Airtel Rwanda na WorldRemit mu bufatanye mu kohererezanya amafaranga

Kohereza amafaranga kuri Airtel Money ukoresheje World Remit ni bumwe mu buryo bwihuse, bworoshye kandi buhendutse bwo gufasha inshuti n’umuryango aho baba baherereye hose mu gihugu None tariki 22 Kamena 2020  Ikigo cya mbere mu Rwanda gikataje mu bijyanye no gutanga serivisi zo guhamagara, iza interineti n’izikora ibirebana n’amafaranga cyatangije ubufatanye na “WorldRemit” ikigo gitanga serivisi zo kohererezanya amafaranga kuri interineti mu rwego rwo gufasha abakoresha Airtel Money kwakira amafaranga bohererejwe n’abakoresha World Remit baherereye mu bice byose by’isi ako kanya. Muri ibyo bihugu harimo: Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Canada,…

SOMA INKURU

Burundi: Itariki yo gushyingura uwari Perezida Nkurunziza wamenyekanye

Inama yahuje abagize Guverinoma y’u Burundi bemeje itariki yo gushyinguriraho Pierre Nkurunziza, akaba azashyingurwa mu murwa mukuru wa politikii wa Gitega kuwa gatanu taliki ya 26 Kamena 2020, irimbi azashyingurwamo rikaba riherereye muri Komini ya Musinzira, mu Mujyi wa Gitega. Nk’uko SOS yabitangaje, imirimo yo gutunganya imva yateganyirijwe gushyingurwamo Perezida Nkurunziza irarimbanyije, bivugwa ko iri kubakwa mu buryo butangaje n’imwe muri kompanyi z’Abashinwa zikorera mu Burundi, naho imirimo yose ijyanye no kuyitunganya ikaba iri kugenzurwa n’igisirikare cy’igihugu ndetse n’igipolisi. Pierre Nkurunziza yishwe n’indwara y’umutima tariki ya 8 Kamena nk’uko Guverinoma…

SOMA INKURU

Rwanda: Abapolisi bashya b’icyiciro cya 16 bashimiwe by’umwihariko

Tariki 19 Kamena 2020 mu Murenge wa Gishari, mu Karere ka Rwamagana ahaherereye ishuri rya Polisi ritanga amahugurwa ku bapolisi (PTS-Gishari), hasorejwe amasomo y’ibanze y’icyiciro cya 16 ahabwa abapolisi bashya bato binjiye mu kazi. Bayasoje ari abapolisi 1354, abakobwa bari 218, umuyobozi w’ishuri rya PTS-Gishari, Commissioner of Police (CP) Vianney Nshimiyimana yashimiye abapolisi basoje amasomo ku kinyabupfura, umurava no kwitanga byababaranze mu gihe cy’amezi 11 bari bamaze bahugurwa. Yagize ati “Ni amasomo yabaye mu bihe bitoroshye byo guhangana n’cyorezo cya COVID-19, ariko mwaranzwe no kwihangana kandi munirinda kwandura iki cyorezo…

SOMA INKURU

Rwanda: Ubwandu bwa Coronavirus bukomeje kwiyongera

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Kamena 2020, habonetse abarwayi bashya 41  b’icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19) mu bipimo 3,116 byafashwe mu masaha 24 ashize, hataha  abantu batandatu bakize neza. Umubare w’abamaze gukira ugera kuri 357 muri 702 bamaze gutahurwaho icyo cyorezo mu Rwanda. Abarwayi babashya batahuwe biganjemo abo mu Karere ka Rusizi no ku Rusumo mu Karere ka Kirehe, bose bakaba bashyizwe mu kato detse n’abo bahuye bahita bakurikiranwa. Kugeza ubu abakirimo kwitabwaho n’abaganga bageze ku 343 mu barwayi bamaze kuboneka  mu bipimo 104,889 byafashwe kuva umurwayi wa…

SOMA INKURU

Rwanda: Impamvu Kirehe nka hamwe mu higanje Covid-19 hatashyizwe mu kato

Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Dr Ngamije Daniel yasobanuye ko impamvu akarere ka Rusizi kashyiriweho gahunda idasanzwe ya “Guma Mu Rugo” ari uko icyorezo cya Coronavirus kiri mu baturage bitandukanye n’Akarere ka Kirehe aho kigaragara cyane mu bashoferi batwara amakamyo baba bambukiranya imipaka. Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko kuva ku wa 13 Kamena kugeza ku wa 15 Kamena, ni ukuvuga mu minsi itatu hari hamaze kugaragara abantu 102, bagaragayeho ubwandu bushya bwa Coronavirus. Ikomeza igaragaza ko abarwayi bashya bagaragaye muri iyo minsi ari abo mu Karere ka Rusizi, abatahuwe ku…

SOMA INKURU

Burundi: Amateka ya Perezida mushya n’urutonde rw’abamubanjirije

Kuri uyu wa 18 Kamena 2020, nibwo mu Burundi hateganyijwe umuhango wo kwakira indahiro ya Perezida wa Repubulika mushya Evariste Ndayishimiye, usimbuye nyakwigendera Pierre Nkurunziza. Akaba abaye Perezida wa 9 ugiye kuyobora iki gihugu kuva mu mwaka w’1966. Evariste Ndayishimiye, afite ipeti rya Jenerali mu gisirikare cy’u Burundi, yinjiye mu gisirikare anyuze mu nyeshyamba za FDD zaje gufata ubutegetsi. Ni umuntu ucisha make agakunda no gusenga ndetse ni umuntu usanzwe afite ijambo mu butegetsi bw’iki gihugu. Yavukiye muri komine Giheta y’intara ya Gitega, yari umunyeshuri mu mategeko muri kaminuza y’u…

SOMA INKURU

Bisesero: Tariki 18 Kamena ntizibagirana

Inama ya Guverinoma yo ku wa 17 Kamena 1994 yemeje koAbatutsi bo mu Bisesero bagomba kwicwa ku buryo bwihuse, kandi hagafatwa ingamba zo kurinda ibikorwa remezo byo mu karere Bisesero iherereyemo. Ishyirwa mu bikorwa ry’ubwo bwicanyi ryarihutishijwe ku buryo bwose bushoboka bikozwe na Guverinoma ya KAMBANDA n’abasirikare bayo. Liyetona Koloneli Anatole NSENGIYUMVA yahawe amabwiriza yo gutanga abasirikare bo kwica Abatutsi mu Bisesero Ku itariki 18 Kamena 1994, Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu n’amajyambere ya Komini, Edouard KAREMERA, ukomoka muri Komini Mwendo ku Kibuye, yanditse asobanura uko kwica Abatutsi mu Bisesero bigomba gukorwa. Minisitiri…

SOMA INKURU

Ihindagurika ry’ibiciro ritungwa agatoki mu kugwingiza abana

Ubwo Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda cyakoze ubushakashatsi ku buzima n’imibereho myiza mu mwaka wa  2015, gitangaza ko urugero rw’imirire rw’abana bato rugaragaza urwego rw’ubukungu rw’urugo, umuryango n’iterambere ry’igihugu ndetse ko imirire mibi ari ingaruka yo kutarya indyo yuzuye, bikabyara uruhurirane rw’indwara ari nabyo bitera igwingira ry’abana. Ni muri urwo rwego ikinyamakuru umuringanews.com cyashatse kumenya uruhare rw’ihindagurika ry’ibiciro ku igwingira ry’abana, hifashishijwe ibiciro by’ibiribwa binyuranye harimo ibyubaka umubiri, ibitera imbaraga ndetse n’ibirinda indwara, twahawe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare byafashwe mu mwaka wa 2016 na 2017, nyuma y’umwaka wa 2015…

SOMA INKURU

Yannick Mukunzi yamaze amatsiko abamutegereje muri Rayon Sports

Yannick Mukunzi kuri ubu ukina mu ikipe ya Sandvikens IF ibarizwa mu cyiciro cya gatatu muri Sweden, araza gutangira umwaka mushya w’imikino wa 2020/2021 hamwe n’ikipe ye, nyuma y’icyorezo cya Covid-19. Mukunzi yavuze ku buzima bwe mu gihugu cya Sweden, kugaruka mu ikipe ya Rayon Sports, kuri shampiyona yabo yongeye gusubukurwa ndetse n’icyo atekereza ku bibazo bimaze iminsi bivugwa mu ikipe ya Rayon Sports. Ati “Hashize iminsi myinshi isi yugarijwe na COVID19, nari ndi kure y’umuryango ariko nabibayemo neza, nabashije kwirinda cyane, ntabwo byangoye cyane, kino cyorezo ukuntu nacyakiriye, murabizi…

SOMA INKURU

Amakuru mashya ya Covid-19 ku mugabane wa Afurika

Radiyo Mpuzamahanga y’u Bufaransa “RFI” yatangaje ko centre y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika ishinzwe  gukumira no gukurikirana indwara, yashyize hanze icyegeranyo kerekana uko COVID-19 ihagaze ku mugabane wa Afurika kuva ku itariki ya 1 Kamena 2020 kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 15 Kamena. Ku wa Mbere w’iki cyumweru, tariki 1 Kamena 2020, Umugabane w’Afurika wabarurwagamo  abantu 147 099 bagaragayeho icyorezo cya Coronavirus gihitana 4 228. Ibihugu byibasiwe cyane n’icyo cyorezo ni Afurika y’Epfo, Misiri, Nigeria na Algérie. Ku wa Kabiri tariki ya 2 Kamena, Umugabane w’Afurika wabarurwagaho abarwayi ba coronavirus 153 325,…

SOMA INKURU