Dr KAYUMBA Christopher yagizwe umwere

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Gashyantare 2023, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwagize Dr Kayumba Christopher umwere ku byaha yari akurikiranyweho byo gusambanya undi ku gahato n’icyubwinjiracyaha kuri icyo cyaha. Dr Kayumba yari afungiye muri gereza ya Mageragere kuva ku wa 5 Ukwakira 2021, ubwo Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwemezaga ko hari impamvu zikomeye zituma afungwa by’agateganyo, bivuze ko agiye guhita afungurwa. Kuva Dr Kayumba yafatwa n’Ubugenzacyaha ndetse anabazwa mu Bushinjacyaha kugeza n’ubwo yatangiraga kuburana ifunga n’ifungurwa, yaburanye ahakana ibyaha byose yashinjwaga n’Ubushinjacyaha. Dr Kayumba ubwo yaburanaga ubujurire bwe…

SOMA INKURU

DRC ikomeje guhakana ibiyireba ahubwo igatunga urutoki u Rwanda

Ibisobanuro bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) mu guhakana uruhare rwayo mu gukorana no gutera inkunga FDLR, bikomeje gufata indi ntera bitewe n’ibimenyetso simusiga bigaragaza uburyo ingabo z’iki gihugu zimaze igihe zifashisha abarwanyi ba FDLR kurwanya M23 ndetse n’ibyegeranyo bitandukanye harimo n’ibya Human Right Wacht bigaragaza  ko usibye kuba FARDC yifashisha abarwanyi ba FDLR mu kurwanya M23, igisirikare k’iki gihugu kinaha uyu mutwe w’iterabwoba ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda intwaro n’amasasu ariko ubuyobozi bw’iki gihugu bukomeza kwerekana indi sura imbere y’iki kibazo. Mu kiganiro Patrick Muyaya Minisitiri w’itumanaho n’itangazamakuru…

SOMA INKURU

Abaturiye ikimoteri cya Nduba baratabaza, bageze aho bafungura bari mu nzitiramubu

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Nduba, mu karere ka Gasabo, by’umwihariko abaturiye ikimoteri, bavuga ko babangamiwe n’umwanda uhaturuka kubera ko ntawushobora kurya adashyizeho inzitiramubu. Umukozi ushinzwe gutunganya ikimoteri cya Nduba hagati y’ibisiga byaje kuhashakira ibiribwa Umwanda uturuka mu kimoteri cya Nduba ngo urabangamye kuko bamwe mu bahaturiye basigaye bakurizamo indwara zitandukanye ziterwa nawo, kubera amasazi menshi ahaturuka muri icyo kimoteri akagenda awukwirakwiza mu ngo ziri hafi aho. Bagendeye ku bibazo bahura nabyo, abahaturiye basaba ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bufite mu nshingano ikimoteri cya Nduba, kuhabakura bakabashakira ahandi batuzwa,…

SOMA INKURU

Perezida Joe Biden yagize uruzinduko rutunguranye

Kuri uyu wa mbere tariki 20 Gashyantare 2023, bitunguranye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, yagiriye uruzinduko  muri Ukraine, rwafashwe nk’ikimenyetso cy’ubufatanye mu gihe hasigaye iminsi mike ngo umwaka wuzure uhereye igihe u Burusiya bwatereye iki gihugu. Hari hashize igihe bihwihwiswa ko Biden azasura Ukraine ku matariki yegereye iya 24 Gashyantare, u Burusiya bwatangirijeho intambara. Biden yahuye na Zelenskyy mu ngoro ye (Mariinsky) aho yatangarije ko Amerika izatanga inkunga y’inyongera ya miliyoni 465 z’amadolari yo gushyigikira iki gihugu mu gihe intambara ikomeje. Yagize ati “Nyuma y’umwaka umwe,…

SOMA INKURU

Ubuyobozi bw’Itorero ry’abangirikani mu Rwanda ntibukozwa ibyo guha ikaze abatinganyi

Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Gashyantare nibwo Ubuyobozi bw’Itorero ry’Abangilikani mu Bwongereza bweruye butangaza ko bwemeye umubano w’abaryamana bahuje ibitsina, banahabwa ikaze mu rusengero, nubwo batemerewe gusezeranywa imbere y’Imana, Itorero ry’Abangilikani mu Bwongereza ryavuze ko kugeza ubu abaryamana bahuje ibitsina bashobora gusengerwa n’abapadiri n’abandi batorewe umurimo wa Aritali muri iri torero ndetse bakabaha n’umugisha. Iby’iyi nkuru bikimara kumenyekana, Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda ryahise risohora itangazo rivuga ko ryitandukanyije n’iki cyemezo cya bagenzi babo bo mu Bwongereza. Mu kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru cyo kuri iki Cyumweru tariki 19 Gashyantare 2023, Musenyeri w’Itorero…

SOMA INKURU

Koreya ya Ruguru yarashe misile nyuma yo gukangisha kwihimura

Koreya ya Ruguru ku wa gatandatu yarashe misile yo mu bwoko bwa ‘ballistic’ yambukiranya imigabane (ICBM) mu myitozo “itunguranye” yo kwemeza ubushobozi bw’iyo ntwaro, nkuko byavuzwe n’igitangazamakuru cya leta. Yagurutse intera ya kilometero 900 mu gihe cy’iminota 67, igwa mu nyanja y’Ubuyapani. Koreya ya Ruguru yavuze ko iryo gerageza rya misile ryerekanye ko iki gihugu gifite ubushobozi bwo guhangana n’ingabo z’abanzi nk’Amerika na Koreya y’Epfo. Bibaye mbere y’imyitozo ya gisirikare ihuriweho n’Amerika na Koreya y’Epfo yo mu kwezi gutaha kwa gatatu, imyitozo igamije gufasha kwirinda inkeke zikomeje kwiyongera z’ibitero by’intwaro…

SOMA INKURU

Imitungo y’umuhungu wa Perezida ikomeje gufatirwa no gutezwa cyamunara

Imitungo  irimo ubwato bunini bugezweho ndetse n’inyubako ebyir by’umuhungu wa Perezida akaba nawe akaba vsi perezida wa Guinée équatoriale, Teodorin Nguema Obiang Mangue izatezwa cyamunara aho yafatiriwe muri Afurika y’Epfo, kugira ngo hishyurwe umunyemari wamureze avuga ko yamukoreye iyicarubozo. Mu mitungo y’uyu muhungu wa Perezida wa Guinée équatoriale izatezwa cyamunara Umunyemari Daniel Janse van Rensburg wareze Teodorin, avuga ko ikirego cyatangiye mu 2016 gusa uko atsinze, uwo muhungu wa Perezida agahita atanga ubujurire. Janse yavuze ko byatangiye mu myaka icumi ishize ubwo Gabriel Angabi wahoze ari Meya w’Umujyi wa Malabo,…

SOMA INKURU

U Burundi bwabeshyuje ibyatangajwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu Martin Ninteretse yatangaje ko ibyatangajwe na Leta zunze Ubumwe za Amerika ko umurwa mukuru wa Bujumbura ushobora kwibasirwa n’ibitero by’iterabwoba ko ari amakuru y’ibihuha ahubwo ari abashaka gutera ubwoba abarundi, kandi umutekano w’iguhugu ucunzwe neza. Leta zunze Ubumwe za Amerika zari zasohoye itangazo risaba abaturage bayo kwitwararika no kugira amakenga yo kujya ahantu hahurira abantu benshi kuko hari ibitero by’iterabwoba bishobora kwibasira iki gihugu. Minisitiri Ninteretse yashimangiye ko umutekano w’igihugu uhagaze neza, cyane ko iki gihugu giherutse kwakira inama y’abakuru b’ibuhugu bya…

SOMA INKURU

Ibintu bitatu byasabwe M23 n’inama y’abagaba b’ingabo za EAC

Iyi nama y’abagaba b’ingabo za EAC yateranye kuwa 09 Gashyantare 2023 I Nairobi muri Kenya, yafashe imyanzuro y’amapaji 9 ku birebana n’ikibazo cy’umutekano muke uri mu burasirazuba bwa RDC. Muri iyi nama aba bagaba b’ingabo basuzumye ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba barangije bagiha umurongo aho M23 bayihaye ibyiciro 3 by’uko izava mu bice yafashe. Icyiciro cya mbere M23 yahawe cyo kuva mu bice yafashe kizatangira kuwa 28 Gashyantare kugeza 10 Werurwe 2023. Iri tangazo rivuga ko kugeza kuwa 30 M23 igomba kuzaba yararekuye ibice byose yafashe uko byakabaye. Icyakora intambara hagati…

SOMA INKURU

M23 ikomeje gutabariza abaturage

Umutwe wa M23 wongeye gutabaza amahanga uyamenyesha ko ingabo za Leta ya RDC ziri gutera ibisasu n’indege,ibifaru n’imbunda ziremereye mu duce dutuwemo n’abaturage b’abasivili. Mu itangazo uyu mutwe washyize hanze, wavuze ko ingabo za FARDC n’abacancuro baryo bakomeje kwica abasivili kubera ibisasu ziri gutera mu basivili. M23 yagize iti “Ingabo za Leta n’abacancuro bayo bari gukoresha kajugujugu z’intambara,indege z’intambara,ibifaru,n’intwaro zikomeye mu gutera ibisasu mu bice bituwe bigenzurwa na M23 birimo nka:Kibirizi,Kishishe,Kilorirwe,Kabati,Ruvunda,Kingi n’aho byegeranye.” Uyu mutwe wavuze ko ingabo za RDC zigomba kuryozwa ubu bwicanyi ziri gukora ndetse ko zishe imyanzuro…

SOMA INKURU