Impamvu yateye umusaruro uri hejuru w’icyayi cy’u Rwanda

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Icyayi muri NAEB, Nkurunziza Issa, yavuze ko bafite icyizere ko intego bihaye bazayigeraho ahanini babikesha imbaraga bashyize mu kumenyekanisha icyayi cy’u Rwanda, yagize ati “Kumenyekanisha icyayi cy’u Rwanda ni urugendo rukomeza, umusaruro w’icyayi cyoherezwa mu mahanga wiyongereyeho 15% mu 2017/18 ugereranije n’uwawubanjirije. Uku kuzamuka gushingiye ku bikorwa bijyanye no kumenyekanisha icyayi cy’u Rwanda byabaye. Byanazamuye agaciro k’abagura icyayi.’’ Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi mu Rwanda (NAEB), cyatangaje ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2018-2019 giteganya kongera ingano y’icyayi cyoherezwa mu mahanga…

SOMA INKURU

Inka 6000 zarakingiwe hirindwa indwara zibasira amatungo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwemeza ko bwashyizeho ingamba zo guhangana n’indwara ziri mu matungo cyane cyane inka aho ubu hakingiwe inka zirenga 6000, bamwe mu baturage boroye inka bemeza ko iyi gahunda yo gukingira yabafashije cyane. Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwemeza ko bwashyizeho ingamba zo guhangana n’indwara ziri mu matungo cyane cyane inka aho ubu hakingiwe inka zirenga 6000, bamwe mu baturage boroye inka bemeza ko iyi gahunda yo gukingira yabafashije cyane. Nyuma y’aho hagaragariye indwara z’amatungo, iyakunze kuvugwa cyane kandi yatumye hari tumwe mu turere twashyizwe mu kato kubera…

SOMA INKURU

Abahinzi barasaba ko bahagararirwa mu byemezo bibafatirwa mu mihigo n’igenamigambi by’Akarere

Abahinzi n’abajyanama b’akarere ntibavuga rumwe ku ruhare rw’umujyanama mu byemezo bifatirwa umuhinzi mu mwuga we w’ubuhinzi, abajyanama bo mu Karere ka Kayonza bemeza ko abahinzi bahagarariwe kuko njyanama itorwa n’abaturage ndetse ikaba ari nayo iyobora Akarere. Abahinzi borozi bo mu Karere ka Kayonza bifuza ko bagira uruhare ruziguye mu ingenamigambi ry’Akarere ku ngingo y’ubuhinzi, Gahaya Alphonse ni umuhinzi wo mu Murenge wa Mwiri yagize ati: “twifuza ko umuhinzi yagira uruhare mu bimukorerwa cyane cyane ibirebana n’ubuhinzi, kuko abenshi bamufatira ibyemezo sibo bakora ubwo buhinzi n’ubworozi, niyo mpamvu twifuza ko twagira…

SOMA INKURU