Umuvigizi wa leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Patrick Muyaya yatangaje ko nta biganiro birimo kuba hagati ya leta ya Kinshasa n’umutwe wa M23. Ni nyuma y’uko muri iki gihe hari agahenge kagereranyije mu mirwano imaze amezi menshi hagati y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za leta ya DR Congo. Ako gahenge kariho mu gihe ingabo z’ibihugu by’akarere (Burundi, Kenya, Uganda na Sudani y’Epfo) zikomeje kwinjira no kugenzura ibice byari byarafashwe na M23 muri teritwari za Rutshuru, Masisi na Nyiragongo. Mu kiganiro n’abanyamakuru kuwa mbere i Kinshasa, Patrick Muyaya yavuze ko…
SOMA INKURUCategory: politike
“Ndashaka ko muburanisha umuntu muzima” – Karasira Aimable mu rukiko i Nyanza
Urubanza rwa Aimable Karasira wahoze ari umwalimu muri kaminuza y’u Rwanda rwatangiye kuburanishwa n’Urukiko Rukuru urugereko ruburanisha ibyaha byambukiranya imipaka ruri i Nyanza mu majyepfo. Ni nyuma y’uko umwaka ushize Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge i Kigali ruvuze ko rudafite ububasha bwo kuburanisha uru rubanza. Uyu munsi kuwa mbere ahawe umwanya mu rukiko, Karasira wunganiwe na Me Evode Kayitana na Gatera Gashabana, yavuze ko afite inzitizi zituma atiteguye kuburana. Ati “Ndashaka ko muburanisha umuntu muzima”. Yavuze ko amaze icyumweru n’igice afite ‘crise mental’, kandi ko afite ikibazo cy’uburyo afunzemo muri gereza ya…
SOMA INKURUManda yongerewe abadepite beguye byabagendekera gute?
Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kuri ubu ugizwe n’Abadepite 76, mu gihe Itegeko Nshinga riteganya ko bagomba kuba ari 80 nk’uko batowe n’Abanyarwanda. Ni nyuma y’uko abadepite barimo Dr Gamariel Mbonimana, Habiyaremye Jean Pierre Celestin ndetse na Kamanzi Ernest beguye mu bihe bitandukanye ku mpamvu bise izabo ‘bwite’. Uretse abo badepite batatu beguye ku nshingano zabo hari na Rwigamba Fidel witabye Imana ku wa 15 Gashyantare 2023, azize uburwayi. Bisobanuye ko kugeza ubu Intumwa za Rubanda zisigaye ari 76, kandi Abanyarwanda bari barazitoye ngo zibahagararire ari 80.…
SOMA INKURUNyagatare: Hakenewe ubukangurambaga ku bangavu babyaye mu gutegura ifunguro ryuzuye
Mu karere ka Nyagatare, umurenge wa Rwimiyaga bamwe mu baturage basanga igituma hari abana bagwigira abenshi biterwa n’ababyeyi benshi batazi kubagaburira no gutegura ifunguro ryuzuye harimo abangavu babyaye bakiri bato. Ndikubwimana Emmanuel avuga ko umurenge wabo muri rusange utari ukwiriye kuba hari umwana ufite ikibazo k’igwigira, kuko abaturage benshi usanga bishoboye ariko bafite ubumenyi buke mu kugaburira abana babo. Yagize ati “ hakenewe inyigisho zihariye ku bangavu babyaye kuko kugira ngo babashe kwita ku bana babo cyane ku mirire bitabira cyane ibikomaka ku matungo cyane igi kuko ariryo ridahenze ukurikije…
SOMA INKURUIburanishwa rya Prince Kid ryahinduye isura
Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Werurwe 2023 mu Rukiko Rukuru, Ishimwe Dieudonné wamenyekanye nka Prince Kid, urubanza rwe rwabereye mu ruhame yunganiwe n’abanyamategeko batatu barimo Nyembo Emelyne wamwunganiye kuva yatangira gukurikiranwa. Ubushinjacyaha bwatanze impamvu esheshatu z’ubujurire kuri uru rubanza, zirimo ibimenyetso bitahawe agaciro n’imvugo z’uwahohotewe nk’ikimenyetso cy’ingenzi. Umushinjacyaha Ninahazwa Roselyne yagaragaje ko umucamanza mu rwego rwa mbere atasobanukiwe neza n’imiterere y’icyaha, byanatumye yirengagiza ibimenyetso bihuje kamere bijyanye n’icyaha, aho gushingira ku bimenyetso bishidikanywaho. Yavuze ko umutangabuhamya yagaragaje ko yahohotewe na Ishimwe Dieudonné amufatiranyije n’ubukene mu gihe…
SOMA INKURUUbuyobozi bw’umutwe wa M23 bwakiriye ingabo za Uganda
Ubwo Ingabo za Uganda zinjiraga muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu butumwa bwo gushaka amahoro, zahawe ikaze n’ubuyobozi bw’umutwe wa M23. Izi ngabo zinjiye muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo muri iki cyumweru, aho zigiye mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba mu itsinda rizwi nka EACRF. Izi ngabo zinjiriye ku mupaka uhuza Uganda na RDC, uherereye i Bunagana mu gace kamaze igihe kinini kagenzurwa na M23. Ubuyobozi bw’uyu mutwe bwagiye guha ikaze izi ngabo, aho abarwanyi bawo bari bayobowe n’Umuvugizi wa M23, Maj Willy Ngoma. Amafoto yagiye hanze, agaragaza…
SOMA INKURURuhango: Nyuma yo gukuramo inda yakoze amahano
Niyitegeka Marie Thèrese wo mu mudugudu wa Nyamutarama, akagari ka Kabuga, mu murenge wa Mbuye, mu karere ka Ruhango, arashinjwa kwiba umwana. Abahaye amakuru UMUSEKE dukesha iyi nkuru bavuga ko uyu Niyitegeka Marie Thèrese wari urwariye mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza i Butare (CHUB) yacunze ko mugenzi we ahuze afata umwana we w’uruhunja abyaye aramwiba ahita acika. Abaturage bavuga ko babonye inzego z’umutekano Polisi na DASSO zita muri yombi uwo mugore zikamushinja ko umwana ahetse yamwibye umubyeyi we mugenzi we. Bavuze ko Niyitegeka yakuyemo inda, yigira inama yo kwiba uwo…
SOMA INKURUUmuryango w’Abibumbye washyize hanze ikiwutera ubwoba hagati y’u Rwanda na Congo
Raporo y’ Umuryango w’Abibumbye yagaragaje ko kuva mu Ukuboza umwaka ushize muri 2022 kugeza ubu, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hamaze gupfa abaturage 700 bishwe n’imitwe yitwaje intwaro irimo ADF, CODECO n’indi. Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres yagaragaje ko ahangayikishijwe no kuba ikibazo cy’umutekano muke muri RDC kigenda kirushaho gufata indi ntera aho gukemuka, aho yagize ati “Ikibazo cy’umutekano muke cyagiye kirushaho gufata indi ntera mu ntara eshatu ziri mu Burasirazuba bwa Repubulika Ihanira Demokarasi ya Congo kikagendana n’ukwiyongera kw’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bikorerwa abasivile.” Umunyamabanga…
SOMA INKURUManifestations au Kenya: Gaz lacrymogènes contre le convoi de l’opposant Odinga
La police kényane a tiré lundi des gaz lacrymogènes à Nairobi contre le convoi du chef de l’opposition Raila Odinga qui a appelé ses partisans à manifester contre le gouvernement et l’inflation, au lendemain de l’interdiction de tout rassemblement. Il s’agit de la deuxième journée de rassemblement à l’appel du chef de l’opposition contre le président William Ruto. Raila Odinga, candidat malheureux à la présidentielle d’août dernier, continue d’affirmer qu’elle lui a été “volée” et que le gouvernement Ruto est “illégitime”. “Nous demandons la baisse du coût de la vie,…
SOMA INKURUNyaruguru: Bagowe no kwishyura inguzanyo mu madorari barayihawe mu manyarwanda
Hari abahinzi b’icyayi bakorana na sosiyete SCON mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko barimo gusabwa kwishyura amafaranga y’umurengera ku nguzanyo bahawe ngo batangire guhingira icyayi iyi sosiyete. Ubusanzwe uko SCON ikorana n’abashaka guhinga icyayi, ibaha inguzanyo y’amafaranga, ikabagurira ingemwe z’icyayi ndetse n’ifumbire byose bizishyurwa nta nyungu igiyeho nk’uko bikubiye mu masezerano aba baturage bagirana na SCON. Ibi byose bikorwa hagamijwe gushaka icyayi gihagije kizakoreshwa ubwo uruganda rw’iyi sosiyeye ruri kubakwa mu Murenge wa Kibeho ruzaba rwatangiye gutunganya umusaruro. Ikibazo kuri ubu aba bahinzi basigaranye ngo ni uko bari gusabwa kwishyura…
SOMA INKURU