Mu gihe byari biteganyijwe ko ikipe y’igihugu Amavubi igera muri Seychelles kuri uyu wa Kabiri, urugendo rwayo rwajemo impinduka kuko iza kumara amasaha agera kuri 16 mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya, aho biteganyijwe ko ihaguruka i Nairobi saa 22:00, yerekeza mu Mujyi wa Victoria muri Seychelles, ihagere mu rukererera rwo kuri uyu wa Gatatu saa 03:15. Amavubi yahagurutse i Kigali n’indege ya RwandAir yajyanye n’abakinnyi 19, abatoza n’abayobozi bayaherekeje saa 01:00, yabanje guca i Entebbe muri Uganda mbere y’uko akomeza i Nairobi, aho yageze mu gitondo cyo kuri uyu…
SOMA INKURUCategory: Imikino
Sadio Mane yasimbujwe yasazwe n’agahinda kavanze n’umujinya
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Kanama 2019,Sadio Mane yagaragaye arakaye cyane ku ntebe y’abasimbura nyuma y’aho yari amaze gusimbuzwa afite umujinya w’umuranduzi w’uko uyu munya Misiri yanze kumuhereza umupira, ku mukino wabahuje na Bunley bakayitsinda ibitego 3-0 Umutoz Jurgen Klopp yavuze ko Mane yababajwe n’uko atahawe umupira na Salaha ahubwo akawupfusha ubusa ariyo mpamvu yasimbujwe habura iminota 6 agasohoka ababaye ndetse bagenzi be barimo Milner baramuhumuriza. Yagize ati “Byatewe nuko yimwe umupira, nibyo.Buri kimwe cyose kimeze neza.Hari ibyabaye mu mukino atishimiye.Sadio agira amarangamutima cyane,hari ikindi cyamubabaje…
SOMA INKURURayon Sports mu gihombo gikomeye
Nk’uko perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate yabitangarije abanyamakuru mbere yo gucakirana na Al Hilal, iyi kipe yari yarateganyije ko izinjiza mu ngengo y’imari yayo ya 2019-2020 akayabo ka Miliyari imwe na miliyoni 540 z’amafaranga y’u Rwanda (1,540,800,000 Frw), aturutse mu mpande zitandukanye zirimo ayo yagombaga guhabwa igeze kuri mu mikino nyafurika ndetse n’ayo yagombaga guhabwa na AZAM TV wari umuterankunga wa shampiyona y’u Rwanda. Rugikubita Rayon Sports yasezerewe na Al Hilal mu ijonjora rya mbere rya CAF Champions League ku kinyuranyo cy’igitego yatsindiwe i Nyamirambo,bituma akayabo ka miliyoni 801…
SOMA INKURUUko amakipe yatomboranye muri UEFA Champions League
Tombola yabereye mu Mujyi wa Monte Carlo i Monaco mu Bufaransa ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Kanama 2019, yerekanye uko amatsinda ateye muri UEFA Champions League. Uko amakipe yatomboranye: A Paris Saint-Germain, Real Madrid, Club Brugge, Galatasaray B Bayern Munich, Tottenham, Olympiakos, Red Star C Man City, Shakhtar Donetsk, Dinamo Zagreb, Atalanta D Juventus, Atletico Madrid, Bayer Leverkusen, Lokomotiv Moscow E Liverpool, Napoli, Salzburg, Genk F Barcelona, Borussia Dortmund, Inter Milan, Slavia Prague G Zenit St. Petersburg, Benfica, Lyon, RB Leipzig H Chelsea, Ajax, Valencia,…
SOMA INKURUImpamvu zatumye APR igaruka mu irushanwa “Agaciro”
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda “FERWAFA” ryari ryatangaje ko irushanwa “Agaciro” rihuza amakipe ane ya mbere muri Shampiyona ryagombaga kuba mu minsi itatu kuya 12, 15 na 25 Nzeri 2019, ariko yatangaje indi gahunda nshya ko rigomba kuba mu minsi ibiri kuwa 13 na 15 Nzeri, ibi bikaba byatumye APR FC yari yikuye muri iri rushanwa irigarukamo kuko impinduka zabaye, ziyorohereza mu mikino ifite muri ibi bihe. Ubuyobozi bwa APR bwari bwatangaje ko iyi kipe itazitabira iri rushanwa kuko abakinnyi bayo bafite umunaniro bakuye mu irushanwa ry’amakipe y’ingabo zo mu…
SOMA INKURUUmutoza Robertinho yashyize hanze ikimuvanye muri Rayon Sports
Ahagana ku isaha ya saa saba na mirongo ine n’itanu z’urukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Kanama 2019 nibwo umutoza Robertinho yuriye indege asubira iwabo muri Brazil gusa yasezeye ku bafana ba Rayon Sports ndetse avuga ko ari ikipe azahora yubaha. Robertinho yabwiye itangazamakuru ko yagarutse mu Rwanda ahanini kubera ubusabe bw’abafana,yemera byose ikipe ya Rayon Sports ngo yamusabaga harimo ko yari kuguma ku mushahara yahozeho umwaka ushize ariko bikarangira adahawe amasezerano mashya. Yagize ti “Namaze iminsi 23 ntegereje guhabwa amasezerano …njyewe ndi umunyamwuga. Saison ishize nakoranye na…
SOMA INKURUIkipe y’u Rwanda ya Beach Volleyball yageze muri ½
Ikipe y’u Rwanda igizwe na Ntagengwa Olivier na Akumuntu Kavalo Patrick imaze imikino ine yikurikiranya idatsindwa nyuma yo gutsinda itatu yakinnye mu matsinda, kuri ubu iyi kipe y’u Rwanda y’abagabo mu mukino wa Beach Volleyball yabonye itike yo gukina ½ mu mikino nyafurika ya All-African Games ikomeje kubera muri Maroc ubwo yatsindaga iya Ghana amaseti 2-0 mu mukino wabaye kuri uyu wa Kabiri. Muri ½ , u Rwanda rwatomboye guhura na Gambia mu mukino uteganyijwe kuri uyu wa Gatatu, uraba wabanjirijwe n’uhuza Afurika y’Epfo na Maroc. Mu bagore, Misiri yatsinze…
SOMA INKURUIbya Shampiyona y’u Rwanda byajemo kidobya
Nk’uko bigaragara mu ibaruwa FERWAFA yandikiye abanyamuryango bayo, ari yo makipe akina shampiyona, ivuga ko tariki ya 5 Kanama yakiriye ibaruwa y’integuza iturutse muri Azam TV, ivuga ko iyi sosiyete izahagarika kwerekana Shampiyona y’u Rwanda guhera tariki ya 21 Kanama ndetse itazongera kwitirirwa Sampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Rwanda. Sosiyete ya Azam TV yari imaze imyaka ine yerekena imikino ya Shampiyona y’u Rwanda n’andi marushanwa ya FERWAFA, yamaze guhagarika aya masezerano nk’uko bitangazwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda. FERWAFA yasabye amakipe kwitegura ko inkunga yahabwaga na Azam TV ishobora guhagarara…
SOMA INKURUUwahoze ari umutoza wa Rayon Sports yayicishije akayabo
Akanama nkemuramakimbirane mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, kaciye Rayon Sports akayabo ka miliyoni 32.5 Frw nk’indishyi y’akababaro igomba guhabwa uwari umutoza wayo Ivan Minnaert wirukanwe mu buryo budakurikije amategeko.` Nyuma yo guterana mu mpera z’ukwezi gushize, Akanama ka Ferwafa gashinzwe gukemura amakirambirane kamaze gusuzuma ibyo uruhande rurega rwavuze, kakanifashisha ingingo zirimo iya 30 mu gika cya mbere n’icya kabiri by’itegeko rigenga umurimo mu Rwanda, kemeje ko ubusabe bwa Ivan Minnaert bufite ishingiro, gategeka Rayon Sports kumwishyura ibihumbi $35,535. Umubiligi Ivan Minnaert yasinyanye na Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri…
SOMA INKURURayon Sports yabonye umutoza wungirije mushya
Umutoza Kirasa Alain wari umaze igihe atoza ikipe ya Kiyovu Sports yamaze gusinyira Rayon Sports amasezerano y’umwaka umwe nk’umutoza wungirije Robertinho ugera mu Rwanda saa saba z’ijoro zo kuri uyu wa kabiri tariki 23 Nyakanga 2019. Kirasa Alain watoje Kiyovu Sports guhera kuwa 24 Ukwakira 2018 nk’umutoza mukuru,yagaragaje ubuhanga budasanzwe,azamura imikinire y’ikipe bituma ayigeza ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro yaherukagaho mu mwaka wa 1998. Kirasa ukundwa na benshi mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda kubera ubumenyi buhagije afite ku mupira w’amaguru,yamaze gusinyira ikipe ya Rayon Sports amasezerano y’umwaka umwe…
SOMA INKURU