Hirya no hino mu Rwanda by’umwihariko mu mujyi wa Kigali, muri iki gihe kitoroshye cyo guhangana na Covid-19 hagaragara abari n’abategarugori bataka igihombo mu bucuruzi bunyuranye bakoraga. Muri bo harimo Mukawera Jose utuye mu karere ka Gasabo, umurenge wa Nduba, akagali ka Gasanze, akaba ari umucuruzi wari usanzwe afite iduka ricuruza ibintu binyuranye byo kwambara, ariko Covid-19 igeze mu Rwanda ituma amara iminsi 40 adakandagira aho yacururizaga. Yatangaje ko nyuma ya ‘guma mu rugo’ yasubiyeyo ariko icyashara gikomeza kubura na duke acuruje akatujyana gukemura ibibazo bitandukanye by’urugo, ibi bikaba bimugejeje…
SOMA INKURUCategory: Ubukungu
Covid-19 inkomoko y’ibibazo byinshi nyuma y’inguzanyo yafashe
Mbere ya Covid-19 mu Rwanda abari n’abategarugori bashishikarizwaga kugana ibigo by’imari, bagafata inguzanyo ziciriritse mu rwego rwo kwiteza imbere, akaba ari muri urwo rwego Batamuriza Josiane utuye mu karere ka Nyarugenge, umurenge wa Kimisagara, akagali ka Katabaro, atangaza ko yafashe inguzanyo ya miliyoni eshatu agamije kwiteza imbere, afungura salon y’abagore “Salon de Coiffure”. Batamuriza yakomeje asobanura ko yashyizemo serivise zitandukanye zifasha abagore kwitunganya haba kubasuka, kubadefiriza ndetse no gutunganya inzara, ndetse ngo binajyenda neza, abakiriya baramuyobotse kuko yari yafashe ahantu hatuye abantu benshi, no kwishyura inguzanyo akabikora bimworoheye, ariko ngo…
SOMA INKURUIcyo Minisitiri Suraya yibukije abakorera muri CHIC
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 06 Nzeri 2020, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda “MINICOM”, Hakuziyaremye Soraya yasuye inzu y’ubucuruzi ya CHIC muri gahunda y’ubukangurambaga mu kwirinda COVID-19, iyi akaba ari gahunda irimo gukorwa n’abagize Guverinoma. Minisitiri Soraya Hakuziyaremye yaganiriye n’abacuruzi ndetse n’ubuyobozi bwa CHIC ku ngamba zitandukanye zo kwirinda COVID-19 aho yabasabye ubufatanye kugira ngo ibikorwa bikomeze. Nyuma yo gutambagira ibice bitandukanye by’iyi nzu y’ubucuruzi areba uko amabwiriza yo kwirinda COVID19 ashyirwa mu bikorwa, Minisitiri Soraya Hakuziyaremye yasabye abakorera muri iyi nyubako gushyira amabwiriza y’ubwirinzi ku mitima yabo ndetse bakanayakangurira abaje babagana…
SOMA INKURUKigali: Ingaruka za Covid-19 ku bacururiza mu nyubako z’imiturirwa
Bamwe mu bacuruzi bakorera mu nyubako zitandukanye mu Mujyi wa Kigali, barinubira uburyo ba nyiri nyubako babishyuza amafaranga batinjije, yewe hakaba hari n’abazamuye ibiciro by’ubukode, n’ubwo ubucuruzi muri rusange bwahungabanyijwe cyane n’icyorezo cya Covid-19. Mu rwego rwo guhangana n’ingaruka za Covid-19, leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda ya guma mu rugo yatangiye ku wa 21 Werurwe igeza ku wa 04 Gicurasi, aho ibikorwa byinshi, birimo n’iby’ubucuruzi byahagaritswe. Nyuma yo gufungura imiryango, hari ubucuruzi butagenze neza nka mbere, kuko n’ubundi ingamba zo gutaha kare n’izindi zo gushyira intera hagati y’abantu zakomeje kudindiza…
SOMA INKURUIcyo BNR yatangaje ku bijyanye n’ikigega cyo kuzahura ubukungu
Mu rwego rwo kuzamura ubukungu no kugoboka ibikorwa by’ubucuruzi byashegeshwe cyane n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19, Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho Ikigega cyo Kuzahura Ubukungu(Economic Recovery Fund/ ERF), abikorera bakaba bakangurirwa kubyaza umusaruro aya mahirwe kugira ngo ibikorwa byabo bikomeze gukora. Ubuyobozi bwa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) icunga icyo kigega, busobanura ko cyashyizweho na Leta imaze kubona ko icyorezo cya Koronavirusi cyagize ingaruka zikomeye ku bukungu muri rusange no ku bikorwa by’ubucuruzi by’umwihariko. Kugeza ubu mu bamaze gusaba kugobokwa, amahoteri 149 ni yo yemerewe na BNR, agera kuri 51 amaze gusubirirwamo…
SOMA INKURUShema Luxury ifite umwihariko w’ibikoresho nkenerwa, utabona ahandi ku giciro gishimishije
Umushoramari Shema ari nawe nyiri Shema Luxury Group Ltd, ikorera mu nyubako ya City Plaza hano mu Mujyi wa Kigali rwagati aributsa abaturarwanda ko nubwo igihugu ndetse n’isi muri rusange biri mu bihe bitoroshye byo guhangana na Covid-19, bo bitababujije kugira ibikoresho byiza, bigezweho, byujuje ubuziranenge kandi ku giciro cyiza. Shema aributsa abafite ingo cyane cyane abagiye kurushinga, abujuje inzu, n’abandi bose bakeneye ibikoresho byo mu rugo bigezweho kandi byujuje ubuziranenge ko abafitiye ibikoresho byose, kandi ko uwinjiye mu mangazine ye nta guta umutwe azenguruka hirya no hino ashakisha ibikoresho…
SOMA INKURUCovid-19: Abahinzi barataka igihombo kidasanzwe, MINAGRI iti “ntako tutagize”
Urugaga rw’abahinzi “Imbaraga Farmers” ruratabaza nyuma y’aho Covid-19 iteje abanyamuryango barwo igihombo kidasanzwe, aho badatinya no kuvuga ko ntihatagira igikorwa na leta mu maguru mashya, u Rwanda rushobora kuzagira ikibazo cy’ibiribwa gikomeye. Mu kiganiro cyari kigamije kurebera hamwe ingaruka zatewe n’icyorezo cya Covid-19 mu kwihaza mu biribwa no kurwanya imirire mibi mu Rwanda, uwari uhagarariye MINAGRI Dr. Semwaga Octave yatangaje ko Leta itirengagije abahinzi ndetse no mu bihe bya guma mu rugo byatewe na Covid-19, leta yaguriye abahinzi umusaruro ufatika. Yagize ati ” Mu gihe hari imiryango yari ikeneye ubufasha…
SOMA INKURUIcyo Sena yatangaje ku ngengo y’imari yagenewe mu bihe bya Covid-19
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Kamena 2020, Inteko Rusange ya Sena y’u Rwanda yemeje ibitekerezo bya Sena ku mushinga w’ingengo y’imari ya Leta ya 2020/2021. Iyo Nteko Rusange yagejejweho ubusesenguzi bwa Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari ku bitekerezo bya Sena nk’uko bisabwa n’amategeko. Komisiyo yashimye ko nubwo icyorezo cya COVID -19 cyagize ingaruka zikomeye ku bukungu, ingengo y’imari y’umwaka wa 2020-2021 yiyongereyeho miriyari 228 z’amafaranga y’u Rwanda ugereranyije n’iy’umwaka ushize. Perezida wa Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari muri Sena, Senateri Nkusi Juvenal, yagize ati: “Turashima ko nubwo icyorezo…
SOMA INKURUCMA yahaye uburenganzira ikigo cya mbere cyo muri Afurika y’Epfo kuza ku Isoko ry’Imigabane ry’u Rwanda
Ikigo kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda (CMA) cyahaye uburenganzira ku nshuro ya mbere ikigo cy’ubucuruzi cyo muri Afurika y’Epfo cyitwa RH Bophelo Limited kuza ku isoko ry’imari ry’u Rwanda, kikaba aricyo kigo cya mbere kije ku isoko ry’u Rwanda kivuye hanze y’Akarere k’Afurika y’Iburasirazuba kandi kizongera umubare w’ibigo biri kuri iri soko bibe icyenda. Ikigo RH Bophelo cyanditswe nk’ikigo cy’ubucuruzi muri Afurika y’Epfo kandi cyagiye ku Isoko ry’Imari n’Imigabane cya Johannesburg muri Nyakanga 2017, iki kigo gikora ibijyanye n’ishoramari mu bikorwa by’ubuvuzi mu kugeza ubuvuzi kuri benshi. RH Bophelo…
SOMA INKURUHUAWEI-Rwanda yashyizeho yang shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu
Huawei, Ikigo ku isonga mu gutanga serivise z’ikoranabuhanga mu itumanaho n’ibikorwaremezo rwashyizeho urukururiye ku rwego rw’igihugu Bwana Yang Shengwan, n’umuyobozi Mukuru w’ibikorwa byayo mu Rwanda. Bwana Yang Shengwan umuyobozi wa HUAWEI Bwana. Yang Shengwan akaba asimbuye Bwana. Xiong Jun, akaba afite uburambe mu kazi bw’imyaka ikabakaba umunani, akaba kandi yaranakoraga mu yanya y’ubuyobozo bukuru, mu bihugu nka. Ubushinwa, Kenya na Uganda. Madamu Lina Caro, Ushinzwe ubuvugizi mu Kigo Huawei Rwanda, yemeza ko Bwana Yang azanye ubunararibonye iryaguye mu rwego rwa tekinike, bityo bikazafasha imikorere y’Isosiyete. “URwanda ni isoko rikomeye kuri…
SOMA INKURU