Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwatangaje ko bwashenguwe n’urupfu rw’umusirikare w’u Rwanda waguye mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique “MINUSCA”. Urupfu rw’uwo musirikare w’u Rwanda rwatangajwe nyuma y’igitero cyagabwe ku ngabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, bikozwe n’ihuriro ry’inyeshyamba, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Mutarama 2020. Minisiteri y’Ingabo mu Rwanda yatangaje ko RDF yihanganishije ibikuye ku mutima, umuryango wa nyakwigendera waguye mu butumwa bw’amahoro. Minisiteri y’ingabo yashimangiye ko Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro zitazacika intege mu gucunga umutekano no…
SOMA INKURUCategory: politike
Iburasirazuba: Hari abayobozi batungwa agatoki mu kubohoza ubutaka
ImiriUmubitsi w’impapuro mpamo z’ubutaka mu Ntara y’Iburasirazuba, Muvara Pothin, avuga ko bamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze bagira uruhare mu gutuma abaturage babohoza ubutaka bwa Leta ndetse na bo ngo harimo ababwibarujeho. Abitangaje mu gihe guhera tariki ya 31 Ukuboza 2020, ubutaka budafite abo bubaruyeho bwasubijwe leta mu gihe hagitegerejwe ba nyirabwo. Mu Ntara y’Iburasirazuba ubutaka budafite abo bubaruyeho burenga ibihumbi 261 kuri miliyoni zisaga 2 n’ibihumbi 18 z’ubutaka bwose bwabaruwe muri iyi Ntara bingana na 13%. Umubitsi w’impapuro mpamo z’ubutaka mu Ntara y’Iburasirazuba, Muvara Pothin, avuga ko muri ubwo…
SOMA INKURUYiyemeje guhangana n’abapfobya Jenoside yakorewe abatutsi
Umwanditsi w’ibitabo Mukagasana Yolande n’abandi bantu babungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bashinze umuryango bise “Fondation Yolande Mukagasana” ufite intego zinyuranye zijyanye no kurwanya ihakana n’ipfobya ndetse n’ingengabitekerezo ya Jenoside. “Fondation Yolande Mukagasana” izanita ku kwimakaza ibikorwa by’ubugeni bitandukanye bijyanye n’amateka ya Jenoside, birimo ibinyuze mu ndirimbo, ikinamico na filime. Yolande Mukagasana ni we muyobozi mukuru w’uyu muryango, ndetse yanagize uruhare mu ishingwa ryawo. Yasobanuye ko yagize iki gitekerezo mu rwego rwo gutanga umusansu mu guhangana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yagize ati “Ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi iracyagaragara…
SOMA INKURUU Rwanda rwatangiye kohereza imbuto hirya no hino ku isi
Imbuto za mbere zivuye mu Rwanda zatangiye gucuruzwa muri Carrefour, sosiyete y’ubucuruzi yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ifite amashami atandukanye hirya no hino ku isi. Kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Mutarama 2021, Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yatangaje ko imbuto za mbere zivuye mu Rwanda zageze muri Carrefour. Mu cyumweru gishize nibwo u Rwanda rwasinyanye n’iyo sosiyete amasezerano yo gutangira kohereza imbuto zo mu Rwanda mu maguriro atandukanye ya Carrefour hirya no hino. Iri soko rishya ryitezweho gufasha abahinzi n’abohereza imboga n’imbuto hanze, rikaba rizibanda…
SOMA INKURUImpamvu y’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa
Tugendeye ku cyegeranyo cyakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibaburishamibare mu Rwanda, “NISR”cyerekanye ko impamvu ibiciro by’ibiribwa byiyongereye mu kwezi k’Ukuboza 2020, ari izamuka ry’ibiciro ry’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye. Iki kigo cyerekanye ko biriya biribwa n’ibinyobwa bidasembuye byazamutseho 4.2%, ibisembuye n’itabi byo bikazamukaho 6.9%, iby’amazu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa bizamukaho 4.5%, naho ibiciro by’ubwikorezi byo byazamutseho 3.1%. Iki kigo gikomeza gitangaza ko ariko iyo ugereranyije ibiciro byo mu kwezi k’Ukuboza 2019 ndetse n’Ukuboza 2020, usanga ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byarazamutseho 3.6%. NISR ikomeza isobanura ko iyo ugereranyije ibiciro byo mu…
SOMA INKURUBirangiye uzayobora USA yemejwe
Nyuma y’imvururu nyinshi ndetse n’amagambo y’urudashira yiganjemo ‘Twibwe amajwi’ ku ruhande rwa Trump, birangiye Joe Biden ukomoka mu ishyaka ry’Abademocrate yemejwe na Sena mu buryo budasubirwaho nka Perezida watowe wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iyi ntsinzi ya Biden hiyongereyeho intsinzi y’abasenateri b’abademocrate babiri, ku matora yari ategerejwe muri Leta ya Georgia yagombaga kwemeza ubwiganze bw’ishyaka ry’abademocrate muri sena ari nayo ifata ibyemezo bya nyuma muri iki gihugu. Izi ntsinzi zombi zitezweho kuzorohereza Perezida Biden gushyira mu bikorwa intego yihaye bimworoheye ubwo azaba yatangiye imirimo ku itariki 20 Mutarama 2021.…
SOMA INKURUBarasaba Perezida kuzahura umubano wabo n’u Rwanda
Abaturage bo mu Karere ka Kisoro kiganjemo abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda, basabye Perezida wa Uganda,Yoweri Kaguta Museveni ko natorerwa indi manda yazita ku kuzahura umubano n’u Rwanda kubera ko gufunga imipaka byabagizeho ingaruka nyinshi. Iki cyifuzo abaturage bakigaragarije Perezida Museveni ubwo yari yagiye muri aka gace mu bikorwa byo kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’igihugu. Abayoboke bo mu ishyaka rye rya NRM bo muri aka gace bavuze ko bamwitezeho gusubukura ubuhahirane n’u Rwanda, ubwo azaba atsinze amatora ya Perezida azaba kuwa 14 Mutarama 2021. Rose Kabagenyi uhagarariye abagore ba Kisoro mu Nteko Ishinga…
SOMA INKURUAmasezerano y’isoko rusange ry’Afurika yatangiye kubahirizwa
Tariki ya 1 Mutarama 2021 nibwo amasezerano ashyiraho Isoko Rusange rya Afurika “African Continental Free Trade Area (AfCFTA)” yatangiye gushyirwa mu bikorwa. Amasezerano ashyiraho isoko rusange rya Afurika yasinyiwe i Kigali muri Werurwe 2018, biteganywa ko azahuriza hamwe ibihugu bigize uyu mugabane ku isoko ry’abaturage bagera kuri miliyari 1,3 bawutuye n’ibihugu 55 bifite umusaruro mbumbe wa miliyari 3400$. Azazamura ubucuruzi bukorwa hagati y’ibihugu bya Afurika busanzwe kuri 16%, igipimo kiri hasi cyane ugereranyije na 60% ibyo bihugu bikorana n’u Burayi na 50% bikorana Aziya. Ibihugu 54 muri 55 bigize Umuryango…
SOMA INKURUAbagore basigajwe inyuma n’amateka barataka guhohoterwa bikomeye
Abagore b’abasigajwe inyuma n’amateka bo mu mirenge ya Kinigi na Nyange, mu karere ka Musanze, intara y’Amajyaruguru, batangaza ko bakorerwa ihohoterwa rikomeye ryabatwarira ubuzima baramutse badahawe ubufasha mu maguru mashya. Ukigera aho aba basigajwe inyuma n’amateka batuye benshi muri bo bibera mu nzu zidahomye, iyo uri hanze ureba mu nzu, winjiye mu nzu nta kintu kiba kirimo uretse utugozi turiho imyenda nayo mike, mu byumba usanga ahenshi nta buriri burangwamo n’aho buri ugasanga ari agakarito kibereyemo, mu gihe mu ruganiriro haba hateyemo amashyiga y’amatafari n’inkono hafi y’amashyiga. Umwihariko usanga abenshi…
SOMA INKURUIcyasimbuye inama y’umushyikirano yasubitswe kubera Covid-19
Inama y’Abaminisitiri yemeje isubikwa ry’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yagombaga kuba ku nshuro ya 18 kubera ubwiyongere bw’icyorezo cya Coronavirus mu gihugu, igena ko ijambo rigaragaza uko igihugu gihagaze Umukuru w’Igihugu yagombaga kuzatangiramo, azarigeza ku baturage mu kiganiro kizaba ku wa 21 Ukuboza. Inama y’Abaminisitiri yemeje isubikwa ry’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yagombaga kuba ku nshuro ya 18 kubera ubwiyongere bw’icyorezo cya Coronavirus mu gihugu, igena ko ijambo rigaragaza uko igihugu gihagaze Umukuru w’Igihugu yagombaga kuzatangiramo, azarigeza ku baturage mu kiganiro kizaba ku wa 21 Ukuboza. Umwanzuro wo gusubika Umushyikirano w’uyu mwaka, ni umwe…
SOMA INKURU