Hashyizwe ibiciro bito ku bashaka gutembera mu myanya nyaburanga itandukanye mu rwego rwo gufasha abantu kwizihiza iminsi mikuru isoza isoza impera z’umwaka wa 2018 Abanyarwanda n’ abanyamahanga bahawe amahirwe yo gusura ibitatse u Rwanda biboneka muri Pariki ya Nyungwe. Mu byo aba Banyarwanda n’ Abanyamahanga bazerekwa na Show me Around Rwanda harimo amoko arenga 200 y’ibiti n’urwunge rw’ibiti by’indabyo, amoko agera kuri 300 y’inyoni nk’ikinyoni kinini cy’Ubururu bita Turaco n’izindi. Bazatembera ku kiraro cya metero 45 z’uburebure kiri mu bushorishori bwa Nyungwe, bazanabona inyamaswa zirimo inguge n’ibitera, icyayi cya Kitabi…
SOMA INKURUCategory: Ibidukikije
Minisitiri w’Intebe yagaragaje icyegeranyo ku ikorwa ry’imihanda
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 4 Ukubuza 2018, imbere y’Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yatangaje ibyagezweho mu kubaka imihanda kugeza mu mwaka wa 2018, aho yemeje ko kugeza ubu mu Rwanda hari imihanda yabutswe yo ku rwego rw’igihugu ireshya na kilometero 2.749 irimo iya kaburimbo ingana na kilometero 1.379 na kilometero 1.370 z’iy’igitaka ariko itunganyije, mu gihe imihanda y’Uturere n’Umujyi wa Kigali n’ahandi hafatwa nk’imijyi ari kilometero 13.565. Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yavuze ko muri gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere, hateganyijwe kubaka imihanda…
SOMA INKURUKu nshuro ya mbere ihuriro Nyafurika ryita ku bidukikije mu Rwanda
Ihuriro rizahuza abarenga 1 000, barimo abashoramari, abashyiraho za politiki n’abahanga mu by’imari bazaturuka hirya no hino muri Afurika kugira ngo basangire inararibonye ku bukungu butangiza Ibidukikije n’iteramberre ridahangarwa n’imihindagurikire y’ibihe, iri huriro rizabera mu Rwanda akaba ari irya mbere ribaye muri Afurika. Iri huriro rizamara rizatangira ku wa 26 risozwe kuwa 30 Ugushyingo, rikazabera muri Kigali Convention Centre n’ahandi hari ibikorwa bigamije ubukungu butangiza ibidukikije hirya no hino mu gihugu. Iri huriro rizubaka ubufatanye hagati y’abakora mu byerekeye ubukungu butangiza ibidukikije muri Afurika, kandi rihe abafatanyabikorwa mu iterambere urubuga…
SOMA INKURUIkigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe cyaburiye abaturarwanda
Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe cyatangaje ko kuva tariki 9 kugeza tariki 13 Ukwakira 2018, mu Rwanda hateganyijwe imvura nyinshi iri ku kigero cya milimetero ziri hagati ya 20 na 30 ku munsi kandi irimo n’umuyaga mwinshi. Mu itangazo ryasohowe n’iki kigo cy’Iteganyagihe rivuga ko iyi mvura izibasira Uturere twa Musanze, Gicumbi, Gakenke, Burera, Nyabihu, Rubavu, Rusizi, Nyamasheke, Nyamagabe na Nyaruguru ndetse ko dushobora kwibasirwa n’ibiza by’inkangu n’imyuzure. Abashinzwe iteganyagihe bavuga ko hari imvura nubwo bigaragara ko hari aho yagiye itinda kugwa. Muri iki gihe cy’imvura kandi ngo biragaragara ko imvura irimo…
SOMA INKURUInzu zubakiwe abatishoboye muri Gisagara zatangiye gusenyuka zitamaze umwaka
Abatishoboye batuye mu mudugudu wa Shenyeri, Akagali ka Kibirizi mu Murenge wa Kibilizi, bavuga ko bubakiwe inzu bakazijyamo zituzuye none zatangiye kubasenyukiraho. Mu mwaka ushize wa 2017 ni bwo baguriwe ikibanza bubakiwemo inzu nk’abatishoboye batagiraga aho kuba, muri gahunda yo guca nyakatsi. Amafaranga yo kububakira yatanzwe na Leta anyuzwa kuri konti ya buri umwe muri Sacco, ariko nyuma yo kubikuza bagasabwa guhita bayahereza Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari wabaga yajyanye nabo, kugira ngo abubakishirize. Bamwe mu bubakiwe izi nzu babwiye TV1 ko zatangiye kubasenyukiraho. Hari uwagize ati “Ibikoni byo byashenwe n’ibiza, ariko…
SOMA INKURUIgishushanyo mbonera gishya cy’Umujyi wa Kigali nticyaheje ibyifuzo by’abaturage
Kuri uyu wa gatatu tariki 26 Nzeli 2018, Umujyi wa Kigali watangaje ko igishushanyo mbonera gishya cy’uyu mujyi abaturage bazaba bakibonamo bikazanoroha kugishyira mu bikorwa, kuko aribo bagize uruhare mu kugitangaho ibitekerezo. Igishushanyo mbonera kivuguruye, Umujyi wa Kigali wacyeretse abantu cyahaye agaciro ibyifuzo by’abaturage, nyuma yo kugaragarizwa ibyifuzo byabo. Umujyi wa Kigali kandi uvuga ko mu gushyira mu bikorwa iki gishushanyo mbonera, hazagenderwa ku bitekerezo by’abaturage, ariko nanone hakarebwa ubwiyongere bwabo. Igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali cyari gisanzwe, nta ruhare na ruto umuturage yari yaragize mu kugitegura. Ibi ni nabyo…
SOMA INKURUKutamenya kubungabunga ibidukikije, intandaro y’akaga kabagwiririye
Ni mu Karere ka Karongi, mu Murenge wa Rwankuba, Akagali ka Rubazo n’aka Gatsata, Ahabaye ibiza bidasanzwe, aho hapfuye abantu 27 muri uyu mwaka, abantu 455 bava mu byabo, nyuma y’ibiza byabaye tariki 6 Gicurasi 2018, bigatera ibibazo binyuranye. Kugeza ubu abaturage bari batuye ahatwawe n’ibiza batangarije umuringanews.com ko iyo bamenya ku buryo bwimbitse ingaruka z’ibiza baba barabyirinze mbere bitarabatwarira abantu n’ibyabo, babungabunga ibidukikije. Umuryango wa Habineza Karoli na Yamfashije Marcelline babyaye gatatu, utuye mu Mudugu wa Runyinya, Akagali ka Rubazo, ahibasiwe n’ibiza, nawo ishyano ryakuruwe n’ibiza ntiryabasize, kugeza…
SOMA INKURUMinisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu iperereza ku cyishe amafi yo mu mugezi wa Mukungwa
Dr Gérardine Mukeshimana Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi, yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu hasuwe aho umugezi wa Mukungwa unyura hose mu Mirenge ya Muko, Rusasa, Nkotsi, Rugero, Rwaza na Shyira, bari gukora iperereza ku kibazo cy’amafi yo mu bwoko bw’Inkwekwe n’Inshonzi yagaragaye apfuye kuwa Gatanu tariki 21 Nzeri 2018 mu mugezi wa Mukungwa uherereye mu Ntara y’Amajyaruguru, bikaba byaragaragaye ko nta yandi mafi yapfuye yari akigaragara muri uyu mugezi. Bivugwa ko ku wa Gatanu abaturage bazindukiye mu kazi nk’uko bisanzwe bagatungurwa no kubona amafi menshi areremba hejuru y’amazi ariko yapfuye.…
SOMA INKURU45% mu Karere ka Karongi batuye habi –Mayor Ndayisaba
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Ndayisaba Francois yatangaje ko Akarere ayoboye 45% by’aho abaturage batuye ari habi, ni ukuvuga ko hashobora kwibasirwa n’ibiza isaha ku yindi, abantu bagera ku 1769 bo muri aka Karere bakaba bagituye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga. Ibi bikaba byaranemejwe n’abatuye mu Mirenge inyuranye y’aka Karere, ubwo umuringanews yabasuraga tugasanga hari ababuze ababo kubera ibiza, abo amazu yabo yasenyutse ndetse n’abo amazi yatwariye imyaka ikagenda. Umwe muri abo baturage ni uwo mu Kagali ka Rubazo, Umurenge wa Rwankuba Dominiko Twagirayezu, watangaje ko ibiza byatwaye ubuzima bw’abavandimwe be…
SOMA INKURUUmwuzure ukomeje guca ibintu muri Nigeria
Ubuyobozi bw’igihugu cya Nigeria bwatangaje ko cyugarijwe n’ibiza, kugira ngo muri leta 12 umwuzure wageze, hoherezwe abasirikare n’ubundi bufasha dore ko abantu barenga 100 bishwe n’umwuzure watewe n’imvura imaze ibyumweru bibiri igwa mu bice bitandukanye by’igihugu. Iyi mvura imaze ibyumweru bibiri igwa ikaba yatumye imigezi ibiri iherereye mu burengerazuba bw’igihugu yuzura ikarenga inkombe, hanyuma igasendera mu mijyi itandukanye. Mu mpera z’iki cyumweru, ikigo gishinzwe amazi cyatangaje ko imigezi ya Benue na Niger ishaka kugera aho mu 2012 yageze ikica abasaga 350 ikangiza n’ibindi bikorwa remezo. Mu mujyi wa Lagos utuwe…
SOMA INKURU