Igitungwa urutoki nk’intandaro y’ubwandu bwa virusi itera SIDA muri Matimba

Mu murenge wa Matimba, mu karere ka Nyagatare, ababyeyi banyuranye bagiye bagaragagaza ko ikibazo kibaremereye ari ubushomeri mu bana babo by’umwihariko abamaze kurenza imyaka 16, ibi bikaba intandaro yo kudashimishwa n’ibyo ababyeyi babaha, uko kujya gushakisha ibijyanye n’ibyifuzo byabo bikabaviramo kwandura virusi itera SIDA n’inda zitateganyijwe zidasigaye. Umubyeyi Uwicyeza wo mu karere ka Nyagatare, mu murenge wa Matimba, akagali ka Kagitumba yagize ati “Nutarabyara si uko atabikora, ubukene buri mu rubyiruko buterwa n’ubushomeri bafite, ntacyo gukora, nta bushobozi, ibi byose nibyo bituma abana bacu bishora mu baraya bakanduriramo virusi itera…

SOMA INKURU

Mu Rwanda hagiye gutangizwa ubuvuzi bushya buzafasha benshi cyane abacibwaga ingingo

Mu kiganiro Prof. Ntirenganya Faustin, umuyobozi w’ishami rya Plastic Surgery mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK, yagiranye na Newtimes, yavuze ko afatanyije na mugenzi we Dr Charles Furaha batangiye guhugura abaganga b’imbere mu gihugu muri iyi ngeri y’ubuvuzi kuva mu 2018, nubwo bitari byoroshye kuko ibisabwa nta byari bihari. Prof. Faustin Ntirenganya, yatangaje ko mu Rwanda hatangijwe ubu buvuzi bukaba bwitezweho kugabanya abarwayi bashoboraga kugira ibyago byo gucibwa ingingo, ubu buvuzi bwita ku kubaga no gukuraho ubusembwa bw’umubiri w’umuntu bukorwa hakoreshejwe ‘microscope’, bukaba buzwi nka ’Microsurgery’. Ni ubuvuzi bukiri…

SOMA INKURU

Nyagatare: Abanyeshuri bagaragaje icyabafasha kwibona muri gahunda yo kurwanya SIDA

Ubushakashatsi bwerekanye ko buri mwaka mu Rwanda handura abantu 5000, muri bo 33% ni urubyiruko ni ukuvuga abantu 1500, igitsina gore bakaba ari 1000 mu gihe igitsina gabo ari 500. Nubwo bimeze gutya urubyiruko rw’abanyeshuri bo muri Nyagatare batangaza icyo bakeneye cyabafasha kwirinda iki cyorezo, dore ko harimo n’abemeza ko nta makuru ahagije yo kurwanya no kwirinda virusi itera SIDA bafite. Ibi aba banyeshuri banyuranye bo mu bigo by’amashuri yisumbuye yo mu mirenge ya Karangazi na Kagitumba byo mu karere ka Nyagatare batangaje byo kutagira ubumenyi n’amakuru ahagije kuri virusi…

SOMA INKURU

Musanze in new drive to curb malnutrition

Musanze district in Rwanda has launched a new community campaign aimed at combating stunting, a condition resulting from malnutrition that affects physical and mental development in children. The campaign aims to encourage the population to raise at least two chickens to lay eggs, which are a nutritious source of protein and essential vitamins. Latest data from the Rwanda Demographic Health Survey in 2020 shows that Musanze district has a prevalence rate of 45.4 per cent, making it the third district with the highest prevalence in the country. Ngororero and Nyabihu…

SOMA INKURU

Nyagatare: Haracyari imbogamizi zikumira urubyiruko kwirinda virusi itera SIDA

Nta wakwirengagiza byinshi  byagezweho mu Rwanda mu rugamba rwo guhashya ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA, ariko Nyagatare nka kamwe mu turere tugize Intara y’iburasirazuba kugeza ubu yiganjemo ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA by’umwihariko mu rubyiruko, aho kihariye 0,95% y’abamaze kwandura virusi itera SIDA mu gihe ku rwego rw’igihugu ari 3%, hakwibazwa ikihishe inyuma y’ubu bwandu bushya by’umwihariko mu rubyiruko. Ni muri urwo rwego haganirijwe urubyiruko runyuranye rwo muri aka karere, hagamijwe kumenya intandaro y’ubwiyongere bw’ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA mu rubyiruko. Urubyiruko ruti “Kwirinda kwandura virusi itera…

SOMA INKURU

Musanze: Yapfuye azize ubugizi bwa nabi

Mu kagari ka Cyabagarura, umurenge wa Musanze, mu karere ka Musanze, umugabo yahuye n’abagizi ba nabi bitwaje imihoro baramutema, apfa akimara kugezwa kwa muganga. Byabaye mu ijoro rishyira ku cyumweru tariki ya 16 Mata 2023, aho uwo mugabo yagendaga muri ayo masaha, ageze ahitwa Bukane mu Kagari ka Cyabagarura, ahura n’abagizi ba nabi baramukomeretsa cyane. Mu gitondo nibwo abaturage basanze aryamye mu muhanda, batanze amakuru bamujyana mu bitaro, akigerayo ahita yitaba Imana. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Musanze, Twagirimana Edouard, yagize ati “Ni umugabo watemwe n’abagizi ba nabi bataramenyekana, ahagana saa…

SOMA INKURU

Umubikira akurikiranyweho kudatabara uri mu kaga

Umubikira Twizerimana Vestine uyobora Ikigo Nderabuzima cya Kivumu, akurikiranyweho icyaha cyo kwirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga, Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukaba rwemeje ko rwamutaye muri yombi.  Ibi byabereye mu karere ka Rutsiro, umurenge wa Nyabirasi, akagari ka Ngoma, umudugudu wa Bukanda tariki 10 Mata 2023. Uyu mubikira Twizerimana Vestine ubu afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kivumu, mu gihe dosiye ye iri gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha. Uyu mubikira yatawe muri yombi kuri uyu wa gatatu tariki 12 Mata, Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, akaba yatangaje ko uyu mubikira yinangiye…

SOMA INKURU

Ibiciro bya dialyse byakubiswe hasi

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko yagabanyije ibiciro bya dialyse (uburyo bwo gusohora imyanda mu mubiri hifashishijwe imashini), ku bantu bafite ikibazo cy’impyiko zidakora neza, bikaba byakozwe mu rwego rwo kugira ngo izo serivisi zorohere bose. Igiciro cya serivisi ya dialyse cyagabanutse kiva ku 160,000 Frw kigera ku 75.000Frw, guhera ku itariki 1 Mata 2023 mu bitaro bitanga iyo serivisi, nk’uko tubikesha ikinyamakuru The New Times. N’ubwo ibiciro byagabanutse bityo, ariko abakoresha ubwishingizi bwa Mituweli (Mutuelle de Sante) bavuga ko bakigowe n’ibiciro bya dialysis. Niyingabira Julien, Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’itumanaho mu…

SOMA INKURU

Ubuzima bwa bamwe mu bana biciwe imiryango muri Jenoside yakorewe abatutsi

Bamwe mu bari abana  mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, abo miryango yabo bakicwa bo bakarokoka bavuga ko kwiyubakamo no guhangana n’ihungabana, aribyo bibafasha kurushaho kubaho. Ibi barabivuga mu gihe hakomeza kugaragara bamwe mu rubyiruko bagihura n’ihungabana rifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi. Ahazwi nka poids lourds mu Mujyi wa Kigali niho Gahonzire Valentine akorera ubucuruzi bw’amapine mashya ndetse n’aya occasions n’ibindi bijyanye nabyo. Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Valentine wari umuhererezi mu muryango w’abana 6, ababyeyi be na bamwe mu bavandimwe be bari batuye mu Kiyovu mu mujyi…

SOMA INKURU

Imyaka 29 irashize, bamwe mu barokotse jenoside yakorewe abatutsi ihungabana ari ryose

“Ihungabana nagize rya mbere ni ukubura abantu, mburira abantu mu kiliziya, umugabo bahise bamwica ku ikubitiro n’umwana w’imfura, nsigarana uwo w’amezi atatu.” Yakomeje atangaza ko nta gitero na kimwe kitamugeze, ariko mu ihungabana rye ntiyifuzaga kwibuka, gutanga ubuhamya, kumva Radio mu cyunamo, yumvaga yahora yigunze nta bantu. Biravugwa na Jeanne Mukansonera w’imyaka 55, ubu arimo gukira ihungabana yabanye naryo kuva mu 1994 nyuma yo kubona no kurokoka ubwicanyi bwatwaye abe. Ndashimira Kagame, ingabo z’u Rwanda hamwe n’Imana, ariko aranashimira cyane ikigo cy’Ejo hazaza cyabazaniye abaganga babakurikiranye mu bijyanye n’ubuzima bwo…

SOMA INKURU