Amakuru y’impamo ku itabwa muri yombi kwa Ntamuhanga Cassien

Iminsi ine irirenze ku mbuga nkoranyambaga havugwa inkuru y’itabwa muri yombi rya Ntamuhanga Cassien, aho bivugwa ko yafatiwe muri Mozambique, igihugu yahungiyemo nyuma yo kuva mu Rwanda atorotse Gereza ya Nyanza mu ijoro rishyira ku wa 31 Ukwakira 2017. Amakuru y’itabwa muri yombi rya Ntamuhanga yatangiye kuvugwa ku Cyumweru tariki 23 Gicurasi, gusa kuva icyo gihe nta rwego na rumwe yaba urwo mu Rwanda no muri Mozambique rwigeze ruvuga kuri aya makuru ngo rubyemeze cyangwa se rubihakane. N’abantu b’ingeri zitandukanye baganiriye na IGIHE, bose bagaragazaga ko iyi nkuru nabo bayumvise…

SOMA INKURU

Mali: Ibintu bikomeje guhindura isura

Perezida w’inzibacyuho muri Mali, Bah N’Daw na Moctar Ouane wari Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa Gatatu batangaje ubwegure bwabo nyuma y’iminsi ibiri bafungiye mu kigo cya gisirikare cya Kati. Abo bagabo bafunzwe kuri uyu wa Mbere bashinjwa n’agatsiko k’igisirikare kahiritse ubutegetsi muri Kanama umwaka ushize, kugasuzugura. Visi Perezida ari nawe ukuriye agatsiko kari kahiritse ubutegetsi umwaka ushize, Colonel Assimi Goïta kuri uyu wa Kabiri yavuze ko N’Daw na Moctar bavuguruye Guverinoma batamugishije inama. Muri Guverinoma nshya bari bashyizeho mbere y’amasaha make ngo batabwe muri yombi, hari abasirikare babiri b’ibyegera bya…

SOMA INKURU

Muhanga: Hakomeje kuboneka imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi

Nyuma y’aho  imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi ibonetse ahari hari gusizwa ikibanza kizubakwamo inzu y’ababyeyi n’inyubako yari igiye kubakwa ngo ijye yigishirizwamo abaganga, ubuyobozi bwa IBUKA mu Karere ka Muhanga buratangaza ko kugeza ubu hamaze kuboneka imibiri isaga 981. Ni nyuma y’uko hari hashize ibyumweru bibiri ubuyobozi bw’inzego z’ibanze na Ibuka muri Muhanga buri mu bikorwa byo gushakisha iyi mibiri aho byahagaritswe ku wa 25 Gicurasi 2021. Hamaze kuboneka imibiri 981. Perezida wa Ibuka mu karere ka Muhanga, Rudasingwa Jean Bosco, yavuze ko ibikorwa bibaye bisubitswe ariko bakomeje gushakisha…

SOMA INKURU

RRA yorohereje abakoresha EBM

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyatangaje uburyo butandukanye bwo gutanga fagitire za EBM, kugira ngo bafashe abakora ubucuruzi gutanga izemewe kandi  bakoresheje uburyo bubanogeye. Mu buryo bwatangajwe harimo sisitemu ishyirwa muri mudasobwa (Laptop, Desktop, cyangwa Tablet) izwi nka “EBM Version 2.1”, ikaba ishobora gukoreshwa n’abasora banini, abaciriritse cyangwa abandi bose babyifuza. Harimo na “EBM Mobile system” ishyirwa muri telefone igendanwa. Ikaba ifasha umucuruzi gutanga inyemezabuguzi mu buryo bwa SMS. Ubuyobozi bwa RRA, buvuga ko ubu buryo bwo gukoresha EBM muri Telefone igendanwa bwemerewe gukoreshwa gusa n’abasora bafite igicuruzo kiri munsi ya…

SOMA INKURU

Kayonza: Ihohoterwa rikorerwa abangavu ryahagurukiwe hifashishijwe bagenzi babo

Kuba akarere ka Kayonza ari kamwe mu dufite abangavu benshi batewe inda zitateguwe,  ni muri urwo rwego ubuyobozi bwako  bwatangiye kwifashisha abangavu bari ku magare bagenda batanga ubutumwa mu bukangurambaga bugamije kuvugira umwana w’umukobwa. Ni ubukangurambaga bugamije kuvugira umwana w’umukobwa buri gukorerwamo ibikorwa birimo gukumira inda ziterwa abangavu no kurinda abakobwa ihohoterwa iryo ari ryo ryose bukazamara ukwezi kose. Buri gukorwa n’Akarere ka Kayonza ku bufatanye na Polisi y’igihugu n’abafatanyabikorwa barimo umuryango Komera n’ikigo cya SACCA gisanzwe kita ku bana bakurwa mu mihanda. Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho…

SOMA INKURU

Nyuma y’iminsi 11 misile zivuza ubuhuha impande zombi zubahanye

Nyuma y’iminsi 11 y’imirwano hifashishijwe ibisasu bya misile, Guverinoma ya Israel yatangaje ko yahagaritse imirwano n’inyeshyamba za Hamas zibarizwa mu gace ka Gaza gatuwe n’abanya-Palestine. Hamas yatangiye kurasa ibisasu bya misile kuri Israel mu byumweru bibiri bishize, ishinja icyo gihugu kubakira abaturage bacyo mu Burasirazuba bwa Yeruzalemu, agace kahoze gatuwe n’abanya-Palestine ndetse abanya-Palestine bagafata nk’umurwa mukuru wabo igihe igihugu cyabo kizaba cyemewe ku rwego mpuzamahanga. Iyo mirwano yari imaze kugwamo abanya-Palestine 232 batuye muri Gaza ndetse n’abanya-Israel 12. Itangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma ya Israel kuri uyu wa Kane, rivuga…

SOMA INKURU

Sudani yasonewe na perezida Macron

Ubusanzwe Sudani ifitiye amahanga umwenda wa Miliyari 70 z’amadorari, ariko mu nama iri kubera i Paris ihuza abakuru b’ibihugu by’Afurika izamara iminsi ibiri, kuri uyu wa mbere hizwe ku bibazo bya Sudani, Perezida Macron yavuze ko mu rwego rwo kuzahura ubukungu bwa Sudan bayikuriyeho umwenda. Perezida Emmanuel Macron w’ u Bufaransa akaba yakuyeho ideni rya miliyari 5 z’amadorari y’Amerika Sudan yari ifitiye iki gihugu. Perezida Macron yavuze ko bakuriye umutwaro w’ideni kuri Sudan kugira ngo ibashe gukomeza kwiteza imbere, yongeraho ko n’ibindi bihugu byagakoze gutyo mu rwego rwo gufasha iki…

SOMA INKURU

Rwandair igiye kwagura imikorere

U Rwanda rugiye kwinjira mu ihuriro ry’imicungire y’ibibuga by’indege mu bihugu by’Afurika yo hagati n’Iburengerazuba (UGAACO), bikazafasha mu kwagura imikoranire hagati y’ibihugu no koroherezwa muri serivisi zitandukanye. Muri izo nyungu, harimo ko indege zo mu Rwanda zizaba zemerewe kugwa ku bibuga by’indege biri mu bihugu bigize uwo muryango nta nkomyi. U Rwanda rwasabye kwinjira muri UGAACO ndetse runemererwa kuba umunyamuryango n’ubwo bitaratangazwa ku mugaragaro ariko abatanga serivisi z’indege mu Rwanda ndetse n’abagize iryo huriro babona ari umusanzu ukomeye. Kwinjira muri uwo muryango harimo inyungu nyinshi ku Rwanda, dore ko kugeza…

SOMA INKURU

Perezida Kagame yahuye n’umuyobozi mukuru wa IMF

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, uri mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa aho yitabira inama mpuzamahanga yiga ku gihugu cya Sudani n’indi iziga ku gutera inkunga ubukungu bwa Afurika, yanahuye n’Umuyobozi mukuru w’ikigega cya IMF, Madame Kristalina Georgieva. Madame Georgieva yishimiye ibiganiro yagiranye na Perezida Kagame, avuga ko u Rwanda rwungukiye ku kugira Umuyobozi nka Perezida Kagame wagaragaje uruhare mu gukemura ibibazo bitandukanye. Yagize ati “U Rwanda rwagize amahirwe yo kukugira mu gushyira ibintu ku murongo, mu mavugururwa witaye ku ntego z’iterambere rirambye. Ushobora gukomeza kwizera ubufasha bwacu mu guteza…

SOMA INKURU

Senateri Nyirasafari yanenze byimazeyo uwari Perezida w’abatabazi

Visi Perezida wa Sena ushinzwe ibijyanye n’Amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, Nyirasafari Espérance, yanenze ubugwari bwaranze uwari Perezida wa Leta yiyise iy’abatanazi, Sindikubwabo Théodore, watangije ku mugaragaro Jenoside yakorerwe Abatutsi aho kuyikumira. Yabigarutseho kuwa Gatandatu tariki ya 15 Gicurasi 2021 ubwo yari yifatanyije n’abatuye mu Karere ka Huye kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi no gushyingura mu cyubahiro imibiri 48 y’Abatutsi bazize Jenoside iherutse kuboneka mu Kagari ka Cyimana. Senateri Nyirasafari yavuze ko kuba Jenoside yarakoranwe ubugome n’ubukana muri Butare hakicwa Abatutsi benshi, byatewe na Sindikubwabo wahaje…

SOMA INKURU