Kigali: Bamwe bati “Monkeypox ntituyizi”,  OMS iti “ni icyorezo cyo kudakerenswa”


Nyuma ya Covid-19 yibasiye isi yose ikica abatari bacye ndetse ikanateza ibibazo by’ubukungu harimo ibihombo ndetse no gutakaza akazi ku batari bacye, haje icyorezo cya “Monkeypox”,  Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Ubuzima (OMS) ritangaho impuruza mu gihe  muri Kigali ihuriro ry’urujya n’uruza rw’abava hirya no hino ku isi hari abemeza ko batakizi

Muri benshi batuye mu Mujyi wa Kigali baganiriye n’ikinyamakuru umuringanews.com, harimo abemeje ko batazi ibiranga icyorezo cya Monkeypox ndetse n’uburyo bacyirinda.

Uwitwa Mfashingabo utuye mu kagali ka Nonko, umurenge wa Nyarugunga, akarere ka Kicukiro yagize ati “Uretse  kumva iki kirwara bakivuga kuri Radio mu makuru, sinzi ibyayo numva itanandeba rwose”.

Uwingeneye Alice, ucururiza ubucoco muri gare ya nyabugogo,  akaba atuye mu kagali ka Katabaro, umurenge wa Kimisagara, akarere ka nyarugenge yatangaje ko iyi ndwara atayizi.

Ati “Iyo  ndwara ni ubwa mbere nyumvise mu matwi yanjye. Hano muri gare turikorera nk’ibisanzwe. Nta bukangurambaga burakorwa hano muri gare cyangwa aho ntuye. Gusa niba ari indwara ikaze leta nikaze ingamba nk’uko byakozwe kuri covid-19”.

Tuyishime Eric utuye mu kagali ka kagugu, umurenge wa kinyinya, akarere ka Gasabo yashimangiye mu ry’abagenzi be ati “Iyi  ndwara ntizwi rwose. Hazabeho gukaza ingamba zo kuyimenyekanisha, bitabaye ibyo nigera mu Rwanda izatumara”.

RBC iti “Mu  bihe by’icyorezo habaho ibihuha byinshi”

Dr Ishema Léandre, ukora mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima mu ishami rishinzwe kurwanya ibyorezo no kubikurikirana, yatangaje ko mu bihe by’icyorezo habaho ibihuha byinshi.

Ati “Abaturarwanda  bagomba kugendera ku butumwa butangwa n’inzego z’ubuzima zibishinzwe aho kwishinga ibihuha, by’umwihariko kuri iki cyorezo cya Monkepox”.

Uruhare rwa UNICEF mu gukumira icyorezo cya Monkepox mu Rwanda

Mu ngamba zo kurwanya no gukumira iki cyorezo, UNICEF ifite uruhare rukomeye aho ikorana  na leta itanga inkunga hagendeye ku bikenewe. Kugeza ubu ubutumwa bwo  gukumira no kwirinda icyorezo cya Monkepox ndetse  n’uburyo bwifashishwa mu bukangurambaga byamaze gutegurwa ku kunga ya UNICEF.

Sobanukirwa na Monkepox

Indwara ya Monkeypox iterwa na virusi ya monkeypox, yo mu bwoko bumwe na virusi itera ubushita, nubwo yo idakaze cyane nk’ubushita.

Iyi virusi ikaba ikomeje gukwirakwira ku isi mu buryo budasanzwe.

Uwanduye Monkeypox ashobora kuyimarana ibyumweru bibiri kugeza kuri bine ndetse bishobora kugaragara hagati y’umunsi wa gatanu n’uwa 21.

Ubwandu bwa Monkeypox butera ibiheri, bukaba bushobora kwandura mu mibonano mpuzabitsina,  iyo umuntu yegeranye n’undi wayanduye, ni muri urwo rwego uwo ari we wese wayanduye akwiye kwifata ntakore imibonano mpuzabitsina igihe cyose agaragaza ibimenyetso byayo.

Ibiranga uwanduye Monkeypox harimo guhinda umuriro, kurwara umutwe, kubyimba, kubabara imitsi no kunanirwa cyane, kugira ibiheri bibabaza bituma umuntu ashaka kwishimashima hamwe no kubabuka ku mubiri cyane cyane mu maso, ku biganza no ku birenge.

Twabibutsa ko kugeza ubu mu Rwanda hataraboneka uwanduye iki cyorezo cya Monkeypox, ariko mu bihugu bihana imbibi hari aho cyabonetse, abaturarwanda bakaba basabwa gukaza ingamba zo kwirinda.

NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.