Umuyobozi w’intambara ya mbere y’ubukungu bw’Afurika igamije ukwigenga kwa Afurika mu bukungu Bwana Charles N. Lambert yatangije ibikorwa bigamije ukuvuka gushya kwa Afurika kuzwi kandi ku izina rya Afurika yongeye kubaho binyuze muri gahunda nshya y’ubukungu izwi nka “Compassionate Capitalism”. Lambert avuga ko Afurika yavutse bwa mbere ubwo yabonaga ubwigenge ariko ko kuri iyi nshuro ikeneye kongera kuvuka bwa kabiri. Kuvuka bwa kabiri Lambert avuga ko bizashyiraho uburyo bwo kumenya Abanyafurika abo aribo mu gihe bidashingiye ku ngaruka z’abakoloni. Kuvuka bwa kabiri kwa Afurika nibyo bizashyiraho igishushanyo mbonera cy’iterambere ry’abaturage.…
SOMA INKURUCategory: politike
Kabila yagarutse mu murwa mukuru nyuma yo kuvugwaho byinshi
Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasubiye i Kinshasa kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Mata mu gitondo, nyuma yo kumara igihe kinini mu rwuri rwe i Kashamata muri Lubumbashi. Kuva tariki 18 Ukuboza 2020 Joseph Kabila yari amaze hafi amezi ane hanze y’umurwa mukuru Kinshasa. Ni ibintu byakunze kutavugwaho rumwe bamwe bakeka ko bituruka ku makimbirane ari hagati y’impuzamashyaka ye n’iy’uwamusimbuye ku butegetsi Felix Tshisekedi. Mu minsi ishize yagiye i Dubai abonana n’igikomangoma cyaho , ahava akomereza rwihishwa i Harare muri Zimbabwe aho…
SOMA INKURUUSA: Joe Biden akoze amateka mu bayoboye bose iki gihugu cy’igihangage
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Joe Biden kuri uyu wa Gatandatu yabaye uwa mbere mu bayoboye iki gihugu, wemeje ko ubwicanyi bwakorewe Abanya-Armenia muri 1915 ari Jenoside. Inkuru dukesha The Gaurdian igaragaza ko ubu bwicanyi bwabaye muri 1915 ubwo Abanya-Turikiya babarizwaga mu cyiswe Ottoman bashinje abakristu b’Abanya-Armenia ubugambanyi nyuma yo gutsindwa bikomeye n’ingabo z’u Burusiya. Icyo gihe ibihumbi by’Abanya-Armenia byarishwe abandi nabo bicwa n’inzara n’inyota kubera koherezwa mu butayu. Ubu bwicanyi bwabaye mu minsi ya nyuma y’ubwami bwa Ottoman (Empire Ottoman), ubu bwami bwaje guhinduka Turikiya yo muri iki…
SOMA INKURUIbibazo byagejejweho Minisitiri Gatabazi mu Ntara y’Iburasirazuba
Kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Mata 2021, nibwo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yatangiye urugendo rw’iminsi itatu mu Ntara y’Iburasirazuba aho ari gusura uturere dutandukanye. Mu Karere ka Kayonza uyu muyobozi yasuye imirima y’abaturage bo mu Murenge wa Ndego ahari ubutaka burenga hegitari 200 bwahujwe buhingwaho ibigori ndetse binateganyijwe ko hazakorerwa ibikorwa byo kuhira, ariko bamugejejeho ikibazo cy’ingutu bahuye nacyo. Muri uyu Murenge wa Ndego ahahujwe ubutaka burenga hegitari 200 hari ikibazo cya nkongwa yatangiye kumunga ibigori bitaranakura ku buryo buteye inkenke. Abaturage banyuranye batangaje ko batera…
SOMA INKURUIcyo Sena ivuga ku rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda
Inteko Rusange ya Sena yashimye intambwe u Rwanda rumaze gutera mu bwiyunge bw’Abanyarwanda nyuma yo kugezwaho raporo ku bushakashatsi ku gipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge, n’iy’isuzuma rya ‘Ndi Umunyarwanda’ byo muri 2020. Iyo raporo ya Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC) yagejejwe ku Basenateri ku wa Gatatu tariki ya 21 Mata 2021, igaragaza ko intambwe y’ubwiyunge mu Rwanda igeze kuri 94.7% nk’uko byagaragaye mu bushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2020. Ni mu gihe ibipimo bigaragaza ko intambwe y’ubwiyunge mu Rwanda ikomeje kuzamuka ugereranyije n’uko byari bimeze mu mwaka wa 2010 aho byari kuri…
SOMA INKURUU Rwanda rugiye gushyikiriza raporo yarwo Ubufaransa
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yavuze ko u Rwanda rugiye gushyikiriza u Bufaransa raporo yarwo ku ruhare iki gihugu cyagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Yabitangarije RBA kuri uyu wa 19 Mata 2021 nyuma y’amasaha make hasohowe Raporo y’u Rwanda ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Iyo Raporo yakozwe kuva mu 2017 yagaragaje ko “u Bufaransa bwari buzi umugambi w’itegurwa rya Jenoside guhera mu 1990”. Minisitiri Busingye yavuze ko u Rwanda n’u Bufaransa byagiranye umubano w’igihe kirekire ndetse no mu gihe rwanyuraga mu mateka mabi…
SOMA INKURUIngabo z’u Rwanda zambitswe imidali y’ishimwe
Kuri uyu wa kane tariki 15 Mata 2021, Perezida wa Repubulika ya Centrafrique Prof. Faustin Archange Touadera, yambitse imidali y’ishimwe Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri icyo Gihugu “MINUSCA”. Uyu muhango ukaba witabiriwe n’abayobozi muri Guverinoma batandukanye ndetse n’abandi banyacyubahiro. Ni ibirori byabereye ku Biro by’Umukuru w’Igihugu “Palais de la Renaissance” biherereye mu Murwa Mukuru, i Bangui. Umuyobozi wa Batayo ya Rwanbatt7 yambitswe umudali wagenewe Umugaba w’Ingabo (Grade de Commandeur), abasirikare bakuru bahabwa imidali yabagenewe (Grade d’Officiers), ba suzofisiye bahabwa iyabagenewe (Grade de Chevalier)…
SOMA INKURUIbya Dr Kayumba Christopher biri kujyenda bihindura isura
Dr Kayumba Christopher, wahoze ari umwarimu w’itangazamakuru muri Kaminuza akaba n’Umusesenguzi mu bya Politiki washimwaga na benshi, yakuwe mu nzu yakodeshaga yakoreragamo ibikorwa bye bishingiye ku ihuriro rya politiki aherutse gushinga, ari naho yari afite ibiro yatangiragamo serivisi z’ubujyanama n’ubushakashatsi zishingiye kuri sosiyete yashinze. Dr Kayumba ni umugabo wubatse izina rikomeye mu itangazamakuru ry’u Rwanda binyuze ku busesenguzi akora no mu kuba yaramaze igihe kinini ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishami ry’Itangazamakuru n’Itumanaho. Gusa mu minsi mike ishize, izina rye ryakunze guhuzwa n’inkuru zivuga ku myitwarire ye nyuma…
SOMA INKURUBPR yibutse abayikoreraga bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi
Banki y’Abaturage y’u Rwanda, BPR Plc, yibutse abari abakozi bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, imurika urukuta ruriho amazina ya 33 babashije kumenyekana. Uru rukuta rwubatse ku cyicaro gikuru cy’iyi banki mu Mujyi wa Kigali. Rwanditseho amazina y’abakozi bayo babashije kumenyekana ko bazize Jenoside yakorewe Abatutsi bakorerega mu gihugu hose. Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri iyi banki, Mugisha Shema Xavier, yavuze ko uru rukuta rwashyizweho mu guha agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi no mu guharanira ko batazibagirana. Ati “Nk’ibindi bigo twabuze abantu benshi, haba abakozi n’imiryango. Buri mwaka dufata umwanya…
SOMA INKURUUko abakuru b’ibihugu bakiriye urupfu rw’igikomangoma Philip
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Mata 2021, ni bwo Ingoro y’Ubwami bw’u Bwongereza, Buckingham Palace, yatangaje ko igikomangoma Philip w’imyaka 99 wari umugabo w’Umwamikazi w’icyo gihugu yitabarutse. Nyuma y’iyi nkuru y’inshamugongo abakurub’ibihugu batandukanye barimo uw’u Burusiya, Vladimir Putin na Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bihanganishije Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II, wapfushije umugabo we. Perezida Joe Biden yafashe mu mugongo Umwamikazi Elizabeth, ashima ibikorwa by’ubutwari byakozwe n’umugabo we uhereye ku rugamba yarwanye mu ntambara ya kabiri y’Isi kugera ku myaka 73 yamaze iruhande rw’Umwamikazi.…
SOMA INKURU