Ni nyungu ki abakozi biteze ku mushinga w’itegeko rishya ry’umurimo

Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite, ku gicamunsi cyo kuwa Gatatu tariki 8 Werurwe, yemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko urimo impinduka zo kugabanya amasaha y’akazi, kubuza umukoresha gusesa amasezerano y’umurimo w’umugore kubera gutwita ndetse n’ikiruhuko cyo kubyara ku mugabo. Itegeko ryo mu 2018 riteganya ko amasaha y’akazi mu cyumweru ari 45, ariko itegeko rishya ryayagabanyije ashyirwa kuri 40 mu cyumweru. Kugabanya amasaha y’akazi byaturutse ku kuba mu isesengura ryakozwe, byaragaragaye ko gukora amasaha menshi bigira ingaruka zitari nziza ku muryango, kuko ababyeyi batabona umwanya uhagije wo kwita ku burere n’uburezi bw’abana. Indi mpamvu…

SOMA INKURU

Hagati ya M23 na FARDC ni uruhe ruhande rwiteguye guhagarika imirwano?

Nyuma y’imirwano ikaze kuri uyu wa mbere tariki 6 Werurwe 2023 yabereye mu nkengero za Sake, M23 yafashe ahitwa Kibirizi ariko birangira idafashe umujyi wa Sake nyirizina wegereye Umujyi wa Goma. Ibi byabaye habura amasaha make ngo M23 yubahirize ibyo yasabwe na Perezida Emmanuel Macron byo guhagarika imirwano kuri uyu wa 7 Werurwe 2023. Umutwe wa M23 wafashe Kibirizi mu masaha y’umugoroba kuri uyu wa mbere, nyuma y’imirwano ikomeye yawuhanganishije na FARDC, ifatanyije na FDLR ,Mai Mai, Nyatura CMC, APCLS n’abacanshuro b’Ababazungu mu nkengero z’aka gace. Aya makuru, akomeza avuga…

SOMA INKURU

Igisirikare cya FARDC gikomeje gushinja M23 kutubahiriza amasezerano

Igisirikare cya Leta ya Congo, FARDC cyavuze ko ibisasu bya M23 byahitanye umuntu umwe, ndetse bikomeretsa abantu 6 aho cyashinje uyu mutwe kurasa ku ngabo z’u Burundi. Aha ni mu mirwano ikomeje kubera mu nkengero z’agace gatuwe ka Sake, muri Km 27 hafi y’umujyi wa Goma. Abo ku ruhande rwa leta ya Congo bavuga ko ibisasu byarashwe n’umutwe wa M23 byishe umuntu umwe, bikomeretsa abandi 6 ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 06 Werurwe, 2023 ahitwa Sake na Mubambiro. Lt.Col Njike Kaiko, Umuvugizi wa FARDC muri Kivu ya…

SOMA INKURU

RDC ikomeje ubushotoranyi ku Rwanda

Ahagana saa kumi n’imwe n’iminota 35 kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Werurwe 2023, umusirikare wa RDC yambutse mu buryo butemewe ku mupaka uzwi nka Grande Barrière mu karere ka Rubavu, ari kurasa ingabo z’u Rwanda zari ku burinzi, zirwanaho ziramurasa, uwo musirikare wa RDC akahasiga ubuzima. RDF yatangaje ko hari n’abandi basirikare ba RDC barashe ku ngabo z’u Rwanda, nazo zikabasubiza zirasa. Ntabwo biramenyekana impamvu uwo musirikare yinjiye mu Rwanda icyakora ibihugu byombi bimaze igihe birebana ay’ingwe nyuma y’uko umutwe wa M23 utangije intambara ku ngabo za RDC.  …

SOMA INKURU

U Burundi bugiye kohereza ingabo zabwo muri Congo

Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Burundi yemeje ko kuwa 4 Werurwe 2023 u Burundi buzohereza ingabo muri gahunda yashyizweho n’abagaba b’ingabo bo muri EAC, mu nama yabaye ku wa 9 Gashyantare 2023, i Nairobi muri Kenya. Umunyamabanga mukuru wa EAC, Dr. Peter Mutuku Mathuki, mu itangazo yasohoye yavuze ko “Ibihugu binyamurango byose bya EAC bizatanga Ingabo bizazohereza mu gihe cyemeranyijweho.” Kugeza ubu Kenya ni yo imaze kohereza abasirikare bagera ku 1000 muri EACRF. Inama yo muri Gashyantare yayobowe n’Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Burundi, Gen Prime Niyongabo, igendeye ku y’abakuru b’ibihugu bya…

SOMA INKURU

Impinduka zikomeye muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi

Dr Mukeshimana Gérardine wari umaze imyaka icyenda ari Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yasimbuwe na Dr Ildephonse Musafiri wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi. Aya mavugurura yakozwe na Perezida Paul Kagame nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa Kane tariki 02 Werurwe 2023. Dr Mukeshimana wakuwe kuri uyu mwanya wa Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, yawugiyeho muri Nyakanga 2014 ubwo hajyagaho Guverinoma nshya yari iyobowe na Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi. Dr Ildephonse Musafiri umusimbuye, we yari asanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yagiyeho…

SOMA INKURU

Amerika yashyizeho igihembo cya miliyari 5 ku muntu uzayiha amakuru

Amerika yatangaje igihembo cya miliyoni 5 z’amadolari (angana na miliyari 5Frw) ku muntu wese watanga amakuru yatuma hafatwa Seka Musa Baluku, umukuru w’umutwe w’inyeshyamba wa ADF wo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ufitanye imikoranire n’umutwe wiyita Leta ya Kisilamu (IS). Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika yavuze ko uyu mukuru wa ADF urimo gushakishwa ari Umunya-Uganda ushobora kuba ari mu kigero cy’imyaka 40 isatira 50. Mu itangazo, gahunda yo gutanga ibihembo kugira ngo hagerwe ku butabera (Rewards for Justice) yo muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika yagize iti: “Ku butegetsi bwa Seka…

SOMA INKURU

Akomeje kwibaza impamvu ijambo “NEVER AGAIN” “Ntibizongere ukundi” rivugwa ariko ntirihabwe agaciro

Nyuma ya Jenoside  zitandukanye zabayeho ku isi  umuryango w’abibumbye wakunze kugaruka ku ijambo rimwe ngo “Never Again” bivuze ngo ntibizongere ukundi nyamara nyuma y’igihe ukumva ngo byasubiriye, iki nicyo kibazo uyu mwana Odiango Cyusa uvuka i Masisi yabajije ababyeyi be nyuma yo kubona bameneshwa bazira ko ari abatutsi ariko bakabura uwabatabara. Nyuma y’ubwicanyi ndenga kamere bwabaye mu mwaka w’1894 hakurikiyeho Jenoside yakorewe Abanyarumaniya  (Armenie)  mu mwaka wi 1915. Kuva icyo gihe umuryango mpuzamahanga  ( Leugue of Nation) watangiye kwishyira hamwe ndetse hanajyaho umuryango urengera ikiremwa muntu,batangira gukoresha rya jambo twavuze…

SOMA INKURU

Amerika yeruye ishinja u Rwanda gutera inkunga M23

America irashinja u Rwanda kohereza ingabo zarwo mu gihugu cy’abaturanyi cya Repuburika ya Demokarasi ya Congo, ibyita ubushotoranyi bwa Kigali mu kuvogera ubusugire bw’ikindi gihugu. America irashinja u Rwanda kohereza ingabo zarwo mu gihugu cy’abaturanyi cya Repuburika ya Demokarasi ya Congo, ibyita ubushotoranyi bwa Kigali mu kuvogera ubusugire bw’ikindi gihugu. Mu itangazo iki gihugu cy’igihangange cyaraye gisohoye , risaba u Rwanda kubahiriza ingamba zashyizweho zigamije kugarura amahoro n’umutekano mu karere ngo ruhagarika inkunga rutera imitwe yitwara gisirikare muri Congo Ikindi, muri ryo tangazo banashinje u Rwanda kohereza ingabo zarwo mu…

SOMA INKURU

Agashya mu matora yitegurwa muri Nigeria

Leta ya Nigeria yategetse ifungwa ry’imipaka yose yo ku butaka mu gihe cy’amatora yitezwemo guhatana gukomeye yo kuri uyu wa gatandatu. Urwego rushinzwe abinjira mu gihugu rwavuze ko icyo cyemezo kigamije gutuma “amatora aba mu bwisanzure, nta buriganya kandi nta nenge”. Abategetsi bo ku mipaka basabwe gutuma iryo tegeko rishyirwa mu bikorwa nta kujenjeka. Aya matora ya perezida n’ay’abagize inteko ishingamategeko, atangazwa ko ari yo ya mbere yitezwemo guhatana gukomeye cyane kuva ubutegetsi bwa gisirikare bwarangira mu mwaka wa 1999. Urwego rushinzwe abinjira mu gihugu rwavuze ko rwafashe amakarita y’itora…

SOMA INKURU