Minisiteri y’ibikorwa remezoyatangaje ko bitarenze umwaka wa 2023 ingo zibarirwa mu bihumbi 445 zo mu gihugu hose, zizaba zimaze kubona amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba. Ibigo bisanzwe bicuruza amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba eshanu zimaze kugirana amasezerano n’imirenge sacco uko amashanyarazi azagera ku baturage Ayo mashanyarazi akaba azatangwa biturutse mu mushinga wa Leta y’u Rwanda ibinyujije muri banki itsura amajyambere (BRD), aho iyo banki izatanga amafaranga angana na miliyali 41, azagurizwa abaturage bifuza amashanyarazi y’imirasire y’izuba, kugira ngo abaturage babashe kugera kuri iyo nguzanyo, ayo mafaranga azanyuzwa mu Mirenge SACCO…
SOMA INKURUCategory: Ubukungu
Uruhare rw’abaturage ni ngombwa mu igenamigambi
Kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Nzeli 2018, ubwo Minisiteri y’imari n’igenamigambi yahaga Abadepite bashya ikiganiro ku itegura, isesengura n’itorwa ry’ingengo y’imari, bayisabye kwita cyane ku ruhare rw’abaturage mu igenamigambi. Depite Barikana Eugène yavuze ko n’ubu abaturage bakigaragaza ko badahabwa umwanya ukwiriye. Yabivuze muri aya magambo “Ugasanga abantu bashyira imbaraga mu gutegura ingengo y’imari ariko mu gutegura igenamigambi nta zirimo. Uruhare rw’abaturage ku rwego rw’umudugudu no ku kagari ntibyitabwaho cyane. Hakwiriye gushyirwamo imbaraga kuko igenamigambi rituruka hasi”. Depite Mpembyemungu Winifrida yagize ati “Hari ingamba ki mu kurushaho guha abaturage uruhare…
SOMA INKURUUmugabo Kamana Alphonse ari mu gahinda gakomeye
Umugabo witwa Kamana Alphonse usanzwe ukora ubucuruzi, utuye mu Karere ka Gasabo, mu Murenge wa Gatsata, mu Mudugudu wa Nyagasozi akaba ariwe nyiri Hotel Les Pyrénnées iri i Karuruma ahitwa Gihogwe, naho ni muri Gasabo, ari mu gahinda gakomeye nyuma yo kubura ibye ku maherere. Ibi byose byaturutse ku nguzanyo yafashe, nyuma yaje kumuhombera kubera kutagira abajyanama bituma ahomba ndetse Hotel itezwa cyamunara. Asobanura ko Hotel ye yari ifite agaciro k’amafaranga arenga miliyoni 900 abariyemo ikibanza, inyubako n’ibikoresho byarimo. Aka gaciro ngo agakomora ku igenagaciro ryakozwe na Banki y’abaturage ubwayo…
SOMA INKURUImiryango 260 ya Nyaruguru yahawe inkunga ibavana mu bwigunge
Ingufu z’imirasire y’izuba yahawe abaturage bo mu Mirenge ya Mata na Kibeho, biganjemo abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, iyi nkunga ikaba yaraturutse mu bakozi b’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) bakusanyije amafaranga baha imiryango 260 yo muri iriya Mirenge, mu Karere ka Nyaruguru, amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba. Uhagarariye Ibuka mu Karere ka Nyaruguru Muhizi Bertin, avuga ko iki gikorwa cyakozwe na RRA ari ingenzi, nyuma y’uko icyiciro cya mbere cy’iyo nkunga cyaje mu gihe bari bakiri mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Buri mwaka RRA…
SOMA INKURUIbikorwa bya RwandAir bikomeje kwaguka
Biteganyijwe ko mu mwaka utaha wa 2019, RwandAir izakira indege enye nshya zizayifasha no kwinjira ku isoko rya Amerika, Aziya n’u Burayi. Ubusanzwe RwandAir ifite indege 12 ikoresha mu byerekezo 26, ikaba ifite intego yo gukuba kabiri umubare wazo mu myaka itanu, hagamijwe kwagura ibikorwa muri Afurika no gukora ingendo ku yindi migabane y’Isi. Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Manzi Makolo, yavuze ko muri Nyakanga 2019, bazakira indege ebyiri zo mu bwoko bushya bwa Airbus A330 n’iza Boeing 737 MAX. Ubuyobozi bwa RwandAir bwatangaje ko indege yerekeza mu Burayi,…
SOMA INKURUNyuma y’igihe kirekire mu bwigunge, Abaturage b’i Banda barashimira RENERG
Ni ukuri uyu wa gatanu tariki 24 Kanama, hatashywe ku mugaragaro, amashanyarazi yatanzwe na RENERG ( R) Ltd yahawe abaturage bo mu Kagali ka Banda, Umurenge wa Rangiro, Akarere ka Nyamasheke, mu Ntara y’Iburengerazuba, nyuma y’igihe kirekire aba baturage batazi uko amashanyarazi asa, aho aba baturage batatinye gutangariza umuringanews.com ko aya mashanyarazi yabafashije kugarura icyizere cy’ubuzima, dore ko uwatangiraga gutera imbere muri aka gace yahitaga yimukira ahari amashanyarazi, bityo aba baturage bakikijwe n’imbago za parike y’ishyamba rya Nyungwe itera mbere rikaba ryarasaga nk’iritabareba, ngo ariko kuri ubu barahamya ko…
SOMA INKURUIbura ry’amazi mu Mujyi wa Kigali riri kuvutirwa umuti
Umuyobozi Mukuru wa WASAC, Muzora Aimé, yabwiye itangazamakuru ko bafite imishinga ya miliyoni 160 z’amadolari ni ukuvuga miliyari zisaga 139 z’amafaranga y’u Rwanda, iyi mishanga igamije kubaka imiyoboro mishya y’amazi, gusana iyangiritse, kubaka ibigega bishya n’inganda nshya bizatuma ibura ry’amazi rya hato na hato mu mijyi y’u Rwanda biba amateka. Iyi mishinga izatangira mu Ukwakira uyu mwaka, byitezwe ko izasozwa mu myaka ibiri cyangwa itatu iri imbere. Uyu muyobozi yanemeje ko mu myaka ibiri cyangwa itatu ikigo ayoboye kizaba cyatangije uburyo bw’ikoranabuhanga buzagifasha kugenzura imikorere y’imiyoboro y’amazi mu Mujyi…
SOMA INKURUIburasirazuba: barakangurirwa kwibumbira mu makoperative
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba arakangurira abaturage kwisunga amakoperative kandi abanyamuryango bayo nabo bakagira amakenga ku mafaranga n’imicungire y’amakoperative yabo. Bamwe mu bagore 120 bari mu nzego z’ubuyobozi mu makoperative yo mu Ntara y’iburasirazuba basabwe kurushaho kwitabira amakoperative, banakangurirwa cyane kuba maso ku bigendanye n’umutungo wa koperative, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba Habimana Kizito yabivuze muri aya magambo “ leta ikangurira abantu kugirango bishyire hamwe igere aho ibasanga, ibyo gukora uri umuntu umwe n’umuntu wese wikorana ntabwo tumureba, niyo mpamvu namwe mwaje kuko mukorera hamwe mubone ubwo bumenyi, umuntu utari muri koperative…
SOMA INKURUIgeragezwa k’ubwishingizi bw’ubuhinzi n’ubworozi bizatangirana na Nzeri
Umuyobozi Mukuru ushinzwe igenamigambi muri Minagri, Dr Octave Semwaga, yamenyesheje itangazamakuru ko mu gihembwe cya mbere cy’umwaka w’ubuhinzi kizatangira muri Nzeri, hazatangizwa gahunda y’ubwishingizi hagamijwe kongera umusaruro n’iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi, aho yagize “Uyu mwaka turatangirana n’inka, ibigori n’umuceri. Niko bitangira ubwishingizi mu bihugu byose kuko ari ikintu gishya, butangirana n’igerageza kugira ngo utubazo dushobora kuba turimo mugende mudukemura. Biba bisaba ko ugira imibare mwumvikana na sosiyete z’ubwishingizi kuko nkatwe turashaka ko umuntu yishingirwa akazabona umusaruro runaka”. Dr Semwaga yavuze ko bizafasha abahinzi n’aborozi igihe habaye ibibazo nk’indwara cyangwa ibiza…
SOMA INKURUAbagore bahamya ko amakoperative ayoborwa n’abagore acunga neza umutungo
Bamwe mu bagore bari mu nzego z’ubuyobozi mu makoperative yo mu Ntara yIburasirazuba bahamya ko imiyoborere y’abagore itandukamye n’iy’abagabo mu makoperative. Mukantwali Winfilde ni umwe mu bagore bari mu buyobozi bwa koperative Ineza ku murimo, yaturutse mu karere ka Bugesera mu Murenge wa Gashora, yagize ati “twahuguwe ku micungire y’amakoperative no kuzuza ibitabo, ibi ni ibintu dusanzwe dukorerwa kandi ni inyungu cyane ku bagore umugore wahawe ubumenyi ku micungire y’amakoperative abikora neza, ubu amakoperative menshi akora neza dufite ni ayobowe n’abagore, niyo mpamvu dushima leta yacu yadushubije agaciro twahawe”. Kayitesi…
SOMA INKURU