Ibyemezo bishya byo guhangana na Covid-19

Kuri uyu wa 14 Ukuboza 2020,Perezida Kagame yayoboye inama y’Abaminisitiri yafatiwemo ingamba nshya zo kurwanya icyorezo cya Coronavirus gikomeje gukaza umurego mu gihugu. Mu Rwanda,Coronavirus yongeye gufata indi sura mu minsi mike ishize, aho mu gihe kitageze ku byumweru bibiri hamaze gupfa abantu batandatu mu gihe abarenga 600 bo bayanduye ndetse guhera mu cyumweru gishize imibare yongeye kuzamuka cyane mu gihugu hose. Ingamba zafashwe ziganjemo kongera kugabanya umuhuro w’abantu benshi yaba mu ma bisi,mu nsengero,mu birori bitandukanye n’ibindi. Mu myanzuro yafashwe harimo ko akarere ka Musanze kashyiriweho amabwiriza y’ umwihariko…

SOMA INKURU

Ibyo Perezida Kagame yatangaje mu iserukiramuco “Kusi Ideas Festival”

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 08 Ukuboza 2020, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yitabiriye Iserukiramuco “Kusi Ideas Festival” ritegurwa n’Ikigo k’itangazamakuru Nation Media Group (NMG) guhera mu mwaka wa 2019. Iryo serukiramuco (Festival) ni gahunda ishingiye ku kungurana ibitekerezo bigamije kurebera hamwe icyateza imbere Umugabane w’Afurika mu ruhando mpuzamahanga mu kinyejana cya 21. Ni ibirori bikorwa mu buryo bwo kureba uko hashorwa imari mu dushyatndetse no mu mahirwe yabyazwamo umusaruro ugeza Afurika ku nsinzi ijyanye n’icyerekezo 2050. Ibirori by’uyu munsi byabereye mu Ntara ya Kisumu yo mu…

SOMA INKURU

Afurika ifite byinshi byagira umumaro-Perezida Kagame

Kuri uyu wa Gatatu, tariki 2 Ukuboza 2020 mu nama ya gatanu yahuje abayobozi bakomeye ku ruhande rwa Afurika n’u Burayi hifashishijwe ikoranabuhanga, biga ku bufatanye bw’imigabane yombi bugamije iterambere, Perezida Kagame yatangaje ko Afurika ifite byinshi byagirira umumaro ubufatanye bw’imigabane yombi, haba mu kubyaza umusaruro umutungo ifite cyangwa abaturage bayituye. Nyuma yo kubitangaza Perezida Kagame yanavuze ko hari uburyo Afurika yakunze gufatwa n’abanyaburayi kutari ko, bikagaragarira mu bufatanye n’umubano imigabane yombi yagiye igirana. Ati “Turashaka kugeza uyu mubano ku rundi rwego mu bijyanye n’imyumvire imwe ku miyoborere. Imyitwarire nk’iy’umugenzuzi…

SOMA INKURU

Icyo Perezida Kagame asaba abanyafurika

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yasabye Abanyafurika kurenga gutekereza ku by’aka kanya, bagakusanya ubushobozi n’ibitekerezo bishya byihutisha iterambere abaturage b’Afurika bakeneye. Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Ukuboza 2020, mu ijambo yagejeje ku Ihuriro ry’Abanyafurika baba mu mahanga ryizihizaga isabukuru y’imyaka 10 rimaze rigaragaza ubufatanye mu guharanira iterambere ry’Afurika. Yavuze ko mu myaka ishize Ihuriro ry’Abanyafurika baba mu mahanga ryagiye rihuriza hamwe ibihumbi by’ abantu bahuje imyumvire, b’abizerwa, bagize uruhare mu guhindura Umugabane w’Afurika mu bihe bitandukanye. Yashimangiye ko muri uyu mwaka iryo huriro,…

SOMA INKURU

U Rwanda rwasabwe kwimura ambasade yarwo

Kugeza ubu Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Guatemala nibyo bihugu byonyine bifite ambasade zabyo i Yeruzalem, ni mu gihe ibindi 87 byo bizifite muri Israel usanga ziherereye i Tel Aviv na Herzliya. Muri Gicurasi 2018, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafashe icyemezo cyatunguye isi, zemeza ko Yeruzalemu itagabanyije ariwo Murwa Mukuru wa Israel, ndetse ihita ihimurira ambasade yayo iyivanye i Tel Aviv. Ibi byari bikubiye mu mugambi wa perezida Donald Trump nk’uko yari yabisezeranyije mu Ukuboza 2017. Kwimurira ambasade yayo i Jeruzalem byateje impagarara kuko na Palestine ivuga ko…

SOMA INKURU

Nyuma y’imyaka 26 mu mashyamba bishimiye gusubizwa mu miryango yabo

Kumara imyaka 26 benshi muri bo batazi icyo bahunga n’impamvu bahejejwe mu mashyamba n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ni umwe mu mitwaro iremereye abatahutse baruhuka bageze mu Rwanda. Basanga ibyo babwirwaga na bamwe bashaka kubagumana mu mashyamba ku nyungu zabo bwite, byarabasubije inyuma iyo biboneye n’amaso yabo ibyo Abanyarwanda bamaze kugeraho mu iterambere muri iyo myaka bo batigeze bagoheka kubera intambara z’urudaca. Ku wa Kabiri tariki tariki 17 Ugushyingo 2020, Abanyarwanda bakabakaba 2000 biganjemo abagore n’abana bavuye mu mashyamba ya Congo bakakirwa n’u Rwanda bashimangira ko amahirwe babonye…

SOMA INKURU

Perezida Kagame yakiriye intumwa zaturutse muri Ethiopia

Kuri uyu Gatatu Perezida Paul Kagame yakiriye intumwa ziturutse muri Ethiopia ziyobowe na Minisitiri w’intebe wungirije akaba minisitiri w’ububanyi b’amahanga, Demeke Mekonnen, agaragaza ko yifuza ko amahoro n’umutekano byagaruka muri iki gihugu. Ibyumweru bibaye bibiri ingabo za Ethiopia zitangiye ibitero simusiga Ku ntara ya Tigray iherereye mu Majyaruguru y’iki gihugu, aho ingabo za leta zivuga ko zishaka kugarurayo amahoro zikahirukana umutwe wa gisirikare w’iyi leta. Impungenge zikomeje kuba zose muri aka karere ko iyi ntambara ishobora kuba iy’akarere ko mu bihugu biherereye mu ihembe rya Afurika. Kuri uyu wa Gatatu…

SOMA INKURU

Mu byemezo binyuranye by’inama y’abaminisitiri Umuvunyi Mukuru yakuweho

Inama y’abaminisitiri yayobowe na perezida wa Repubulika Paul Kagame, yabereye muri Village Urugwiro kuri uyu wa gatatu tariki 11 Ugushyingo 2020, yafatiwemo ibyemezo binyuranye, harimo ihinduka ry’Umuvunyi Mukuru aho Murekezi Anastase yasimbuwe na Madame Nirere Madaleine. Murekezi Anastase asimbuwe kuri uyu mwanya yari amazeho imyaka itatu aho yawugiyeho mu mwaka wa 2017, mbere  akaba yari Minisitiri w’Intebe, umwanya yamazeho imyaka itatu “2014 – 2017”. Murekezi yabaye Umuvunyi Mukuru asimbuye  Cyanzayire Aloysie washyizweho n’inama y’Abaminisitiri yateranye ku itariki ya 27 Kamena 2012, akaba yaramaze imyaka itanu ari Umuvunyi Mukuru. Nirere Madeleine…

SOMA INKURU

Icyo abitabiriye umwiherero wa Unit Club basabwe

Mu butumwa yageneye abitabiriye umwiherero yashimangiye agaciro k’Ubunyarwanda nk’isano ntagereranywa ihuza Abanyarwanda. Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 05 Ugushyingo 2020, ubwo Madamu Jeannette Kagame, Umuyobozi Mukuru wa Unity Club Intwararumuri, yatangizaga umwiherero ngarukamwaka. Yakomeje atangaza ko ubunyarwanda ari isoko Abanyarwanda bavomamo isano muzi ibahuza. ati “Murabizi ko mu buzima busanzwe, amazi n’urumuri ntibibangikana ngo bibeho. Ubunyarwanda ni urumuri rudususurutsa, si ikibatsi kidutwika,  ubunyarwanda ni urumuri rutumurikira, maze abarwose rukabarinda gutsikira no kuyoba, mu rugendo rwiza twiyemeje”. Yakomeje agira ati “Ubunyarwanda ni urukingo ruhora ruzamura ubudahangarwa bwacu kugira…

SOMA INKURU

Polisi y’u Rwanda ntiyibagirwa guhangana na Covid-19 mu butumwa bw’amahoro

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 04 Ugushyingo,  abapolisi b’u Rwanda biganjemo abagore basimburanye  mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo(FPU-3). Itsinda ryagiye gusimbura abandi rigizwe n’abapolisi 160, riyobowe na Senior Superitendent of Police (SSP) Jeannette Masozera bakaba bagiyemu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS). Abapolisi bagiye gusimburwa bayobowe na Senior Superintendent of Police (SSP) Jackline Urujeni. Aba nabo bakaba bageze mu Rwanda ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu nyuma y’amezi 18 bari bamaze muri iki gihugu cya Sudani y’Epfo mu butumwa…

SOMA INKURU