Omicron yageze henshi ahubwo ntibiramenyekana -Dr Tedros

Ubwoko bushya bwa Covid-19 buzwi nka Omicron bumaze kugaragara mu bihugu bigera kuri 77 ku Isi, ariko hari ubwoba ko bushobora kuba bwarageze mu bindi bihugu byinshi, ariko ntibumenyekane kubera ibipimo bicye. Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima “OMS” Dr Tedros Ghebreyesus, yavuze ko ibihugu bikwiye gukomeza gukaza ingamba zo kwirinda iki cyorezo. Ati “Mu by’ukuri, tumaze kubona ko kwirengagiza iyi virus bitugiraho ingaruka. Nubwo Omicron idatuma umuntu aremba cyane, mu gihe umubare w’abayandura warushaho kwiyongera byagira ingaruka ku nzego z’ubuzima.” Kugera ubu ibihugu byinshi birimo u Butaliyani,…

SOMA INKURU

Ubwoko bushya bwa covid-19 “Omicron” buhangayikishije isi bwagaragaye mu Rwanda

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu batandatu basanzwemo ubwoko bushya bwa Covid-19 buzwi nka Omicron, nyuma yo gusuzuma byimbitse abagenzi binjira mu gihugu. Abasanzwemo ubu bwoko ni abagenzi ndetse n’abahuye nabo. Ubwoko bwa Omicron bwagaragaye bwa mbere muri Afurika y’Epfo mu Ugushyingo uyu mwaka, amakuru akavuga ko bwihinduranya cyane ku buryo hari impungenge z’ubushobozi bwabwo mu bijyanye no kwandura vuba. Minisiteri y’Ubuzima yaboneyeho gusaba Abanyarwanda bari hejuru y’imyaka 12, gukomeza kwitabira ibikorwa byo kwikingira kuko ari bwo buryo burambye mu kwirinda ubu bwoko bushya bwa Covid-19. Kugeza ubu, abamaze guhabwa dose ya…

SOMA INKURU

Ubuhamya bw’abafite virusi itera SIDA bahinduye ubuzima

Ubwo hatangizwaga ubukangurambaga  mu Mujyi wa Kigali kuri virusi itera SIDA buzamara igihe cy’amezi atatu kuri uyu gatanu tariki 10 Ukuboza 2021,  bamwe mu bagize Urugaga Nyarwanda rw’Abafite virusi itera SIDA “RRP+” batangaza  intambwe bagezeho babikesha gufata imiti neza no kumva inama z’abaganga. Abafite virusi itera SIDA icyizere cy’ubuzima ni cyose Mujawayezu Cecille wiyemerera ko yahoze ari indaya ahahoze ari Sodoma ubu ni Marembo ya 2 akaza kwanduriramo virusi itera SIDA, yemeza ko ubu ameze neza kandi yahinduye ubuzima, ndetse agira uruhare mu bukangurambaga bwo gufasha abari mu buzima nk’ubwo…

SOMA INKURU

Abakobwa bafite ubumuga bw’uruhu baratabarizwa k’ubw’ihohoterwa bakorerwa

Mu bukangurambaga bw’iminsi 16 ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina, umuryango w’abafite ubumuga bw’uruhu mu Rwanda uratabariza abakobwa bafite ubu bumuga ko bahohoterwa n’abantu batandukanye babashakamo umuti. Uyu muryango ukaba wasabye Leta n’imiryango itari iya Leta ko babashyiriraho umwihariko kuko bo bahura n’ihohoterwa rirenze iry’abandi. Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abafite ubumuga bw’uruhu mu Rwanda Hakizimana Nicodème, yatangaje ko abakobwa bavukanye ubu bumuga bagihura n’ihohoterwa bakorerwa n’ababasambanya bababwira ko batera amashaba. Yagize ati “Ihohoterwa rishingiye ku gitsina rirahari kuko hari ubuhamya butangwa n’ababikorerwa, hari ababasambanya bababwira ko nyine nibasambana bishobora kuzabakiza indwara cyangwa bishobora…

SOMA INKURU

2020: Covid-19 yazamuye umubare w’abicwa na malaliya

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryatangaje ko ibibazo bifitanye isano n’icyorezo cya Covid-19 byatumye impfu za malaria ziyongera ndetse ko iyo hatagira igikorwa hakiri kare ibintu byari kurushaho kuba bibi. Mu 2020 habonetse abantu barwaye malaria bagera kuri miliyoni 241 ku Isi hose biyongereyeho miliyoni 14 ugereranyije n’uko byari bihagaze mu mwaka wabanje ndetse abagera ku bihumbi 627 bahitanwa na yo. Aba biyongereyeho ibihumbi 69 ugereranyije n’uko byari bihagaza mu 2019. Hafi kimwe cya gatatu cy’izo mpfu cyatewe n’imbogamizi mu kwirinda, gusuzuma no kuvura iyi ndwara mu bihe…

SOMA INKURU

Habonetse uburyo bushya bwo kuboneza urubyaro ku bagabo

Umushakashatsi wo mu Budage, Rebecca Weiss yavumbuye uburyo bushya yise ‘COSO’ bushobora kujya bwifashishwa n’abagabo mu kuboneza urubyaro ku bagabo. Kugeza ubu kuboneza urubyaro bifatwa nk’inshingano z’abagore hirya no hino ku Isi, kuko uretse agakingirizo, ubundi buryo bwo kuboneza urubyaro ku bagabo bitari ibya burundu byasaga nk’ibidashoboka. Ibyo bigira ingaruka ku miryango y’abagore bananiwe uburyo busanzwe bwo kuboneza urubyaro bugezweho bitewe n’imiterere y’umubiri wabo. Impamvu ni uko abagabo bamwe batinya kujya kuboneza urubyaro kuko biba bivuze ko batazongera kubyara. Byatumye Rebecca Weiss, umunyeshuri muri Kaminuza ya Munich mu Budage agira…

SOMA INKURU

Intego u Rwanda rwihaye mu guhangana na VIH SIDA

U Rwanda rwihaye intego yo kuba mu mwaka wa  2030, 95% by’abafite virusi itera SIDA bazaba bazi uko bahagaze, 95% by’abipimishije bagasanga baranduye bazaba bafata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA ndetse 95% byabo  bazaba bageze ku rwego rwo kutanduza.  Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije yatangaje ko izi ntego u Rwanda rwiyemeje kugeraho atari inzozi, ashingiye ku byagezweho mu rugamba rwo guhashya Virus itera SIDA. Ibi Minisitire w’Ubuzima akaba yabitangaje ku munsi mpuzamahanga ngarukamwaka wo kurwanya SIDA uba tariki 1 Ukuboza, ukaba wabereye mu karere ka nyagatare, uyu mwaka…

SOMA INKURU

Ingamba nshya n’umuburo ku bwoko bushya bwa covid-19

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatanze umuburo wo kwirinda ku banyarwanda nyuma y’uko muri Afurika y’Epfo habonetse ubwoko bushya bwa Covid-19 yihinduranya. Ubu bwoko bushya bwiswe B.1.1.529 bwabonetse i Pretoria, gusa hari impungenge ko bwaba batangiye gukwirakwira hirya no hino ku Isi. Inzobere mu buvuzi bw’ibyorezo zagaragaje ko ubwo bwoko ari bubi cyane mu miterere kandi ko bufite ubushobozi bwo kwihinduranya cyane kurusha ubundi bwoko bwa Covid-19 bwari buhari. Ibyo bivuze ko kubushakira urukingo cyangwa imiti na byo bigoye. Kuri uyu wa Gatanu muri Afurika y’Epfo hateganyijwe inama y’inzobere z’Umuryango…

SOMA INKURU

Uko umunsi wa mbere wo gukingira icyiciro gishya wangeze

Kuri uyu wa kabiri tariki 23 Ugushyingo 2021, u Rwanda rwatangiye gutanga urukingo rwa COVID19 ku ngimbi n’abangavu bari hagati y’imyaka 12 na 18, igikorwa cyatangiriye mu bigo by’amashuri bitatu byo mu Mujyi wa Kigali. Abakingiwe bavuga ko uru rukingo bari barutegereje kuko barwitezeho kubafasha gukomeza ubuzima busanzwe nta mpungenge zo guhitanwa na COVID19. Mu masaha yo ku manywa mu rwunge rw’amashuri rwa Gahanga ya mbere, urujya n’uruza rwari rwose, ingimbi n’abangavu bitabiriye kwikingiza COVID19 bafite amafishi mu ntoki zabo nyuma yo gusinyirwa n’ababyeyi babo babemerera guhabwa urukingo. Uretse urwunge…

SOMA INKURU

Icyiciro gishya cy’abaturarwanda kigiye gukingirwa covid-19

U Rwanda rukomeje gushyira ingufu mu ngamba zo guhangana na covid-19, ni muri urwo rwego guhera kuri uyu wa kabiri tariki 22 Ugushyingo 2021, Minisiteri y’Ubuzima itangiza igikorwa cyo gukingira ikindi cyiciro cy’abanyarwanda cyigizwe n’ingimbi n’abangavu cyari cyarahejwe muri iyi gahunda. Nk’ uko MINISANTE ibitangaza, gahunda yo kugeza inkingo za Covid-19 ku ngimbi n’abangavu, ni ukuvuga kuva ku bafite imyaka 12 izatangira kuri uyu wa Kabiri, itangirizwe  mu Mujyu wa Kigali. Uko izagenda igezwa mu tundi turere Minisiteri y’Ubuzinma izakomeza kubimenyekanisha. Itangazo rya MINISANTE rishimangira  ko mu rwego rwo gukomeza…

SOMA INKURU