Guhera kuri uyu wa Gatatu taliki ya 29 Nzeri 2021, Sosiyete Nyarwanda y’ubwikorezi bw’abantu n’ibintu mu kirere “RwandAir”, yatangiye ingenzo zerekeza i Lubumbashi, umujyi ufatwa nk’Umurwa Mukuru w’amabuye y’agaciro wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Ubuyobozi bwa RwandAir buvuga ko iki cyerekezo ari kimwe mu byerekezo bibiri bishya byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyane ko no ku italiki ya 15 Ukwakira 2021 hategerejwe gutangira izindi ngendo zerekeza mu Mujyi wa Goma ufatwa nk’Umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru ukaba uhana umupaka n’Umujyi wa Gisenyi mu Karere ka…
SOMA INKURUCategory: Ubukungu
COPCOM yabonye ubuyobozi bushya bwitezweho gukemura ibibazo byamunze iyi koperative
“COPCOM” Koperative y’Abacuruzi b’ibikoresho by’Ubwubatsi n’Ububaji, kuri iki Cyumweru, abanyamuryango bagera ku 116 ni bo bari bujuje ibisabwa, ni na bo bahawe uburengazira bwo gutora komite nshya ibahagarariye, mu gihe isanganywe abanyamuryango bagera 321. Iki gikorwa cyo kwitorera komite nshya kikaba cyakozwe kuri iki Cyumweru, tariki ya 26 Nzeri 2021, aho abanyamuryango ba Koperative COPCOM ikorera mumujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Gisozi ahazwi nko mu Gakinjiro ka Gisozi yabonye ubuyobozi mushya, nyuma y’iminsi ivugwamo ibibazo bitandukanye bishingiye ku miyoborere. Kayitare Jérôme ni we watorewe kuyobora…
SOMA INKURUUko umusaruro mbumbe wa 2021 igihembwe cya mbere uhagaze mu Rwanda
Mu gihembwe cya mbere cya 2021, umusaruro mbumbe w’igihugu wari miliyari 2,579 z’amafaranga y’u Rwanda, uvuye kuri Miliyari 2,410 mu gihembwe cya mbere cya 2020. Umusaruro muri Serivisi wari 46% by’umusaruro mbumbe wose, ubuhinzi bwatanze 27%, inganda zitanga 20% by’umusaruro mbumbe wose. Muri iki gihembwe, ubukungu bw’u Rwanda bwakomeje guhura n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19. Ibi byatumye umusaruro mbumbe wiyongera ku rugero rwa 3.5%. Mu byiciro binyuranye by’ubukungu; umusaruro uhagaze ku buryo bukurikira: Ubuhinzi : 7% Inganda : 10% Serivisi : 0% Mu buhinzi, umusaruro w’ibihingwa ngandurarugo wiyongereyeho 7% bitewe n’umusaruro…
SOMA INKURUNubwo Covid-19 yabaye inzitizi ku iterambere, hari andi mahirwe yavutse-Dr Ngirente
Kuri uyu wa kabiri tariki 18 Ugushyingo 2020, Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard, yatangaje ko nubwo COVID-19 yabaye inzitizi ku iterambere yanahishuye amwe mu mahirwe y’iterambere atari yakabyajwe umusaruro, akaba yabitangarije mu nama ya Concordia ihuza Afurika yabaye muri uyu mwaka. Yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku bitabiriye Inama ngarukamwaka itegurwa n’Umuryango Concordia yahuje ibihugu by’Afurika byiga ku bufatanye mu gushyigikira iterambere ry’umugabane wose. Yagize ati “COVID-19 yaje mu gihe u Rwanda rwari ku rwego rwo hejuru mu iterambere… nubwo haje iyo mbogamizi, twizeye ko ubukungu bw’Igihugu buzagaruka ku murongo.” Yashigangiye…
SOMA INKURUCovid-19: Imbarutso kuri bamwe yo kwisanga mu ihurizo ry’ubuzima
Nubwo Covid-19 yatangiye kumvikana ku isi mu mpera z’umwaka ushize wa 2019 mu gihugu cy’Ubushinwa, hari bamwe badatinya kuvuga ko bumvaga ko ari indwara y’abazungu, itazigera igera muri Afurika by’umwihariko mu Rwanda, cyane ko hari ibyorezo byinshi byagiye byirindwa ndetse byari no mu bihugu by’abaturanyi, ariko bigakumirwa, kuri bo umunsi Covid-19 yageze mu Rwanda byabaye intangiriro yo guhangana n’ihurizo rikomeye ry’ubuzima, aho hari n’abo iki cyorezo cyashoye mu bwihebe. Ubwo ikinyamakuru umuringanews.com cyasuraga umuryango wa Mukantwari Letitia ugizwe n’abantu umunani, utuye mu Mudugudu Birama, Akagali ka Kimisagara, Umurenge wa Kimisagara,…
SOMA INKURUBagizweho ingaruka zikomeye biturutse ku cyenewabo mu tubari twahindutse resitora
Nyuma y’aho Covid-19 igeze mu Rwanda, utubari ntitwemerewe gukora kugeza ubu, udukora natwo ni utwashyizemo ibiribwa, ariko usanga akenshi ba nyiri utubari baragabanyije abakozi basigarana bake, aho binavugwa ko abenshi basigaye bikorera bo ubwabo, bakoresha abana babo ndetse n’abo mu miryango yabo, hagamijwe guhangana n’ingaruka za Covid-19. Uku kugabanya abakozi mu tubari twongewemo resitora ndetse hakiyongeraho ikimenyane gihetse icyenewabo, bamwe mu bakoragamo batangaza ko bashaririwe n’ubuzima, aho bamwe badatinya gutangaza ko nta cyizere cy’ejo hazaza bagifite. Uwizeye Alicia utuye mu karere ka Nyarugenge, umurenge wa Kimisagara, akagali ka Katabaro, wakoraga…
SOMA INKURUCovid-19 yatumye abafite amazu atunganyirizwamo imyenda barira ayo kwarika
Nyuma y’aho u Rwanda rugenda rurushaho gutera imbere usanga hirya no hino by’umwihariko mu mujyi wa Kigali hagaragara amazu atunganyirizwamo imyenda ” Dry cleaner”, akaba ari muri urwo rwego hifujwe kumenya niba Covid-19 yaragize ingaruka ku mikorere yabo nk’uko bigaragara mu bikorwa by’ubucuruzi binyuranye. Akaba ari rwego habayeho kwegera Mukamusonera Maria umubyeyi w’imyaka 65, utuye mu karere ka Kicukiro, umurenge wa Nyarugunga, akagali ka Nonko, ufite inzu itunganyirizwamo imyenda (Dry cleaner), atangaza ko Covid-19 yagize ingaruka zikomeye ku bucuruzi bwe, ngo kuko ari mu nzira zo gufunga imiryango. Ati ”…
SOMA INKURUIngaruka za Covid-19 ntizasize abadozi
Hirya no hino mu Rwanda uhasanga abagore n’abakobwa bakora akazi ko kudoda batari bake, ndetse bakabikora ari umwuga ubatunze n’imiryango yabo, ariko batangaza ko Covid-19 itabasize kuko yahungabanyije bikomeye imikorere yabo, ibi bikaba bitangazwa n’abagore bakorera Nyabugogo ahazwi nko ku muteremuko, mu murenge wa Muhima, akarere ka Nyarugenge. Nyiramana Verediyana utuye mu murenge wa Kimisagara, akagali ka Katabaro, yatangaje ko amaze imyaka 10 akora umwuga w’ubudozi, ukaba waramufashije kwiteza imbere, ukamuvana mu bukode ukamutuza iwe, ariko ngo Covid-19 yamuteje ibihombo byamuviramo na cyamunara. Ati ” Njye rwose natangiye kudoda nkiri…
SOMA INKURUIcyo abatakaje akazi bitewe na Covid-19 basaba leta
Nta wakwirengagiza ko kuva Covid-19 yagera mu Rwanda hari umubare utari muto w’abatakaje akazi, akaba ari muri ibi bihe Narame Suzana na Irumva Aniziya nabo batakaje akazi bari bafitiye amasezerano ariko Covid-19 ikayasesa. Narame Suzana utuye mu karere ka Gasabo, umurenge wa Nduba, akagali ka Gasanze, yatangaje ko yatakaje akazi mu kwezi kwa Gicurasi 2020, kuko Covid-19 yishe akazi kabo, babura abakiriya, bituma umukoresha asesa amasezerano, gusa ngo nubwo byamugoye yafashe udufaranga duke yari afite afungura kantine. Ati ” Nanze kwicara nkimara kubura akazi kampembaga ibihumbi magana atatu (300,000frs) ku…
SOMA INKURUCovid-19 yatumye inzozi z’umwana we zitarangira
Umwe mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri ni uko amashuri azafungura ariko bikaba mu byiciro.Aho guhera muri uku kwezi k’Ukwakira 2020, Amashuri azafungura ariko mu byiciro uhereye ku mashuri makuru na kaminuza azaba yiteguye, mu kwezi gutaha k’Ugushyingo 2020 nibwo n’ibindi byiciro by’amashuri aribyo amashuri abanza n’ayisumbuye ndetse n’amashuri y’Imyuga n’ubumenyingiro azatangira ariko nayo agatangira mu mu byiciro. Ariko nubwo byatangajwe gutya mu muryango wa Bajeneza ingaruka za Covid-19 zigiye kubuza imfura ye amahirwe yo kurangiza ayisumbuye. Bajeneza Helena utuye mu karere ka Rubavu, umurenge wa Gisenyi, akagari ka Mbugangari, ufite abana…
SOMA INKURU