Kuri uyu wa kabiri nibwo ikipe ya AS Kigali yatangiye imyitozo habura iminsi 16 kugira shampiyona itangira tariki ya 15 Kanamana 2024, kuri Tapis Rouge hagaragayemo abakinnyi bashya harimo Sugira Ernest utagiraga ikipe abarizwamo kugeza ubu hamwe n’uwahoze ari rutahizamu wa Rayon Sports Ngendahimana Eric. Abandi bitabiriye iyi myitozo itakoreshejwe n’umutoza mukuru Guy Bukasa utagaragaye ku kibuga, ni abakinnyi basanzwe muri AS Kigali ndetse n’abandi benshi baje kugerageza amahirwe kugira ngo babone ikipe bakoreshejwe n’umutoza wungirije ariwe Guy Bakila. Muri aya masura mashya hagaragayemo myugariro w’iburyo Nkubana Marc wakiniraga ikipe…
SOMA INKURUCategory: Inkuru zikunzwe
Rwanda: Akato n’ihezwa biracyakorerwa abafite virusi itera SIDA
Urugaga Nyarwanda rw’Abafite virusi itera SIDA (RRP+), rutangaza ko kugeza ubu hakigaragara akato n’ihezwa bikorerwa abafite virusi itera SIDA, bikaba bibangamira gahunda yo gukumira ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA. Umwe mu banyamuryango ba RRP+, Nzamukosha ( izina twamuhaye), ni umukobwa urangije amashuri yisumbuye wavukanye virusi itera SIDA, ariko bikaba bitaramuteye gucika intege ahubwo yiha gahunda yo gufata iya mbere mu kurwanya ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA yifashishije imbuga nkoranyambanga. Atangaza ko hari akato kakigaragara ku bafite virusi itera SIDA. Mu buhamya bwe, agira ati « Njye nagize amahirwe yo…
SOMA INKURUIndwara izahaza uwo yafashe “Monkepox” yageze mu Rwanda
Byemejwe ko kugeza ubu mu Rwanda hamaze kugaragara abantu 2 bafite icyorezo cya “Monkeypox” kizwi mu kinyarwanda nk’indwara y’ubushita bw’inkende. Iyi ndwara ije nyuma y’icyorezo cya Covid-19 yibasiye isi yose ikica abatari bacye ndetse ikanateza ibibazo by’ubukungu n’u Rwanda rudasigaye. Iby’iyi ndwara ya Monkeypox mu Rwanda bikaba byemejwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’ Ubuzima “RBC”, cyatangaje ko iyi ndwara y’ubushita bw’inkende yagaraye ku bantu bagiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo “RDC” hamwe mu hibasiwe n’iyi ndwara cyane. Kuva mu mwaka wa 2022 nibwo hirya no hino ku Isi hagaragaye abantu basaga…
SOMA INKURUUganda: Iby’imyigaragambyo bikomeje guhindura isura
Ibinyamakuru byo muri Uganda biri kwandika ku myigaragambyo iri kuhabera byatangaje ko ibyamamare byagerageje kuyitabira bari gutabwa muri yombi isaha ku yindi. Ibi bibaye mu gihe Polisi yo muri Uganda ihanganye bikomeye n’urubyiruko rwigabije imihanda mu myigaragambyo bise ‘March2Parliament’. Umwe mu batawe muri yombi hakiri kare ni umunyarwenya Obed Lubega uzwi nka Reign uyu akaba yaramamaye mu itsinda ‘Maulana&Reign’ watawe muri yombi mu gitondo cyo kuri uyu wa 23 Nyakanga 2024 akaba yahise ajyanwa gucumbikirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Nateete. Undi watawe muri yombi mu rubyiruko rukomeje imyigaragambyo rwamagana…
SOMA INKURUAmatora 2024: Bimwe mu byatunguranye mu ibarura ry’amajwi mu matora ya Perezida wa Repubulika n’Abadepite
Nk’ahandi hose mu gihugu, abanyarwanda bazindukiye mu gikorwa cyo kwitorera Perezida wa Repubulika n’Abadepite. Ukurikije uko amatora asanzwe ategurwa n’uko aba yitezwe, hari ibishya byagiye bigaragaramo bitamenyerewe. Ni mu gikorwa cyabaye kuri uyu wa gatanu tariki ya 15 Nyakanga 2024, kibera hirya no hino mu gihugu. Ukurikije uko amatora asanzwe agenda, hari ibisa n’ibyatunguranye ukabona ko n’ababarura amajwi batabifiteho amakuru afatika hamwe bakabanza kugisha inama. 1.Usoma amajwi ni umwe Mu byumba byinshi by’itora, uwasomaga ibiri ku mpapuro abaturage batoreyeho wasangaga ari umwe, undi uri imbere agahira yandika ibyo basomye. Nubwo…
SOMA INKURURubavu: Imbogamizi ku mahirwe ahabwa ‘’Indangamirwa’’ yo kwirinda virusi itera Sida
Rubavu ni akarere gahana imbibe n’umujyi wa Goma wo mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kakaba karangwa n’uburanga bunyuranye, ibi bikaba byongera urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu ari nako abakora uburaya biyongera. Kuba hateye gutya, inzego z’ubuzima zashyizeho uburyo bwizewe “PrEP” bufasha abakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye kutandura virusi itera SIDA ku gipimo cya 99%. Magingo aya, hari abatabikozwa barimo n’abakorwa umwuga w’uburaya bakunze kwita ‘’Indangamirwa’’. Umuti uzwi nka PrEP (Pre-Exposure Prophylaxis) wemejwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) mu 2015, ko ukora neza mu kurinda abantu kwandura HIV…
SOMA INKURUWaruziko indwara y’imidido itibasira amaguru gusa? Menya byinshi kuri iyi ndwara
Imidido ni indwara irangwa no kubyimba ibice runaka by’umubiri cyane cyane amaguru. Gusa si yo yonyine ashobora kubyimba kuko n’ibindi bice bishobora kubyimba nk’intoki, cyangwa imyanya ndangagitsina. Iyi ndwara ikaba ari ingaruka z’uko urwungano rwa lymph (aya ni amatembabuzi aba mu mubiri ariko atari amaraso, nayo akaba afite imiyoboro yayo) ruba rwangiritse iyo miyoboro ikipfundika noneho lymph ikirundira aho hipfunditse. Imiyoboro ya lymph iba inyuranamo n’iy’amaraso Urwungano rwa lymph akamaro karwo ni ukurinda umubiri indwara muri rusange cyane cyane iziterwa na mikorobi. Imidido irangwa n’iki? Nk’uko tumaze kubibona ikimenyetso cya…
SOMA INKURUByinshi ku rukingo rwa kanseri y’inkondo y’umura mu myaka 13 rutangijwe mu Rwanda
Hari ku munsi wa Kabiri w’icyumweru tariki 26 Mata 2011, mu rwunge rw’ amashuri rwa Kanyinya, mu karere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali, ubwo umufasha wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Jeannette Kagame, yatangizaga ku mugaragaro gahunda yo gutanga urukingo rwa kanseri y’inkondo y’umura ku bana b’abakobwa bafite imyaka iri hagati ya 12 na 16 y’amavuko. Icyo gihe Madamu Jeannette Kagame yatangaje ko bimaze kugaragara ko mu Rwanda hari abagore n’abakobwa bicwa na kanseri y’inkondo y’umura, ari nayo mpamvu Leta yafashe gahunda yo gukingira abana b’abakobwa bakiri bato (abangavu), batarageza…
SOMA INKURUUbukwe bw’icyamamare mu muziki Davido bwavugishije benshi
Muri Nigeria mu mujyi wa Lagos, ibitangazamakuru bigaruka ku myidagaduro n’imbuga nkoranyambaga byiriwe bihanze amaso ubukwe bwa Davido na Chioma Avril Rowland bamaze kubyarana abana batatu mu myaka isaga 10 bamaranye. Muri ubu bukwe bwitabiriwe na benshi Chioma yapfukamye hasi agaburira umugabo we nyuma yo kwemererwa kubana nk’ umugabo n’umugore mu buryo bwemewe n’amategeko, Davido nawe amuha impano y’imodoka nshya. Ni ubukwe bwitabiriwe n’ibyamamare ndetse n’abanyacyubahiro barimo, Oluṣẹgun Ọbasanjo wayoboye Nigeria kuva 1999 kugeza 2007, Sanwo Olu Mayor w’umujyi wa Lagos. Don Jazzy, Mr P , Rudeboy , Patoranking, Chike, Lojay…
SOMA INKURUCAF yatangaje igihe igikombe cy’Afurika cy’Ibihugu cya 2025 kizakinirwa n’aho kizabera
Mu nama ya Komite Nyobozi y’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika ‘CAF’ yateranye ku wa Gatanu tariki 21 Kamena 2024 i Cairo mu Misiri iyobowe na Perezida w’iri mpuzamashyirahamwe, Dr Patrice Motsepe yemeje ko igikombe cy’Afurika cy’Ibihugu cya 2025 kizakinirwa muri Maroc, kizatangira tariki 21 Ukuboza 2025 gisozwe tariki 18 Mutarama 2026. Muri iyi Nama ya Komite Nyobozi ya CAF kandi yemeje ko igikombe cy’Afurika cy’Abagore WAFCON 2024 kizabera muri Maroc kizatangira tariki 5 Nyakanga kugeza tariki 26 Nyakanga 2024. Iri rushanwa mpuzamahanga rya CAN, rizaba rikinwe ku nshuro ya 35,…
SOMA INKURU