Icyo abaturage bategereje ku nzego z’ibanze zizatorwa

Mu gihe hitegurwa amatora y’inzego z’ibanze ashobora kuba muri uyu mwaka nubwo bitaramenyekana neza itariki iyo ari yo, hari ibyo Abanyarwanda basaba ko byazakosorwa. Kuwa 26 Mutarama 2021 ni bwo Inteko rusange y’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena, yateranye yemeza itegeko rigena isubikwa ry’amatora y’inzego z’ibanze yari ateganyijwe muri Gashyantare 2021, igena ko abasanzwe kuri iyo myanya bakomeza kuyobora kugeza igihe inzitizi z’icyorezo cya COVID-19 zizaba zamaze kuvaho. Icyo cyemezo cyaje gikurikiye itangazo rya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) ryavugaga ko amatora y’inzego z’ibanze azatangira ku wa 20 Gashyantare, hatorwa abayobozi…

SOMA INKURU

USA: Trump akomeje kurwanirwa ishyaka n’abasenateri

Abasenateri bagize ishyaka ry’Aba-Républicains Donald Trump akomokamo, bagaragaje ko batiteguye gutera icyizere uwo mugabo umaze iminsi asohotse muri White House, ku birego byazamuwe n’abo mu ishyaka ry’Aba-Démocrates bashinja Trump kugira uruhare mu myigaragambyo karundura iherutse kubera ku Ngoro Ishinga Amategeko ya Amerika, igahitana batanu barimo n’umupolisi. Nyuma y’uko Trump aterewe icyizere n’abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika ku nshuro ya kabiri, kuri uyu wa mbere iyo Nteko yatanze ikirego kigamije gusaba Sena ya Amerika gutorera umwanzuro wo gutera Trump icyizere, ibishobora gutuma abuzwa kuziyamamariza undi mwanya mu nzego z’ubuyobozi…

SOMA INKURU

Kigali: Guma mu rugo ibamereye nabi baratabaza ababishinzwe

Abaturage batandukanye batari ku rutonde rw’abakwiye guhabwa ibiryo muri iyi gahunda ya Guma mu rugo kandi babikeneye barasaba ko ubuyobozi nabo bwabazirikana kugira ngo babone ikibatunga muri iki gihe. Ibi babisabye, nyuma y’aho ubuyobozi bw’imirenge y’Umujyi wa Kigali butangiye guha ibiribwa abantu baryaga ari uko bakoze nyuma y’uko imirimo yabo ihagaritswe mu kwirinda ikwirakwiza ry’icyorezo cya Covid-19. Ubu kuri biro by’Akagari ko mu Murenge w’Umujyi wa Kigali ,hari gutangirwa ibiribwa birimo kawunga n’ibishyimbo mu rwego rwo kugoboka abakoraga imirimo yagizweho ingaruka na Covid barimo abakoraga mu tubari,abamotari, abafundi, abayede n’abandi.…

SOMA INKURU

Yafashwe yarahinze urumogi, nawe ati “Ndabyemerewe”

Kuri uyu wa Mbere tariki 25 Mutarama 2021, nyuma y’uko Akagari ka Cyabagarura yari atuyemo gahawe amakuru ko hari umugabo wakoze pipiniyeri y’urumogi hakitabazwa inzego z’umutekano zahise zimuta muri yombi, dore na we yiyemereraga ko ari we waruhinze agamije kuzarwimurira mu murima yari yarateguye. Uyu mugabo yafashwe kuri uyu wa Mbere tariki 25 Mutarama 2021, nyuma y’uko Akagari ka Cyabagarura yari atuyemo gahawe amakuru ko uyu mugabo yakoze urwinarizo ( Pépinière) rw’urumogi hakitabazwa inzego z’umutekano zahise zimuta muri yombi kuko na we yiyemereraga ko ari we waruhinze agamije kuzarwimurira mu…

SOMA INKURU

Muhanga: Baratunga urutoki ubuyobozi kugira uruhare mu kwanduzanya Coovid-19

Umwe mu banyamakuru bakorera mu karere ka Muhanga, abajije Meya ikibazo cy’abantu bafatwa barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, uburyo batwarwa mu modoka zirimo iz’Akarere na polisi kandi mu buryo bushyira ubuzima bwabo mu kaga ka Covid-19, asubiza ko nta bundi buryo buhari bwo kubatwara. Anabajijwe kandi ikibazo cy’abanyerondo bivugwa ko bahohotera abaturage, aho ngo babatwara udufaranga twabo iyo babafashe. Mu kubaza ikibazo, abinyujije ku rubuga rwa WhatsApp ruhuza abanyamakuru n’abayobozi mu karere ka Muhanga, umunyamakuru yagize ati “ Maze igihe mbona uko imodoka zitwara abarenze ku mabwiriza zibapakira ku…

SOMA INKURU

Hamenyekanye icyari cyadindije itahuka ry’impunzi z’abarundi

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi “UNHCR” yari ifite gahunda yo gucyura impunzi z’Abarundi 8 000 mbere y’uko umwaka ushize urangira, gusa ibi ntibyagezweho kubera ibibazo birimo iby’amikoro ndetse n’ubushobozi bw’u Burundi bwo kwakira uwo mubare munini w’impunzi. Muri izi mpunzi harimo 723 zatashye mu cyumweru gishize ziturutse mu nkambi ya Mahama, ibarizwamo impunzi zirenga 60 000, nk’uko byatangajwe na Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’ubutabazi, Minema. Imibare y’abiyandikishije bategereje gutaha ku bushake nayo ikomeje kwiyongera, aho igeze ku mpunzi 18 000 ivuye ku mpunzi 10 570 bari bamaze kwiyandikisha kugera ku…

SOMA INKURU

Kigali: Abafite ikibazo cy’ibiribwa barahumurizwa na Leta

Nyuma y’aho ku mugoroba wo Kuri uyu mbere tariki 18 Mutarama 2021 Guverinoma y’u Rwanda itangaje  ko Umujyi wa Kigali ugiye kumara ibyumweru bibiri muri guma mu rugo, Leta yijeje abadafite amikoro n’abasanzwe babona ibibatunga ari uko bakoze, kuzababa hafi babaha ibiribwa. Muri iyi gahunda yo kunganira abaturage bahabwa ibiribwa, urutonde rw’abababaye kurusha abandi rukorwa na komite ziri ku Mudugudu no ku Kagali zikunganirwa na komite zo ku rwego rw’Umurenge. Iy gahunda yo guha inkunga abatishoboye yashyizweho na Perezida Kagame, avuga ko leta yiteguye gukora ibishoboka byose mu gusigasira imibereho…

SOMA INKURU

Igisubizo cya MINEDUC ku ihagarikwa ritunguranye ry’amashuri muri Kigali

Nyuma y’aho Minisiteri y’Uburezi itangarije ko amashuri y’inshuke ndetse n’icyiciro cy’ibanze cy’amashuri abanza bizatangira kuri 18 Mutarama 2021 ariwo uyu wa mbere, ababyeyi benshi baracicikanye dore ko amashuri y’inshuke mu Mujyi wa Kigali aba ahenze baharanira kuzuza ibisabwa kugira ngo abana batangire ishuri, ariko batunguwe no kumva mu masaha ya saa moya z’ijoro kuri iki cyumweru havugwa ko iki cyemezo gisubitswe. Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko yafashe icyemezo cyo kuba ihagaritse amasomo mu mashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye yo mu Mujyi wa Kigali kubera ubwandu bw’icyorezo cya Covid-19 bugenda burushaho kwiyongera cyane…

SOMA INKURU

13 batawe muri yombi harimo n’abasitari

Mu bantu 13 Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi barenze ku mabwiriza yo kwirinda Coovid-19 bahura ari benshi kandi banywa inzoga harimo abasitari bazwi mu Rwanda, harimo umu-blogger ndetse n’umuhanga mu bya Sinema. Polisi yamenye amakuru ko mu rugo rw’umwe muri aba 13 bafashwe,  hateraniye abantu barenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus, icyo gihe basanzwe bari gusangira inzoga, ibi bikaba byarabaye  kuwa gatandatu kuya 16 Mutarama 2021, bafatiwe mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo, mu masaha ya saa tanu z’ijoro. Nyuma yo guhabwa amakuru n’umuturage, Polisi yihutiye kujya…

SOMA INKURU

Bobi Wine wahataniraga kuyobora Uganda arataka inzara

Guhera kuwa Kane tariki 14 Mutarama 2021, ubwo habaga amatora y’umukuru w’igihugu cya Uganda, aho Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine yahaganyemo na Perezida Yoweri Kaguta Museveni, urugo rwe rwagoswe n’abashinzwe umutekano. Abinyujije kuri Twitter, Bobi Wine yavuze ko mu rugo rwe ibintu bitameze neza kuko bakigoswe n’igisirikare kandi ibiribwa byabashiranye. Yagize ati “Iminsi ine irashize tugoswe n’igisirikare mu rugo rwacu. Ibiribwa byadushiranye . Ejo umugore wanjye yagerageje kujya gushakisha ibyo kurya mu busitani, akumirwa kandi ahohoterwa n’abasirikare bashyizwe mu rugo rwacu.” Uyu munyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, Robert…

SOMA INKURU