Polisi y’u Rwanda ishami ryayo rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ku wa Kane tariki ya 17 Kamena 2021, ryatangije ubukangurambaga buzamara icyumweru ku bakoresha umuhanda bose. Ubu bukangurambaga bugamije kubakangurira gukomeza gushyira mu bikorwa ingamba zashyizweho na Leta zigamije kurwanya no gukumira ikwirakwira rya Covid-19, Polisi y’u Rwanda ikabibutsa ko kuzikurikiza ari inshingano za buri muturarwanda. Intego y’ubu bukangurambaga ni ukongera kwibutsa abakoresha umuhanda barimo abatwara imodoka, amapikipiki, abatwara ibinyamitende n’abagenda n’amaguru kwambara neza agapfukamunwa nk’uko bikwiye, gukaraba intoki n’isabune n’amazi meza, kugera mu rugo ku masaha yagenwe, kubahiriza guhana…
SOMA INKURUCategory: politike
Kaminuza n’amashuri makuru byigenga biratungwa agatoki mu kwica ireme ry’uburezi
Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC), yatahuye ko hari Kaminuza n’amashuri makuru byigenga byakiriye abanyeshuri batabikwiriye kuko batatsinze mu cyiciro cy’ayisumbuye. Ubusanzwe umunyeshuri ushoje amashuri yisumbuye aba asabwa kuba yaratsinze amasomo abiri y’ingenzi kugira ngo yemererwe gukomeza muri Kaminuza. Ubuyobozi bw’Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na Kaminuza buvuga ko ibisabwa ku mitsindire y’umunyeshuri biba bishingiye kuri porogaramu ashaka gukurikirana muri kaminuza. Urugero nk’umunyeshuri wifuza kwiga icyiciro cya ‘Bachelor’ mu bijyanye n’ubuvuzi asabwa kuba yaragize hagati ya ‘grade’ A na C, mu gihe ushaka kwiga icya ‘diploma’ asabwa kuba afite hejuru…
SOMA INKURUPolitike yo kohereza mu miryango abana bafite ubumuga yatangiye gushyirwa mu bikorwa
Nyuma y’uko tariki 31 Gicurasi 2021, Guverinoma y’u Rwanda yemeje politiki y’abantu bafite ubumuga, kandi muri yo hakaba harimo ingingo ivuga ko umwana wese agomba kurererwa mu muryango, ufite ibyo akeneye gufashwa agafashwa, ariko ari mu muryango, kuri ubu iyi gahunda yatangiye gushyirwa mu bikorwa aho abana batangiye koherezwa mu miryango yabo. Muri ADAR-Tubahoze ubu hari abana bafite ubumuga bwo mu mutwe 23 harimo 18 bafite imiryango izwi Byatangajwe na Oswald Tuyizere, umuhuzabikorwa wa gahunda yo gufashiriza abafite ubumuga mu miryango mu Nama y’igihugu y’abafite ubumuga, kuri uyu wa 17…
SOMA INKURUObamacare yongeye guhabwa agaciro
Obamacare ni gahunda iteganya ko buri munyamerika wese udafite ubundi bwishingizi bw’ubuzima, agomba kwishinganisha muri Obamacare cyangwa agacibwa amande, ariko mu mwaka wa 2017, Inteko ya Amerika yari yiganjemo abo mu ishyaka ry’Aba-Républicain, yasaga nk’iyayitesheje agaciro. Ariko abacamanza barindwi mu icyenda b’Urukiko rw’Ikirenga rwa Amerika, bategetse ko iyi gahunda y’ubwishingizi ya Obamacare igumaho, nyuma y’uko Leta 17 zirangajwe imbere n’iya Texas zari zisabye ko ivanwaho. Ni gahunda izwi nka Affordable Care Act (ACA), ariko yamenyekanye cyane nka Obamacare wanayisinye mu itegeko mu 2010 ubwo yatangizwaga ku mugaragaro, ni uburyo busa…
SOMA INKURUUSA yabeshyuje iby’umuryango wa Rusesabagina
Umuryango wa Rusesabagina wifashishije imbuga nkoranyambaga n’ibinyamakuru birimo The New York Times, bamaze iminsi batangaza ko Rusesabagina yamenyesheje umuryango we ko agiye guhagarikirwa ibiribwa, amazi n’imiti yahabwaga. Ku ruhande rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwatangaje ko kugeza ubu Rusesabagina Paul ufungiye i Mageragere akomeje guhabwa ibyo kurya, amazi, ubuvuzi n’izindi serivisi zigenerwa abafungwa bitandukanye n’amakuru y’umuryango we ko hari gahunda yo kumwicisha inzara. Rusesabagina Paul, akurikiranywe n’Urukiko Rukuru, Urugereko Rwihariye Ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambuka Imbibi, ku byaha bifitanye isano n’ibitero byagabwe n’abarwanyi b’umutwe yashinze wa MRCD-FLN, byaguyemo Abanyarwanda mu…
SOMA INKURUVisi Perezida wa USA yakuriye inzira ku murima abimukira
Ubwo yari mu nama hamwe na Perezida wa Guatemala, Alejandro Giammattei, Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kamala Harris yaciye intege abantu bo muri Guatemala, El Salvador na Honduras bahorana indoto zo kwisanga muri iki gihugu bafata nk’icy’amata n’ubuki. Ibi yabitangarije mu ruzinduko rw’iminsi itatu yagiriye muri Amerika yo Hagati, aho Kamala Harris yashwishurije abimukira bashaka kujya gutura muri Amerika cyane cyane abo muri Guatemala, El Salvador na Honduras ahantu hazaga ku isonga mu haturuka abimukira benshi binjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yagize ati “Leta Zunze…
SOMA INKURUUganda: Umunyarwanda yishwe urw’agashinyaguro
Bazambanza Munyemana, Umunyarwanda w’imyaka 21, wari umaze imyaka irenga ine atuye muri Uganda, yishwe urw’agashinyaguro n’abasore bakomoka muri Uganda barimo n’uwamukoreshaga, umurambo bawujugunya hafi y’umupaka w’icyo gihugu n’u Rwanda. Umurambo we watoraguwe ku wa 6 Kamena 2021 ahagana saa Saba z’amanywa mu Karere ka Burera, mu Murenge wa Kivuye, Akagari ka Nyirataba mu mudugudu wa Kanyenzugi, aho abo bagizi ba nabi bamujugunye. Virunga Post yatangaje ko uyu Bazambanza yagiye muri Uganda avuye n’ubundi mu Karere ka Burera. Yari atuye ahitwa Butandi i Kabale ari naho yakoreraga akazi ka buri munsi.…
SOMA INKURUPerezida Kenyatta yanenze urukiko rw’ikirenga
Mu ijambo rya Perezida Kenyatta ryo kuri uyu wa kabiri tariki 2 Kamena 2021, ku munsi mukuru wo kwizihiza imyaka 58 Kenya imaze ibonye ubwigenge (Madaraka Day), Uhuru Kenyatta yatangaje ko ibyo Urukiko rw’Ikirenga rwakoze ari ukunyuranya n’ugushaka kw’abaturage. Iki cyifuzo cya Kenyatta cyo guhindura Itegeko Nshinga, avuga ko cyari kigamije ahanini kuvanaho intambara, akavuyo no kutumvikana bikurikira amatora y’umukuru w’igihugu, aho yashakaga ko hajyaho uburyo butuma perezida watsinze amatora yamburwa ububasha bumwe na bumwe, hakagira ubuhabwa abamukurikiye ndetse byaba na ngombwa bagahabwa imyanya muri guverinoma. Uku guhindura Itegeko Nshinga…
SOMA INKURUNyuma y’imyaka 12 arekuye ubutegetsi
Benjamin Netanyahu wari umaze imyaka 12 ari Minisitiri w’Intebe, akaba ari nawe wari umaze igihe kinini kuri uwo mwanya, agiye kurekura ubutegetsi nyuma y’uko Yair Lapid, ukuriye ishyaka rya Yesh Atid, abashije gushyiraho Guverinoma ihuriweho n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, nk’uko yari yarabisabwe na Perezida wa Israel, Reuven Rivlin, nawe uherutse gusimburwa. Lapid yahawe izo nshingano nyuma y’uko Benjamin Netanyahu, uyoboye ishyaka rya Likud, ryanatsindiye imyanya nyinshi mu Nteko Ishinga Amategeko mu matora aherutse kuba muri Werurwe, ananiwe gushyiraho Guverinoma ihuriweho mu minsi 28 yasabwaga. Guverinoma ya Lapid igizwe n’amashyaka umunani yose,…
SOMA INKURUUruzinduko rwa Perezida Macron mu Rwanda nyuma ya “Raporo Duclert” ruvuze byinshi
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 27 Gicurasi 2021, ni uruzinduko rw’iminsi ibiri, akaba yaherekejwe n’ abayobozi batandukanye mu nzego nkuru z’iki gihugu. Uru ruzinduko rukozwe nyuma y’aho mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Gicurasi hashyizwe hasohowe “Raporo Duclert” yakozwe ku busabe bwa Emmanuel Macron yakoze icukumbura ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside. Raporo Duclert ikaba yaragaragaje ko ubutegetsi bwa Perezida François Mitterrand wayoboraga u Bufaransa mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi bwatije umurindi gahunda ya Jenoside yakorewe Abatutsi…
SOMA INKURU