Gihamya n’ubushakashatsi ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa igitsina gabo


Urubuga rwa Discrimlaw.net ruvuga ko ubushakashatsi bwakozwe na Equal Employment Opportunity Commission(EEOC), Komisiyo iharanira ko abantu babona akazi mu buryo bungana, bugaragaza ko muri Amerika abagabo 10% bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina iyo bari mu kazi.

Iyi Komisiyo ikorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, igaragaza ko benshi mu bagabo banga kuvuga ihohoterwa rishingiye ku gitsina bakorewe, kuko baba batekereza ko babivuze ntawabizera.

Ubushakashatsi bwakozwe muri 2005 muri Amerika, bwerekanye ko abana b’abahungu 16% bari barakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina bafite imyaka 18.

Muri 2003, abagera kuri 14.2% bo barikorewe batarageza imyaka 18.

Ubundi bushakashatsi bwakozwe na Mankind UK bubonwa n’ikinyamakuru The Guardian, bugaragaza ko mu Bwongereza ho abagabo 9% bavuze ko bafashwe ku ngufu cyangwa bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina bikozwe mu bundi buryo, 14% bahatirwa gukora ibikorwa bifite aho bihuriye n’imibonano mpuzabitsina.

Umwanditsi Patrick Sandford yavuze ko yamaze imyaka igera kuri 25 atinya kuvuga ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakorewe akiri umunyeshuri, kuko yumvaga ko nta muntu uzigera abyizera, ndetse bikamugaragaza nk’umunyantege nke.

Ati ‘‘Hari ikintu kiriho kivuga ko iyo umugabo yemeye kuvuga ko yakorerwe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bimugaragaza nk’umunyantege nke.’’

Mankind UK igaragaza ko ibikorwa by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagabo, byiyongereye ku kigero cya 95% ubwo u Bwongereza bwari buri muri gahunda ya Guma mu Rugo kubera icyorezo cya COVID-19.

Urubuga rwa Institute for Security Study(ISS), rugaragaza ko ibihugu 33 byo ku Mugabane wa Afurika bitashyizeho uburyo buhamye bworohereza abagabo batanga ibirego by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bakorerwa.

Mu Rwanda, Raporo ngarukamwaka y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, yo muri 2020, yerekanye ko hagati ya 2016 na 2019, abagabo 7210 bakorewe ihohoterwa ririmo n’irishingiye ku gitsina.

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA IHIRWE Chris


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.