Umuyobozi w’Urwego rwunganira akarere mu mutekano (DASSO), wo mu murenge wa Muyumbu, akarere ka Rwamagana yatawe muri yombi na RIB akekwaho kwaka ruswa umuturage ngo amufashe kubaka atujuje ibyangombwa. Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, yavuze ko Urwego rw’ubugenzacyaha rusaba Abaturarwanda bose kujya bakurikiza icyo amategeko asaba igihe cyose basaba cyangwa batanga serivise. Yakomeje ati “Gutanga cyangwa guhabwa serivisi si icyubahiro uha umuntu, ni uburenganzira. Ubu burenganzira ariko bugendana n’inshingano yo kubahiriza amategeko.” “Abatanga n’abahabwa serivisi bagomba kubyumva ndetse bakabyubahiriza kuko RIB ntizihanganira uzarenga kuri ayo mategeko. Kwakira no gutanga…
SOMA INKURUCategory: politike
General Pervez Musharraf yapfuye, yazize iki? Byinshi ku buzima bwe n’icyamwishe
General Pervez Musharraf wahoze ari perezida wa Pakistan, wafashe ubutegetsi kuri coup d’état mu 1999, yapfuye ku myaka 79. Yapfuye azize indwara amaranye igihe kinini nk’uko itangazo ry’igisirikare cya Pakistan ribivuga. Musharraf yarokotse ibikorwa byinshi byo kumuhitana, aza kwisanga imbere ku rugamba hagati y’ibihugu by’iburengerazuba n’imitwe yiyitirira idini ya Islam. Nubwo imbere mu gihugu cye batari babishyigikiye, uyu mujenerali yafashije Amerika mu ntambara ku iterabwoba nyuma y’igitero cya tariki 11 Nzeri 2001 ku miturirwa yo muri Amerika. Muri 2008 yatsinzwe amatora maze ahita ava mu gihugu mu gihe cy’imyaka atandatu.…
SOMA INKURUIbiganiro byabereye i Burundi byitezweho iki ku mubano w’u Rwanda na Congo
Inama yabereye i Bujumbura none tariki 4 Gshyantare 2023, yahuje abakuru b’ibihugu bigize EAC harimo Perezida w’u Rwanda, uwa Uganda, uwa Kenya, uwa RDC, Intumwa y’uwa Sudani y’Epfo hamwe Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yatumije iyi inama idasanzwe, yafatiwemo imyanzuro inyuranye ndetse yitezweho kugarura umwuka mwiza hagati y’u Rwanda na DRC haramutse nta gihindutse ndetse ukanazana n’amahoro mu gihugu cy’abaturanyi cya Congo. Umwe mu myanzuro yafatiwemo harimo no gusaba impande zose zirebwa n’iki kibazo, guhosha umwuka mubi, ahubwo bikifashisha inzira zashyizweho ku rwego rw’akarere na mpuzamahanga mu gukemura ibibazo. Ni…
SOMA INKURUNigeria: Igisirikare kirashinjwa guhohotera abagore bitwaje kurwanya inyeshyamba
Komisiyo Ishinzwe Uburenganzira bwa muntu muri Nigeria, yashyizeho itsinda ryihariye ryahawe inshingano zo gukora iperereza kuri raporo ishinja igisirikare ibikorwa by’ibanga byo gukuramo inda hagamijwe kurwanya imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bw’Amajyaruguru y’igihugu. Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu yashyizweho na guverinoma, yatangaje ko iryo tsinda rizashyirwaho mu cyumweru gitaha i Abuja. Mu byo izasuzuma harimo ibirego ingabo zishinjwa by’uko zagize uruhare mu bikorwa byo gukuramo inda mu myaka 10 ishize. Ntibyasobanuwe igihe iperereza rizamara n’icyo ibizarivamo bizakoreshwa kuko Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu idafite ububasha bwo guhana ibyaha nk’ibyo. Raporo ya Reuters…
SOMA INKURUInkomyi mu bucuruzi bucirirtse bwambukiranya imipaka ku bagore
Abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka by’umwihariko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bagaragaje ko kuva intambara ya M23 yakara muri iki gihugu, nacyo kikikoma u Rwanda kirushinja gutera inkunga umutwe wa M23, ubucuruzi bwambukiranya imipaka bwatangiye kutagenda neza bigeze ku bagore babukora bijya irudubi. Mukase Anita ukora ubucuruzi bucirirtse mu Mujyi wa Goma, agataha mu karere ka Rubavu, mu murenge wa Rubavu yatangaje ko ikibazo kibabangamiye mu bucuruzi bwabo bwambukiranya imipaka ari amasaha kuko abashoboye kwambuka basigaye bakora amasaha make cyane kuko umupaka ufungwa hakiri kare ibi bikaba biri mu…
SOMA INKURUGashyantare: Ukwezi karundura ku buzima bw’abanya Ukraine
Minisitiri w’ingabo wa Ukraine yatangaje ko Uburusiya burimo gutegura igitero rurangiza gishya, aburira ko gishobora gutangira tariki 24 z’uku kwa Gashyantare. Oleksii Reznikov yavuze ko Moscow yakusanyije ibihumbi by’ingabo kandi ishobora “kugerageza ikintu” ku isabukuru y’umwaka umwe itangije iyi ntambara. Icyo gitero kandi ngo cyaba kijyanye no kwizihiza “umunsi mukuru wo kurengera igihugu” mu Burusiya wizihizwa n’igisirikare tariki 23 Gashyantare. Perezida Zelensky yatangaje ku mbuga nkoranyambaga ati: “Uburyo bwonyine bwo guhagarika iterabwoba ry’Uburusiya ni ukubutsinda. N’ibifaru. N’indege. Na misile ziraswa kure.” Ukraine yongeye gusaba bushya indege z’intambara ngo biyifashe kwirinda…
SOMA INKURUUbwoba ni bwose ku ihungabana ry’ubuzima bw’abatuye umujyi wa Goma
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Goma bwasabye abaturage kwitegura isaha n’isaha no kuba maso bagatanga amakuru ku muntu wese uteye amakenga wahungabanya umutekano. Ni nyuma y’iminsi mike umutwe wa M23 wambuye ingabo za Leta umujyi wa Kitshanga muri Teritwari ya Masisi. Mu itangazo ryasohowe na Meya w’Umujyi wa Goma, Komiseri Makossa Kabeya Francois ku wa 27 Mutarama 2023 ryasabaga ko buri muturage w’i Goma aba maso nta kujenjeka ngo umwanzi atabinjirana. Icyo gihe yategetse ko aharimo insengero, Station za essence, amashuri, amasoko, utubari n’utubyiniro hari mu hagomba kugenzurwa cyane. Itegeko rya Komiseri…
SOMA INKURUAbagore bakomejwe kwibasirwa n’abicwa n’inyeshyamba
Amakuru ava mu ntara ya Ituri ya DR Congo aremeza ko mu gitondo cyo ku cyumweru inyeshyamba za ADF zishe abasivile bagera kuri 14. Abishwe barimo abagore 10 nk’uko bivugwa na Radio Okapi iterwa inkunga na ONU, muri iki gitero cyabereye ahitwa Walese Vonkutu muri teritwari ya Irumu. Muri aba bishwe kandi harimo umwana w’imyaka ibiri. Mu gihe igisirikare cya Congo cyabashije gutabara nacyo kikica abarwanyi babiri ba ADF. Izi nyeshyamba zashegeshe ako gace zakoze icyo gitero ahagana saa kumi z’igitondo ku cyumweru, nk’uko bivugwa n’abagize sosiyete sivile muri Ituri.…
SOMA INKURUBiyemeje ko abana bafite ubumuga baba igisubizo aho kuba umutwaro
Hirya no hino mu Rwanda haracyagaragara abana bafite ubumuga batitabwaho n’imiryango yabo, aho hari ababyeyi badatinya no kubafungirana ari nako bavutswa uburenganzira bwabo. Ni muri urwo rwego Umuryango Izere Mubyeyi utarebereye iki kibazo ushinga ishuri “Izere Mubyeyi Jya Mbere” ryashyiriweho abana bafite ubumuga cyane cyane bwo mu mutwe batagira kirengera hamwe n’ abatiga ahubwo bagakingiranwa mu nzu. Iri shuri ryashinzwe n’ababyeyi n’inshuti zabo, bagamije gufasha abana bafite ubumuga bwo mu mutwe kugira ngo babone aho bidagadurira, bige nk’abandi hagamijwe kugira ngo bigirire umumaro bo ubwabo ndetse banawugirire umuryango nyarwanda aho…
SOMA INKURUBaratabaza nyuma y’ifungwa rya nyina bakisanga mu ruhuri rw’ibibazo
Abana babiri b’abakobwa barimo ufite imyaka irindwi n’uw’imyaka 12 batuye mu kagari ka Kagugu, mu murenge wa Kinyinya, akarere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali, babayeho mu buzima bubabaje nyuma y’aho nyina wakoraga uburaya afunzwe akekwaho gucuruza ibiyobyabwenge. Aba bana bavuga ko bari kugorwa no kubona aho kurara n’icyo kurya ndetse batari no kubasha kujya kwiga bakaboneraho gusaba ubufasha. Ubwo bari bagiye ku biro by’Umujyi wa Kigali gutakambira ubuyobozi kugira ngo bube bwarekura nyina, umwe yabwiye itangazamakuru ati “ Twabonye baza kumutwara nyuma batubwira ko bamufunze.” Yemeza ko babayeho nabi…
SOMA INKURU