Rwandan women who use barrier (such as condoms) and traditional (such as periodic abstinence or withdrawal) birth control methods are more likely to get pregnant again within a year, in contrast to those utilising longer-term methods like contraceptive implants or injections, a new study published in the RBC journal has found. Titled “Return to Fertility after Discontinuation of Modern Contraceptive Methods in Rwanda”, the study revealed that, after one year, 94 per cent of women utilising barrier and traditional methods experienced pregnancy. Rates were slightly lower for other methods, with…
SOMA INKURUCategory: Health
Covid-19 ntikiri indwara yo mu buhumekero gusa- Ubushakashatsi
Icyorezo ya COVID-19 cyafatwaga nk’indwara yo mu myanya y’ubuhumekero gusa. Ariko ubushakashatsi bwagaragaje ko Corona virusi yinjirira mu myanya y’ubuhumekero ariko bimwe mu byagaragajwe n’abahanga b’abashakashatsi nuko hari ibizamini byagiye bikorerwa ku bantu bahitanywe na COVID-19 hakagaragara ko COVID-19 igenda ikagera aho yangiza imitsi itwara amaraso uhereye mu bihaha ndetse n’ibindi bice by’umubiri. Iyo imitsi yangiritse ituma amaraso adatembera neza bityo hakabaho kwirema kw’ibibumbe byamaraso bigenda bizibira amaraso ntabashe gutambuka neza ngo agere aho agiye. Ibi bishobora gutuma habaho indwara zibasira umutima (heart attack), Stroke na Gangrene. Indwara zibasira Umutima…
SOMA INKURUUbwoko bushya bwa coronavirus bukomeje gukwirakwira ku isi, abatarikingije mu kaga gakomeye
Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe kugenzura no kurwanya indwara “CDC” cyatangaje ko indwara ya Coronavirus yihinduranyije izwi nka “JN.1” ikomeje gukwirakwira muri iki gihugu, ndetse mu byumweru bike ishobora no kuba yageze mu bindi bice by’Isi, kigaragaza ko abanze gufata inkingo za Covid-19 zirimo n’izishimangira ari bo bari mu byago bikomeye, kuko ubudahangarwa bw’imibiri yabo bufite ubushobozi buri hasi cyane bwo kuba bwahangana n’iyi ndwara. Iki kigo kigaragaza ko mu bandura Coronavirus bashya, abari kuba bafite JN.1 bangana na 20%, ikavuga ko iri kuzamuka ku buryo bwihuse…
SOMA INKURUIbyakorwa n’ushaka kugabanya umubyibuho ukabije nta ngaruka bimugizeho
Umuntu bemeza ko afite umubyibuho udasanzwe iyo ibipimo bya “BMI (Body Mass Index)” birenze 25, ibyago byinshi biterwa no kugira umubyibuho ukabije harimo kugira indwara zinyuranye z’umutima, diyabete, kubura urubyaro ku bagore, kunanirwa gutera akabariro ku bagabo, n’ibindi binyuranye. Muri iyi nkuru rero tugiye kuganira ibyo wakora kugira ngo ushobore gutakaza ibiro kandi nta zindi ngaruka bikugizeho ndetse n’ibyo wakoresha kugira ngo ubigereho hifashishijwe ubushakashatsi bwatangajwe ku rubuga rwa sante.fr Gerageza gusezera isukari n’ibyo irimo byose Niba ushaka gutakaza ibiro no kunyunguta bombo ntuba ukibyemerewe. Kunywa soda kizabe ikizira kuri…
SOMA INKURUWari uzi ko kanseri y’ibere inibasira abagabo? Dore icyiciro kiyirwara cyane
Hamenyerewe ko kanseri y’ibere yibasira igitsina gore gusa, ariko siko biri kuko byagaragaye ko n’igitsina gabo kitasigaye ndetse ikaba ikomeje kwiyongera hirya no hino ku isi n’u Rwanda rudasigaye. Abagabo bari munsi ya 5% mu Rwanda ni bo bagaragayeho kanseri y’ibere, ikaba ikunze kwibasira abari hagati y’imyaka 40 na 50. Abantu banyuranye batangarije umuringanews.com ko kanseri y’ibere ari indwara yibasira igitsina gore gusa, itareba abagabo. Ariko siko bimeze kuko Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima gitangaza ko kanseri y’ibere yibasira n’abagabo kandi iba ifite ubukana bwinshi, ikaba inarangwa n’ibimenyetso bisa nk’ibya kanseri y’ibere…
SOMA INKURUHakora ku mipaka 2, urujya n’uruza ruri hejuru, havugwaho VIH/SIDA iri hejuru, inzego z’ubuzima ziti: “Ntitwicaye”
Kirehe kamwe mu turere tugize intara y’Iburasirazuba, kagiye kavugwaho kugira ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA buri hejuru, cyane ko urujya n’uruza ruri hejuru by’umwihariko mu bice byegereye umupaka wa Rusumo ndetse no kuba gafite inkambi ya Mahama imwe mu nkambi nini ziri mu Rwanda. Nubwo bimeze gutya inzego z’ubuzima zitangaza ko hari igikorwa. Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Kirehe, Dr Munyemana Jean Claude atangaza ko kuva tariki 1 kugeza 14 Nzeli 2023, muri aka karere hakozwe ubukangurambaga bwo kurwanya ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA. Yemeza ko hatanzwe udukingirizo 50414,…
SOMA INKURUIbimenyetso bitanu byakuburira ko wanduye virusi itera SIDA
Abashakashatsi bemeza ko hari ibimenyetso bishobora kukwereka ko ushobora kuba wamaze kwandura virusi itera SIDA, nyuma y’uko waba wakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye cyangwa habayeho ibyago byo guhura n’izindi nzira zishobora gutuma habaho kwandura virusi itera SIDA. Ubushakashatsi bwatangarijwe ku rubuga rwa Health.com, bwatangaje ko nibura ukwezi kumwe cyangwa abiri virusi itera SIDA iri mu mubiri w’umuntu, 40% kugeza kuri 90% bashobora kugira ibimenyetso binyuranye. Ariko bunashimangira ko hari abashobora kwandura virusi itera SIDA bakamara igihe kinini umubiri wabo nta kimenyetso na kimwe ugaragaza. Hari abashobora kumara nibura imyaka icumi nta…
SOMA INKURUHealth ministry urged to clarify difference between advertisement and information
There are unclear elements within the Ministry of Health’s guidelines against advertisement of medicine and medical services and, therefore, there is a need to differentiate between informative content and advertising, a top media official has said. As per the 2019 ministerial guidelines, advertisement of medicines and medical services through various means including the media, street loudspeakers, social media, and so on is prohibited. In an interview with The New Times, Emmanuel Mugisha, the Executive Secretary of Rwanda Media Commission (RMC), acknowledged that it is unethical to advertise medicines and medical services…
SOMA INKURUSerivice bahabwa zibaha icyizere ko mu mwaka wa 2030 nta murwayi wa SIDA uzaba akiri mu Rwanda
Ubwo mu Rwanda hizihizwaga umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka wahariwe kurwanya SIDA tariki 30 Ugushyingo 2023, bamwe mu bafite virusi itera SIDA bayimaranye imyaka itari mike, bishimira ko babayeho mu buzima bwiza nta byuririzi bibibasira, bakaba batangaza ko byose babikesha intambwe u Rwanda rwateye mu kurwanya virusi itera SIDA, kuko abayifite bakurikiranwa bihagije bahabwa inama ari nako bahabwa imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA. Mukamana (izina twamuhaye), amaranye virusi itera SIDA imyaka 24, ariko atangaza ko kugeza ubu abayeho neza atibasirwa n’ibyuririzi, ibi byose akaba abikesha kuba yaramenye uko ahagaze, yamenya…
SOMA INKURUKirehe hari ikibazo cyo gutinya inda umuntu ntatinye indwara -Vice Mayer Mukandayisenga
Tariki ya 1 Ukuboza ni umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka wo kurwanya icyorezo cya SIDA. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Uruhare rwa buri wese ni ingenzi”. Ni muri urwo rwego Ishyirahamwe ry’abanyamakuru barwanya SIDA “ABASIRWA” banyarukiye mu karere ka Kirehe, harebwa uko kwirinda ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA guhagaze, hagaragara ikibazo cy’urubyiruko rwitabiriye kuboneza urubyaro ariko rudatinya kwandura virusi itera SIDA. Iki kikaba ari kibazo n’ubuyobozi bw’aka karere bwemeza ko gihari koko. Urubyiruko runyuranye rwaba urwo mu mujyi wa Nyakarambi n’abandi baba bari ku mupaka wa Rusumo, usanga bose bahurira ku…
SOMA INKURU