Ikibazo cyo gusambanya abana gikomeje gufata intera

Inzego zitandukanye zikomeje gushakira umuti ikibazo cyo gusambanya no gutera abana inda, gikomeje gufata indi ntera ndetse imibare igaragaza ko uko umwaka utashye, kigenda gihindura isura. Imibare y’uburyo ibirego byo gusambanya abana byatanzwe igaragaza ko mu 2016/17, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwakiriye ibirego 2091, mu 2017/18 biba 3060 naho mu 2018/19 yakira ibirego 3512. Mu bantu bakurikiranyweho ibi byaha, mu 2018/2019 ni 3417, mu 2017/18 bari 3001 naho mu 2016/2017 ni abantu 2092. Iki kibazo cyahawe umwanya uhagije mu kiganiro Intambwe Iganje cyatambutse kuri RBA, aho Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango,…

SOMA INKURU

U Rwanda na Congo batangaje umusaruro watanzwe n’ingamba zafashwe mu gukumira Ebola

Mu nama nyunguranabitekerezo yabaye kuri uyu wa Mbere tariki 16 Nzeli 2019, mu Karere ka Rubavu, hareberwa hamwe umusaruro wavuye mu masezerano y’imikoranire mu kurwanya icyorezo cya Ebola kimaze guhitana benshi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Minisitiri w’ubuzima ku ruhande rw’u Rwanda hamwe n’uwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bishimiye ibyagezweho mu ngamba zari zarafashwe zatumye nta muntu ugaragaraho Ebola mu mujyi wa Goma. Minisitiri w’ubuzima wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Dr Eteni Longondo yavuze ko nk’abaturanyi bagomba gukorera hamwe mu gukumira icyorezo cya Ebola. Yagize ati “Turi…

SOMA INKURU

Imbere yas PAC abayobozi b’Akarere ka Ruhango bakojejwe isoni na rwiyemezamirimo

Kuri uyu wa Mbere tariki 16 Nzeri 2019, itsinda ry’abagera kuri 15 barimo Abagize Inama Njyanama, Komite Nyobozi, Abakozi na bamwe muri ba rwiyemezamirimo baba bakoze ibikorwa mu Karere ka Ruhango bari bitabye Komisiyo Ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’Umutungo wa Leta mu Nteko Ishinga Amategeko, PAC. Basobanuraga imikoreshereze y’amafaranga leta igenera aka karere ngo hakorwe ibikorwa bigamije kuzamura iterambere ry’abaturage n’igihugu muri rusange yakoreshejwe nabi. Abayobozi b’Akarere ka Ruhango bitanye ba mwana na rwiyemezamirimo Hakizimana Gérard wahawe isoko ryo kubaka ikigo cy’urubyiruko cya Ruhango nyuma bikaza kugaragara ko habayeho ubukererwe mu…

SOMA INKURU

Rwanda: Umwe mu mirenge gusambanya umwana bifatwa nk’umuco

Ubwo ushinzwe ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri RIB Murebwayire Shafiga yatangazaga ko icyaha cyo gusambanya abana cyiza ku isonga mu byaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, byashimangiye ikibazo cyibasiye umurenge wa Nkombo, aho abenshi mu bangavu basambanywa ntibahabwe ubutabera.  Ibi byashimangiwe n’abari n’abategarugori banyuranye bakomoka ku Kirwa cya Nkombo, batangarije umunyamakuru w’umuringanews.com ko bakorewe iki cyaha cyo guhohoterwa mu bihe binyuranye, aho bashimangira ko bagikorewe ntibahabwe ubutabera ahubwo bakinjizwa mu nshingano imburagihe aho bamwe badatinya gutangaza ko batakaje icyizere cy’ubuzima. Uwimana Vestine umwe mu bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, yabyaye yiga…

SOMA INKURU

Havumbuwe uburyo bushya bwo guhangana na VIH SIDA

Ubushakashatsi bwatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Nzeri 2019, bukanyuzwa mu kinyamakuru The New England Journal of Medicine, bwakozwe n’abashakashatsi bo muri Peking University mu mujyi wa Beijing, bwemeje ko abashakashatsi bo mu Bushinwa bakoresheseje uburyo bwo guhindura uturemangingo tw’amaraso, uburyo buzwi nka “CRISPR” bashaka kuvura umurwayi ufite agakoko gatera SIDA. Abashakashatsi bavuze ko kugenda neza kw’icyo gikorwa ari intambwe ishimishije mu rugendo rwo guhindura uturemangingo twa muntu hagamijwe kuvura virusi ya SIDA. Nubwo ubwo bushakashatsi ntacyo bwahinduye kuri virusi ya SIDA umurwayi yari afite, ababukoze bavuze ko bwagenze…

SOMA INKURU

Uganda yarekuye abanyarwanda 32 bari bafunze

Abanyarwanda 32 barimo 28 bafatiwe mu rusengero rwa ADEPR, birukanywe muri Uganda, nyuma yo kumara igihe kinini bafungiye muri kasho zo muri icyo gihugu aho bavuga ko bari babayeho nabi banakorerwa iyicarubozo. Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane taliki ya 12 Nzeri 2019,Urwego Rushinzwe abinjira n’abasohoka rwo ku mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare, rwaraye rwakiriye Abanyarwanda 32 nk’uko amakuru dukesha RBA abitangaza. Aba Banyarwanda bagejejwe i Kagitumba mu masaha ya saa mbiri n’igice z’ijoro aho Urwego rw’abinjira n’abasohoka ku ruhande rwa Uganda rukaba ari rwo rwabohereje mu…

SOMA INKURU

Umuryango wa Mugabe watunguranye ku byemezo bijyanye no kumushyingura

Mwishywa w’uwahoze ari Perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe yatangarije BBC ko nyakwigendera azashyingurwa mu irimbi ry’Intwari za Zimbabwe riri mu Mujyi rwagati i Harare, ibi bikaba bitangajwe nyuma y’aho uyu muryango wa nyakwingendera wari warafashe icyemezo cy’uko agomba kuzashyingurwa mu rugo rwe ku ivuko, gusa washimangiye ko nta bantu bazawitabira ahubwo bizaba mu muhezo hari abo mu muryango we gusa. Umuvugizi w’Umuryango wa Robert Mugabe, Leo Mugabe, yavuze ko gushyingura bitazaba ku cyumweru nk’uko byari byitezwe. Kuri uwo munsi hazabaho umuhango uzitabirwa n’abantu bose wo kumusezeraho ariko ko atazahita ashyingurwa.…

SOMA INKURU

Iperereza ku bava muri Uganda bakekwaho gukorana na RNC

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko Polisi irimo gukora iperereza no gukurikirana niba umutwe wa Kayumba Nyamwasa (RNC) urimo gushakira abayoboke mu Rwanda. Mu Banyarwanda baza bashinja Uganda kubambura utwabo no kubakoresha ubucakara bwo guhinga, ngo haba harimo intumwa za Kayumba Nyamwasa washinze umutwe witwa RNC. Leta y’u Rwanda ivuga ko Uganda itera inkunga uwo mutwe ushinjwa kuyihungabanyiriza umutekano. Uwitwa Uwingenzi Jean Berchmas wafungiwe muri Uganda, ashimangira ko Polisi y’icyo gihugu yinjiriwe n’abantu bo muri RNC, bakaba ngo barimo kwinjiza muri uwo mutwe Abanyarwanda bajya…

SOMA INKURU

Afurika y’Epfo: Kwivuguruza ku ihohoterwa rikorerwa abanyamahanga

Ibiro Ntaramakuru by’Abashinwa, Xinhua, byavuze ko itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ingabo risobanura ko ‘Afurika y’Epfo atari igihugu cyo guhohotera abanyamahanga, buri muntu wese ufatiwe mu bikorwa byo kutubahiriza amategeko azahanwa.” Nubwo inzego z’umutekano zivuga ko nta bikorwa byo kwibasira abanyamahanga byabaye, Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa we aherutse kuvuga ko nta mpamvu n’imwe yatuma abantu bagaba ibitero ku nzu z’abanyamahanga cyangwa kwibasira ibikorwa byabo. Yavuze ko “Nta mpamvu n’imwe yakumvikanisha ibikorwa byo kwigabiza ingo n’ibigo by’ubucuruzi by’abanyamahanga, nk’uko nta mpamvu iyo ariyo yose yasobanura urwango rwagirirwa abanyamahanga cyangwa…

SOMA INKURU

Bishop yagaragaje imbamutima afitiye Shanitah wegukanye Miss Supranational

Bishop Rugagi Innocent yifashishije urubuga rwa Facebook yagaragaje imbamutima ze ashima Imana bikomeye yishimiye intsinzi ya Umunyana Shanitah wabaye Miss Supranational Rwanda mu 2019. Ubwo yari muri Miss Rwanda irushanwa ririmbanyije, yarambitsweho ibiganza na Bishop Rugagi Innocent uyobora Itorero ry’Abacunguwe ku Isi uyobora abarizwamo, maze amwaturiraho umugisha wo kuba Nyampinga w’u Rwanda muri uwo mwaka. Igihe cyo gutanga ikamba cyarageze Umunyana ntiyabasha kuryegukana, ahubwo aba igisonga cya mbere. Bamwe batangira kuvuga ko yahanuriwe ibinyoma, mu gihe Rugagi we yavugaga ko abantu bamwumvise nabi atamuhanuriye ahubwo yamusengeye amwifuriza intsinzi. Mu ijoro…

SOMA INKURU