Papa Francis yakoze igikorwa kitigeze kibaho muri Kiliziya Gatorika

Kuri uyu wa Gatatu, tariki 13 Nyakanga 2022, ababikira babiri Raffaella Petrini na Yvonne Reungoat ndetse n’umulayiki, Maria Lia Zervino, Papa Francis yashyize mu kanama ngishwanama kamufasha mu up gutoranya Abasenyeri ku Isi, ubusanzwe kari kagizwe n’abagabo gusa.  Ni ubwa kabiri umubikira Petrini agiriwe icyizere na Papa Francis mu gihe kitageze ku mwaka. Mu Ugushyingo umwaka ushize, Papa yamugize Umunyamabanga Mukuru muri leta ya Vatican. Umubikira w’Umufaransa, Reungoat, ni umwe mu bagore ba mbere bashyizwe mu rwego rushinzwe abihayimana mu 2019, mu gihe Lia Zervino, ari uwo muri Argentine usanzwe…

SOMA INKURU

Bandebereho, gahunda itanga icyizere mu gukumira ihohoterwa ribera mu miryango

RWAMREC (Umuryango uharanira iterambere ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo binyuze mu guteza imbere imyumvire n’imyitwarire y’abagabo mu gufata iya mbere barwanya ihohoterwa), yatangije gahunda ya Bandebereho mu buryo bw’igerageza muri 2013, ku bufatanye n’ikigo cy’ubuzima (RBC), Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango n’umushinga Promundo w’abanyamerika. Iyi gahunda yageragerejwe mu turere twa Musanze, Nyaruguru, Karongi na Rwamagana, aho bahitagamo umuryango bagendeye ku kuba umugore atwite cyangwa bafite umwana uri mu minsi 1000 kugeza ku bafite umwana w’imyaka 5, ikaba yari igamije kurwanya ihohoterwa ndetse no guteza imbere imibereho myiza y’umuryango binyuze mu biganiro…

SOMA INKURU

Imbamutima z’abanyarwanda batahutse bava DRC

Abanyarwanda 103 batahutse bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho bavuga ko bari babayeho nabi kubera umutekano muke. Muri abo 103 baje up abagabo ni 15, mu gihe abasigaye ari abagore n’abana. Abatashye bavuga ko binjiye mu Rwanda tariki 7 Nyakanga 2022 banyuze ku mupaka munini uhuza Goma na Gisenyi, bavuga ko batangajwe no kubona u Rwanda rwarabaye rwiza mu gihe aho bari batuye mu mashyamba babeshywaga ko abaje bicwa cyangwa bagafatwa nabi. Uwase Kamanzi ufite imyaka 28, yatahanye abana batatu. Avuga ko umugabo we yishwe mu ntambara ziheruka…

SOMA INKURU

Gicumbi: Iterambere ryivugira, umuturage ku isonga

Gicumbi kamwe mu turere dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru, gafite ubuso bwa  kirometero kare 829,  mu majyaruguru gahana imbibi na Burera n’igihugu cya Uganda,  Iburasirazuba hari Nyagatare na Gatsibo, mu majyepfo hari Gasabo n’agace gato ka Rwamagana ku nkengero z’ikiyaga cya Muhazi. Iburengerazuba gahana urubibi na Rulindo, aka karere kakaba gakataje mu iterambere rirangwa n’ibikorwa binyuranye aho umuturage aza ku isonga.  Gicumbi ni akarere kamaze igihe kavugwaho kudindira mu iterambere ugereranyije n’utundi turere, aho n’abahavuka uwatangiraga gutera imbere yahitaga ahava akajya guteza imbere uturere tw’ahandi, ariko iki kibazo kigiye kuzahinduka umugani…

SOMA INKURU

Kigali: Uruhare rw’abashoramari n’abikorera mu guhangana n’ ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe

Imihindagurikire y’ibihe igira ingaruka zikomeye cyane kandi zidasanzwe ku bikorwa bitandukanye bigamije kwimakaza iterambere, mu mibereho myiza y’abaturage, mu bukungu no gufasha abaturage kwihaza mu biribwa hifashishijwe ubuhinzi burambye bushingiye ku mikoreshereze myiza y’umutungo kamere uboneka mu duce abaturage batuyemo kandi ibyo bigakorwa habungwabungwa ibidukikije. Mu biganiro byahuje abafatanya bikorwa bose mu gihugu binyuze mu kigega ‘’Green Climate Change’’,   ikigega cy’isi kigamije kurwana n’ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ibihe, barebeye hamwe icyakorwa mu gufatanya gushaka uburyo  bwo kubona amafranga yo gushyira muri gahunda yo guhangana n’ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ibihe. Umuvugizi uhagarariye urugaga…

SOMA INKURU

Nyagatare: Hatanzwe imbabura zibungabunga ibidukikije

Abaturage 250 babarizwa mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe bo mu murenge wa Rwimiyaga, mu karere ka Nyagatare, bahawe imbabura zizwiho kurondereza inkwi. Ni muri urwo izi mbabura zatanzwe kugira ngo  hakoreshwe inkwi nkeya, cyane ko  aka karere gafite amashyamba macye n’ikibazo cy’ibicanwa. Izi mbabura zirondereza ibicanwa bazihawe kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Kamena 2022. bazihabwa n’umushinga  wo kubungabunga Imisozi n’ibibaya “AREECA” uterwa  inkunga na leta y’Ubudage, ushyirwa mu bikorwa n’Ikigo gishinzwe Amashyamba mu Rwanda (RFA).   INGABIRE Alice

SOMA INKURU

Perezida Kagame yageze Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 15 Kamena 2022, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yatangiye uruzinduko rw’akazi i Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu “UAE” , aho yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Sheikh Shakhboot bin Nahyan Al Nahyan. Niteganyijwe ko azunamira Sheikh Khalifa bin Zayed Al Nahyan wahoze ari Perezida w’iki gihugu, witabye Imana. Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Sheikh Khalifa bin Zayed al Nahyan, yitabye Imana ku wa 13 Gicurasi 2022. Yapfuye ku myaka 73 y’amavuko azize impamvu zitigeze zitangazwa. Sheikh Khalifa yari Perezida w’iki gihugu…

SOMA INKURU

Yitwaza ko atanga amafaranga iyo afunzwe agahohotera bikomeye abaturanyi be

Bamwe mu baturage bo mu kagari ka Nyabisindu, mu murenge wa Remera, mu karere ka Gasabo, bashinja umwe mu baturanyi wabo kubahohotera akabakubita ndetse yanafungwa ntamaremo kabiri, agasohoka ababwira ko ntakizamubuza gukomeza kubahohotera ngo kuko RIB nizajya imufata azajya yishyura imurekure. Aba baturage bo Mudugudu w’Amarembo muri aka Kagari ka Nyabisindu, babwiye RADIOTV10 ko umuturanyi wabo witwa Thierry Maniragaba abarembeje kuko adahwema kugira abo akubita ndetse ko adatinya na bamwe mu bo mu nzego z’ibanze. Umwe muri aba abaturage utifuje ko atangazwa, yagize ati “Uwo mugabo akubita abantu, nijoro bamugeze…

SOMA INKURU

Ibyari Miss Rwanda byahinduye isura, ibyishimo byahindutse amarira

Kuri uyu wa mbere tariki ya 9 Gicurasi 2022, nibwo Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yatangaje ko ibaye  ihagaritse irushanwa rya “Miss Rwanda” mu gihe hagikorwa iperereza ku byaha Ishimwe Dieudonné ashinjwa, cyane ko ari we muyobozi wa “Rwanda Inspiration Back Up”  itegura iri rushanwa. Iri tangazo rikaba ryaje rikurikira inkuru y’ifatwa rya Nyampinga w’u Rwanda wa 2017,  Miss Iradukunda Elsa, bitangazwa ko yatawe muri yombi na “RIB” (Urwego  rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha) sitasiyo ya Remera ejo hashize ku cyumweru tariki  8 Gicurasi, akaba akurikiranyweho ibyaha byo kubangamira iperereza ku birego bishinjwa Ishimwe Dieudonné.…

SOMA INKURU

Yiyahuye nyuma yo kwihekura no gukomeretsa bikomeye uwo bashakanye

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 8 Gicurasi 2022, mu mudugudu wa Rusororo, mu kagari ka Kirengeri, umurenge wa Byimana,  nibwo hamenyekanye Nemeye Bonaventure ukekwaho kwica umwana we w’imyaka ine no gukomeretsa umugore we, yiyahuye akoresheje tiyoda.  Amakuru aturuka muri uwo mudugudu avuga ko uwo mugabo yashinjaga umugore we kumuca inyuma agasambana n’abandi bagabo. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Byimana, Mutabazi Patrick, yabwiye IGIHE ko iperereza ryatangiye ariko amakuru y’ibanze bafite ari uko uwo mugabo yabanje gukubita umugore we aramukomeretsa, abaturanyi batabaye yikingirana mu nzu aniga umwana we aramwica, na…

SOMA INKURU