Donald Trump yaciye amarenga ku mikorere ye igihe yagirirwa icyizere cyo kongera kuyobora USA

Donald Trump wahoze ari Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika,   ugihatanye mu matora yo kuzahagararira ishyaka rye ry’Aba-Républicains nk’umukandida ndetse akaba anahabwa amahirwe menshi yo kuyatsinda kuko magingo aya arusha amajwi Nikki Haley wahoze ari Guverineri wa Carolina y’Epfo bahanganye cyane, yavuze k’uwo yifuza uzamubera visi perezida. Ubwo yaganiraga na Fox News kuri iki Cyumweru, tariki ya 4 Gashyantare 2024, abajijwe ku wo yifuza ko yazamubera Visi Perezida, Trump yavuze ko ashaka umuntu ufite ubushobozi bwo kuba yanaba Perezida bibaye ngombwa. Yagize ati “Buri gihe agomba kuba ari uwaba…

SOMA INKURU

DRC: Intambara ikomeje gufata indi ntera uko bwije n’uko bukeye ihindura isura

Imirwano ihanganishije umutwe w’inyeshyamba wa M23 hamwe n’ingabo za Leta ya Congo iy’u Burundi ndetse n’abasirikare bo mu muryano wa SADC ikomeje gukara, dore ko nyuma y’uko hatangajwe Ambisikade yatezwe ingabo z’uburundi ziri muri iyo mirwano ubu noneho umubare wabamaze guhitanwa nayo wamenyekanye. Ni igico cyatezwe kuva 25 kugeza kuri 27 Mutarama 2024, ubwo Ingabo z’u Burundi zari zigabye igitero kuri M23 mu gace ka Muremure mu nkengero za Mweso muri Teritwari ya Masisi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bikavugwa ko haguyemo abagera kuri 472 abandi 131 bagakomereka, harimo nabafashwe…

SOMA INKURU

Hagati ya Ukraine n’u Burusiya byongeye kudogera

Abasirikare ba Ukraine baguye mu mutego bisanga bazengurutswe n’ab’u Burusiya mu Mujyi wa Avdiivka ubarizwa mu gice cya Donetsk cyo mu Burasirazuba bwa Ukraine. Impamvu nyamukuru ni uko Avdiivka ari umujyi ubarizwa mu gice cya Donetsk cyamaze kwigarurirwa n’u Burusiya, uyu mujyi niwo usigaye mu maboko ya Ukraine ari yo mpamvu Abarusiya biteguye guhomba byinshi ariko Donetsk ikigarurirwa burundu. Avdiivka ni umujyi wabarizwagamo inganda cyane wabaye isibaniro ry’imirwano ku mpande zombi igihe kirekire ku buryo inyubako nyinshi zawubarizwagamo zarimbuwe. Kuri iyi nshuro imirwano iracyarimbanyije ku buryo abasirikare b’impande zombi bakomeje…

SOMA INKURU

Israel: Abaturage bashimutiwe ababo bakomeje kwinubira ubutegetsi

Abantu bagera kuri 20 bigaragambirije ku ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ya Israel bamwe muri bo bafite ibyapa biriho amafoto y’abantu babo babuze. Bagiraga bati “Ntimwakwicara aha mu gihe abana bacu bari gupfa.” Netanyahu ntiyarahari bigaragambya ariko hari hashize umunsi umwe bamwe barashinze amahema hafi y’urugo rwe, basaba ko agirana amasezerano n’umutwe wa Hamas ku buryo abafashwe bugwate bagifungiye muri Gaza barekurwa. Hamas yari yashimuse abantu 250 mu gitero yagabye kuri Israel tariki 7 Ukwakira 2023. Abantu 105 barekuwe binyuze mu biganiro byagizwemo uruhare na Qatar, mu gihe ingabo za Israel…

SOMA INKURU

M23 yatangaje ko ingabo za RDC zabakoreye ubushotoranyi bukomeye bazishyura ikiguzi kinini

Umuvugizi wa M23 ku rwego rwa gisirikare, Major Willy Ngoma, yatangaje ko kwicwa kw’abasirikare bayo bakuru bishwe kuwa 16 Mutarama 2024, ari ubushotoranyi Ingabo za RDC zakoreye uyu mutwe, mu gihe impande zombi zari zaremeye guhagarika imirwano. Yagize ati “Baje kutugabaho ibitero. Abofisiye babiri bagiraga uruhare mu guhumuriza abaturage, nk’igihe Leta yarasaga amabombe ku nzu, ibitaro n’amashuri, abagabo babaga hafi y’abaturage, bumvaga abaturage, babafashaga, ni abakomanda b’intwari, babishe.” Yavuze ko Ingabo za Leta ya RDC zahaye ubutumwa M23 kandi ngo yabwumvise. Ati “Bazishyura ikiguzi kinini. Dufite imbaraga, turiteguye bijyanye n’intego…

SOMA INKURU

Ikihishe inyuma yo guhagarika indege za Kenya Airways muri Tanzaniya

Itangazo ryasinywe na Hamza Johari, Umuyobozi mukuru wa ‘Tanzania Civil Aviation Authority’, rivuga ko Tanzania yafashe ibyo Kenya yakoze byo kwanga kwakira indege zayo z’imizigo, nko kwica amasezerano ibihugu byombi bifitanye mu by’ingendo z’indege. Ibi byatumye Tanzania nayo ifata  icyemezo cyo guhagarika indege zose za Kenya Airways (KQ), yaba izitwara abantu n’izitwara imizigo guhera ku itariki 22 Mutarama 2024, ivuga ko ibikoze mu rwego rwo gusubiza ibyakozwe na Kenya, yanze icyifuzo cyo kwakira indege zose z’imizigo za ‘Air Tanzania Company Limited’. Itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bw’ iby’indege za gisivili ku wa…

SOMA INKURU

Affaire Théo : l’heure du procès de trois policiers jugés pour violences volontaires

Un symbole des violences policières devant la justice. Le principal policier accusé d’avoir blessé Théo Luhaka à l’anus avec une matraque lors d’un contrôle d’identité en 2017 est jugé à partir de mardi. Il encourt jusqu’à 15 ans de prison. D’éventuelles sanctions disciplinaires seront prononcées contre cet agent toujours en activité. Deux autres policiers comparaissent sur le banc des accusés. L’affaire avait fait grand bruit en France il y a presque sept ans. Trois fonctionnaires de police comparaissent à partir de mardi 9 janvier devant la cour d’assises de Seine-Saint-Denis…

SOMA INKURU

Nyuma y’igihe kitari gito gahunda yo kohereza abimukira isubikwa, hamenyekanye igihe aba mbere bazagezwa mu Rwanda

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu y’u Bwongereza (UK) yatangaje ko Guverinoma yiteguye kohereza by’agateganyo mu Rwanda abimukira bagera ku 33,085. Abimukira ba mbere bashobora kugezwa mu Rwanda mu mpera za Werurwe 2024. Ikinyamakuru The Telegraph cyavuze ko imibare yatangajwe ku wa Kabiri tariki ya 2 Mutarama 2024, igaragaza ko abo bimukira binjiye mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu mwaka ushize wa 2023, ariko bamaze gusaba ibyemezo byo kuhaba mu nzira zemewe guhera muri Nyakanga, ubwo Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryasohokaga. Iryo teka riha Guverinoma uburenganzira bwo gufata abimukira bose banyuze mu…

SOMA INKURU

Iby’amatora muri RDC bikomeje kuzamo ibibazo

Abakandida batanu bari mu bahataniye umwanya w’umukuru w’igihugu muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) basabye ko amatora asubirwamo kuko yabayemo ibitubahirije amategeko. Aya matora yari yateganyijwe kuri uyu wa 20 Ukuboza 2023, guhera saa kumi n’ebyiri z’igitondo (ku masaha y’i Kinshasa), ariko hari n’aho byageze saa saba z’amanywa ataratangira. Kubera ubu bukererwe, Komisiyo yigenga ishinzwe amatora, CENI, yaraye itangaje ko site z’itora zafunguwe zikerewe zirakomeza gutorerwamo kugeza saa Tanu z’ijoro. Byamenyekanye kandi ko hari site z’itora zitigeze zitorerwaho. CENI yabyemeje, itangaza ko abagombaga kuzitoreraho batora mu gitondo cy’uyu wa…

SOMA INKURU

Impanuka yateje ubwoba n’impagarara ku mutekano wa Perezida Joe Biden

Ku Cyumweru, tariki 17 Ukuboza 2023, ubwo Perezida wa Amerika, Joe Biden, yavaga ku biro bishinzwe gukurikirana ibikorwa bye byo kwiyamamaza muri Leta ya Delaware, imwe mu modoka yari iri mu zimuherekeje yagonzwe n’indi yaturutse ku ruhande, bitera ubwoba n’impagarara ku mutekano we. Iyi modoka yagonzwe yari iri muri metero 40 ivuye aho iya Perezida Biden yari iri. Byatumye uyu Mukuru w’Igihugu ahita ahabwa indi mu modoka ndetse ahungishwa vuba na bwangu. Umwe mu bakozi bo muri White House, wabonye ibi biba, yabwiye umunyamakuru w’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, ko “Yaba…

SOMA INKURU