, ko ariko yajyaga yumva amakuru ko umugabo we ajya mu ndaya ariko ntabyiteho kuko yabonaga babanye neza. Atangaza ko yaje kubyemera nyuma yo kurwaza umugabo akaremba bajya kwa muganga bagasanga ari ibyuririzi bya virusi itera SIDA, kuko yaramaze igihe nta biraka afite, bimuviramo…

SOMA INKURU

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Centrafrique zatanze serivisi z’ubuvuzi ku buntu

Ingabo z’u Rwanda zibarizwa mu Itsinda rya (Battle Group VI), zikorera mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA), zatanze ku buntu serivisi z’ubuvuzi ku baturage bo mu mujyi wa Bria, umudugudu wa Dahouga. Mu gikorwa cyabaye ku wa Kabiri tariki 28 Gicurasi 2024, serivisi z’ubuvuzi zatanzwe zibanze ku kugusuzuma no kuvura indwara nka malariya, indwara zo mu myanya y’ubuhumekero ndetse n’abafite ibibazo byo mu nda. Abaturage kandi bapimwe n’indwara zitandura zirimo umuvuduko wamaraso hamwe no kubapima ibiro, hanatanzwe na serivisi z’ubuvuzi bw’amenyo n’ubw’amaso. Umuyobozi w’umujyi wa Bria, Bwana…

SOMA INKURU