Miss Nimwiza Meghan yahamirije mu ruhame guhindura icyerekezo cy’ubuzim

Miss Nimwiza Meghan wegukanye ikamba rya Miss Rwanda mu mwaka wa 2019, ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki 28 Gicurasi 2023 yabatijwe mu mazi menshi mu itorero “Christian Life Assembly”. Uku guhamya kwakira Yesu n’umukiza mu buzima bwa Miss Nimwiza Meghan byasamiwe hejuru n’abatari bake harimo na Miss mugenzi we Liliane Iradukunda wabaye Miss Rwanda 2018, aho yagaragaje ko yishimiye intambwe Miss Meghan yateye mu buzima. Miss Iradukunda mu marangamutima yagize ati “Ndakwishimiye kandi ntewe ishema nawe Meghan wanjye”. Uyu kimwe n’abandi batandukanye bagaragaje ko bishimiye intambwe yatewe…

SOMA INKURU

Inama zafasha umugore utwite wanduye virusi itera SIDA

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima mu Rwanda « RBC » gikomeje ubukangurambaga bwo gushishikariza umugore ugisama kwihutira kujya kwa muganga, mu rwego rwo kumenya uko ubuzima bwe buhagaze, hagamijwe gumira kwanduza umwana uri mu nda virusi itera SIDA mu gihe nyina bamupimye bagasanga yarayanduye. Ubu bukangurambaga bukaba bwarabereye mu ntara y’Iburasirazuba akaba ari naho higanje ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA, mu karere ka Kayonza, mu murenge wa Gahini, aho abagore n’urubyiruko rwiga mu mashuri yisumbuye yo muri uyu murenge bibukijwe ko umwana ashobora kwanduzwa virusi itera SIDA mu gihe bamutwite, bamubyara, banamwonsa ,…

SOMA INKURU

Urubanza rw’abasirikare b’abarundi banze kurwana na M23 rwafashe indi ntera

Mu rubanza rw’abasirikare b’Abarundi bafunzwe bazira kwanga kurwana n’umutwe witwaje intwaro wa M23 mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, basabye Leta yabo kugirwa abere kandi bagasubizwa mu kazi. Uru rwabereye mu ntara ya Rutana tariki ya 24 Gicurasi 2024, aba basirikare bakaba bashinjwa kwanga kubahiriza amabwiriza y’abayobozi babo, ubwo bari bahanganye n’abarwanyi ba M23. Abasirikare barenga 270 ni bo bari gukurikiranwa muri iyi dosiye. Ibiro ntaramakuru AP by’Abanyamerika muri Gashyantare 2024 byatangaje ko 103 bafungiwe mu ntara ya Rumonge, abandi muri Ngozi, Ruyigi na Bururi. Boherejwe…

SOMA INKURU

Bikwiriye gucika! Barasaba ko ihohoterwa rikorerwa urubyiruko rufite virusi itera SIDA ryahagurukirwa

Bamwe mu rubyiruko bafite virusi itera SIDA batangaza ko bakorerwa ihohoterwa rikomeye ririmo ihezwa n’akato, biviramo benshi gutakaza icyizere cy’ejo hazaza biturutse ku kuvutswa kugera ku ndoto z’ubuzima bwabo. Umwe muri bo ni Giramata (izina twamuhaye), abarizwa mu isantire y’umurenge wa Muhura, mu karere ka Gatsibo, mu Ntara y’Iburasirazuba, yandujwe virusi itera SIDA ageze mu mwaka wa 4 w’amashuri yisumbuye, akaba atangaza ko aribwo yatangiye icyo yita ibigeragezo by’ubuzima. Ihezwa n’akato kuri we byatangijwe n’uwamwibarutse Giramata yagize ati: “Njye nandujwe virusi itera SIDA n’umuhungu twari duturanye, nyuma yo kumva abantu…

SOMA INKURU

Inteko rusange idasanzwe ya Kiyovu Sports ihatse byinshi

Nyuma y’aho ikipe ya Kiyovu Sports isoje Shampiyona ari iya gatandatu, aho yaranzwe no kudahemba abakinnyi no gufatirwa ibihano na FIFA harimo kutemererwa kugura abandi bakinnyi kubera amadeni y’asaga miliyoni 50 Frw ibereyemo abo yirukanye binyuranyije amategeko, yatumije inteko rusange idasanzwe. Uku gutumiza inteko rusange bikaba byakozwe n’umuryango wa Kiyovu Sports, ikazabera kuri Hotel Chez Lando ku Cyumweru, tariki ya 26 Gicurasi 2024, ikaba yatumiwemo abanyamuryango bose   igamije kuvugurura amategeko shingiro n’amabwiriza ngengamikorere no kuzuza imyanya. Uretse ibiri ku murongo w’ibyigwa, hari amakuru avuga ko hashobora kuzakomozwa ku mibereho y’iyi…

SOMA INKURU

Mu ruzinduko Corneille Nangaa yagiriye mu bice byafashwe na M23 yishimiye ibyagezweho

Kuri uyu wa Mbere, tariki 20 Gicurasi 2024,  Umuyobozi w’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC) Corneille Nangaa yagiriye Uruzinduko rw’akazi  mu bice byabohojwe na M23, aho yagaragaje  ubwitange budasubirwaho mu iyubakwa n’iterambere rirambye muri Teritware ya Masisi, Rutshuru n’igice cya Nyiragongo, ndetse n’ahandi kuri ubu hari mu maboko y’inyeshyamba z’umutwe wa M23. Umuvuguzi wa M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka watangaje ibi akoresheje urubuga rwa rwa X, yavuze ko Corneille Nangaa mu gukora uru ruzinduko rw’akazi yaherekejwe n’umugaba mukuru w’ingabo za M23, bwana Maj Gen Sultan Makenga. Agaragagaza ko kandi…

SOMA INKURU

Nyagatare: Bamwe mu rubyiruko bahishuye ikibashora mu busambanyi budakingiye

Nyagatare ni kamwe mu turere tugize intara y’Iburasirazuba, ikaba ifite imirenge ikora ku gihugu cy’Ubugande, muri yo harimo umurenge wa Rwimiyaga, aho rumwe mu rubyiruko rwaho rutangaza ko ruhakura ibiyobyabwenge byiganjemo kanyanga n’urumogi ari byo bituma bishora mu busambanyi akenshi ntibibuke no gukoresha agakingirizo. Uwo twahaye izina rya John kubera umutakano we, atangaza ko mu murenge wabo abenshi mu rubyiruko ndetse n’abubatse bishora mu busambanyi biturutse ku biyobyabwenge bakura gihugu cy’abaturanyi cy’Ubugande kuko biba bigura make, nyuma yo kubifata bikabatera gusambana nta bwirinzi. Ati: “Akenshi rwose ushobora kujya gusambana ufite…

SOMA INKURU

Ikihishe inyuma yo kwegura kwa Nyampinga wa USA 2024

Icyemezo cyo kwegura kwa Nyampinga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Noelia Voigt yagitangaje abinyujije ku rubuga rwa ‘Instagram’ ku wa mbere tariki 6 Gicurasi 2024, avuga ko abitewe n’uko ashaka kwita ku buzima bwe bwo mu mutwe. Mu butumwa yari yashyize ku rubuga rwa Instagram, Miss Voigt, wanabaye Miss Utah USA, yavuze ko icyo cyemezo yafashe ari icyemezo gikomeye, ndetse ko yari abizi ko kizatungura benshi, ariko kandi ko ari iby’agaciro “gufata ibyemezo wumva bikunogeye, bikubereye byiza kandi bitabangamira ubuzima bwawe bwo mu mutwe”. Gusa mu makuru mashya yagiye…

SOMA INKURU

Rwamagana: Abanyeshuri bagaragaje imbogamizi bafite mu kwirinda virusi itera SIDA

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima “RBC” igaragaza ko ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA bwiganje mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 24, ku kigero cya 35% ariko nubwo bimeze gutya urubyiruko rwo mu mashuri yisumbuye rwiga ruba mu kigo rutangaza ko rufite imbogamizi mu gukumira no kwirinda ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA. Iyi mbogamizi ikaba yatangajwe n’abanyeshuri biga banacumbika mu bigo by’amashuri biherereye mu karere ka Rwamagana, aho bagize bati: ” Tugorwa no kwipimisha Virusi itera SIDA kuko nta serivice zo kuyipima ziba ku ishuri, bisaba kujya mu mavuriro…

SOMA INKURU

RBC yatagije uburyo bushya bwo kurwanya Maraliya hakoreshejwe Drone

Ikigo cy’Igihugu Gishizwe Ubuzima “RBC”, cyatagije uburyo bushya bwo gutera umuti wica imibu mu bishanga, bakoresheje indege zitagira abapirote “Drone”. Phocas Mpazimpaka umukozi muri RBC ushinzwe ishami ryo gukumira indwara avuga ko abashakashatsi b’iki kigo bari gukora igerageza ngo barebe akamaro ko gukumira malaria binyuze mu gukoresha drones zitera imiti mu bishanga bikikije Kigali. Mpazimpaka akomeza avuga ko iyo guteza umuti drones bikozwe bikomatanyije no gutera umuti hakoreshejwe amapompo, bigabanya cyane gukura kw’imibu itera Malariya iba isanzwe ituye mu bishanga. Umubu ntushobora kororoka utabonye ahantu hari amazi ho gutera amagi,…

SOMA INKURU