Sosiyete Sivile yikomye ingabo za FARDC ku kuba M23 ikomeje kwigarurira ibice binyuranye itarwanye

Ihuriro rya sosiyete sivile zo muri teritwari zigize intara ya Kivu ya Ruguru riranenga gusubira inyuma kw’ingabo za DR Congo zikareka umutwe wa M23 ugafata uduce dutandukanye nta uwukoma imbere. Kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru, M23 yafashe utundi duce two mu majyaruguru ya teritwari ya Rutshuru, turimo agace k’abaturage batunzwe ahanini n’uburobyi ka Vitshumbi kari ku nkengero z’ikiyaga Rwicanzige (Lac Édouard), hamwe n’agace ka Rwindi. Utu duce n’utundi byegeranye bivugwa ko twafashwe na M23 nta mirwano ibaye, nyuma y’uko ingabo za leta n’imitwe ya Wazalendo bafatanya, bahunze utu duce bagenzuraga…

SOMA INKURU

ICC yashyizeho impapuro zita muri yombi abasirikare bo ku rwego rwo hejuru b’Uburusiya

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha “ICC” rwasohoye impapuro zo guta muri yombi ba komanda bo ku rwego rwo hejuru mu ngabo z’Uburusiya baregwa gukora ibyaha byo mu ntambara muri Ukraine. Liyetona Jenerali Sergei Kobylash na komanda w’amato y’intambara, Viktor Sokolov, ni bo bagabo babiri batangajwe na ICC. Iki ni icyiciro cya kabiri cy’impapuro za ICC zo guta muri yombi abategetsi bo mu Burusiya, bijyanye n’intambara yo muri Ukraine. Iza mbere zasohorewe Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin n’intumwa ye ishinzwe uburenganzira bw’abana, muri Werurwe (3) mu 2023. Uburusiya ntibwemera ICC, ibi bituma bidashoboka ku…

SOMA INKURU

SADC ikomeje kuvugwaho kunanirwa ibyayizanye muri Congo

Ingabo za SADC zatangiye kugera muri DR Congo mu Ukuboza umwaka ushize, zitezweho umusaruro mu kugarura amahoro muri DRC nubwo kugeza ubu imirwano ikomeje by’umwihariko mu gace ka Masisi. Africa y’Epfo yonyine bivugwa n’ibinyamakuru byaho ko yohereje abasirikare bagera ku 2,900 n’ibikoresho by’intambara. Mu gihe ibihugu by’amahanga bikomeje gushyira imbaraga mu gukemura aya makimbirane mu nzira y’ibiganiro, biraboneka ko n’imirwano ishobora kudahagarara vuba. Mu kwezi gushize, umusesenguzi kuri DR Congo w’ikigo International Crisis Group Onesphore Sembatumba yabwiye BBC ko impande zombi zakoresheje agahenge kaherukaga “mu kwitegura intambara kurusha kuyirangiza”. Yagize…

SOMA INKURU

Abanyagihugu ba Santrafrika basabwe kwigira kuri Polisi y’u Rwanda

Abatuye Intara ya Mbomou muri Santrafrika basabwe gufata amasomo kuri Polisi y’u Rwanda mu bikorwa birimo umuganda rusange n’ibindi bikomeje guteza imbere imibereho y’abaturage. Babisabwe na Madamu Benguerre Pierrette, uyobora iyo Ntara ubwo bari mu muganda rusange wabaye tariki 2 Werurwe 2024. Ni umuganda Abapolisi b’u Rwanda bagize Itsinda rya RWAFPU-32 riri mu butumwa bwa MINUSCA bakoranye n’abaturage bo mu mujyi wa Bangassou mu Ntara ya Mbomou. Uyu muganda witabiriwe kandi n’abayobozi ku rwego rw’Intara, abakozi b’Umuryango w’Abibumbye bakomoka mu bindi bihugu bitanga umusanzu mu butumwa bwo kugarura amahoro, abo…

SOMA INKURU

Kuvuguruzanya kwa Benjamin Netanyahu na Perezida Biden guhatse iki ku ntambara yo muri Gaza?

Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yavuze ko ukuntu igihugu cye gishyigikiwe n’abaturage muri Amerika bizafasha Israel kurwana “kugeza ku ntsinzi yuzuye” kuri Hamas. Mu itangazo ku wa kabiri, Netanyahu yasubiyemo ibyo mu makusanyabitekerezo bigaragaza ko Abanyamerika barenga 80% bashyigikiye Israel mu ntambara muri Gaza. Avuze ibyo nyuma yuko Perezida w’Amerika Joe Biden aburiye ko Israel iri mu byago byo gutakaza abayishyigikiye ku isi muri iyi ntambara. Abategetsi bo muri Amerika bavuga ko barimo gukora ku gishobora kuvamo amasezerano y’agahenge. Mu itangazo rye, Netanyahu yavuze ko guhera mu ntangiriro y’intambara,…

SOMA INKURU

Perezida Biden yatanze icyizere cy’agahenge ka vuba muri Gaza

Perezida w’Amerika Joe Biden yavuze ko afite icyizere ko agahenge kazagerwaho mu ntambara ya Israel na Hamas muri Gaza “bitarenze ku wa mbere utaha”. Abivuze mu gihe hari amakuru ko hari intambwe runaka yatewe mu biganiro bikomeje muri Qatar birimo abahagarariye Israel na Hamas. Biden yagize ati: “Umujyanama wanjye mu by’umutekano w’igihugu ambwira ko turi hafi [kugera ku gahenge].” Israel yagabye igitero cyagutse cyo mu kirere no ku butaka muri Gaza nyuma yuko abagabo bitwaje imbunda bo muri Hamas bishe abantu hafi 1,200 mu majyepfo ya Israel, ku itariki ya…

SOMA INKURU

Ubwicanyi bukomeye hagati ya Wazalendo n’ingabo za Congo

Imirwano yabereye i Goma mu gace ka Lac-vert ku wa 18 Gashyantare 2024, yiciwemo abasirikare batatu ba  Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ubu bwicanye bukaba bwakozwe na Wazalendo nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wa kariya gace Dedesi Mitima. Radio Okapi yaatangaje ko uyu muyobozi kuri uyu wa 19 Gashyantare yasobanuye ko abarwanyi babiri ba Wazalendo na bo bapfiriye muri iyi mirwano, gusa icyatumye bahangana ntabwo kiramenyekana. Yagize ati “Ejo twamenye ko batanu bapfuye barimo Wazalendo babiri n’abasirikare ba Congo batatu. Ntabwo tuzi impamvu yatumye barwana.” Ubutegetsi bwa RDC bwakoze ivugurura mu gisirikare…

SOMA INKURU

Congo irashinja u Rwanda na M23 urupfu rw’ abasirikare 2 b’Abanyafurika y’Epfo

Mu itangazo rigenewe Abanyamakuru Minisiteri y’Itumanaho n’Itangazamakuru  ya Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo yashyize hanze, yavuze ko ingabo z’u Rwanda na M23 aribo bari inyuma y’urupfu rw’ abasirikare 2 b’Abanyafurika y’Epfo ba SANDF baturikanywe n’igisasu cyanakomerekeje batatu. Itangazo riragira riti”Leta ya Congo ibabajwe n’urupfu rw’Abasirikare babiri ba Afurika y’Epfo (SANDF) barashweho n’igisirikare cy’u Rwanda na M23 ku birindiro byabo biri i Mubambiro kuwa 14 Gashyantare 2024 muri teritwari ya Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru.” Ubwo iki gisasu cyaturikanaga aba basirikare , SANDF yatangaje urupfu rwabo ariko ntiyagaragaza aho cyaturutse n’uwabigizemo uruhare.…

SOMA INKURU

Muri Congo ingabo za ONU zamishijweho urusasu

Umukuru w’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya demokarasi ya Congo aravuga ko abakozi ba ONU n’imodoka barimo baguye mu gico bamishwaho urusasu kuwa gatandatu mu murwa mukuru Kinshasa. Ni mu gihe hakomeje intambara mu burasirazuba bw’icyo gihugu ituma umwuka wo kwamagana izi ngabo wiyongera muri rubanda. Ibitero by’abantu bagendera ku mapikipiki byari bigandagaje mu karere ka Gombe i Kinshasa mu murwa mukuru w’icyo gihugu aho ibiro by’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO) biherereye. Umunyamakuru w’ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, wabibonye, aravuga ko aho bari bakoraniye bahatwikiye n’amapine y’imodoka. Umukuru wa MONUSCO muri Repubulika…

SOMA INKURU

Perezida w’umutwe wa M23 yashyize hanze amakuru mashya ajyanye n’urugamba

Abinyujije ku rubuga rwa X,  Perezida w’Umutwe wa M23, Bertrand Bisimwa yatangaje ko mu gitondo cyo kuri uyu wa 7 Gashyantare 2024, Ingabo za Leta n’imitwe bifatanya zagabye ibitero kuri uwo mutwe mu bice bya Mushaki n’ibindi biyizengurutse ndetse abaturage b’inzirakarengare bikabagiraho ingaruka. Yavuze ko uwo mutwe wirwanyeho ugasubiza umwanzi inyuma, ukigarurira tumwe mu duce twinshi twari mu maboko y’ingabo za Leta. Yagize ati “M23 yasubije umwanzi inyuma iramutsinda ndetse zifata n’uduce dutandukanye bakundaga gukoresha bagaba ibitero. Ingabo zacu zafashe ibice byose bya Nturo1, Nturo 2 n’agace kari kazwi cyane…

SOMA INKURU