Urubyiruko rw’Imfubyi rwo mu karere ka Rubavu rwatujwe mu mudugudu w’Imparanira-Kwigira wubatswe n’Umuryango Unity Club Intwararumuri, rurashimira uyu muryango ko wabahaye icyizere cy’ubuzima kuko batagiheranwa n’agahinda ko kuba imfubyi. Ntawumenyumunsi Jean Pierre afite imyaka 32 na Ikinyange Virginie, bombi ni imfubyi, kuva bakiri abana barerewe mu cyahoze ari ikigo cy’imfubyi cya Orpherinat Noel de Nyundo cyaje gufungwa kugira ngo abana barererwe mu miryango. Aba bari muri 20 bamaze imyaka 8 mu buzima bushya bwo kuba mu nzu zabo batujwemo mu Mudugudu wiswe Imparanira-Kwigira bubakiwe n’Umurango Unity Club Intwararumuri. Ni inzu…
SOMA INKURUAuthor: umuringanews
Umuyobozi wa Jandarumori y’u Butaliyani yijeje ubufatanye na polisi y’u Rwanda
Umuyobozi Mukuru wa Jandarumori y’u Butaliyani Lt Gen Teo Luzi, yijeje gusigasira umubano rufitanye na Polisi y’u Rwanda guhera mu mwaka wa 2017 nyuma y’amasezerano y’imikoranire yashyizweho umukono . Lt Gen Teo Luzi yabigarutseho ku wa Kabiri ubwo we n’Ambasaderi w’u Butaliyani mu Rwanda Massimiliano Mazzanti n’itsinda ryari ribaherekeje basuraga Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) riherereye mu Karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru. Gusura iryo shuri byakozwe mu ruzinduko rw’akazi uwo muyobozi n’itsinda ayoboye bakomeje kugirira mu Rwanda kuva kuwa Mbere taliki ya 11 Ukwakira 2021. Aba bashyitsi bakigera …
SOMA INKURUImibare y’abasambanya abana yazamutseho 55%, dore intara iza imbere muri iki cyaha
Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko ibirego byo gusambanya abana kuva mu 2018 kugeza mu 2021 ari 12.840, aho rwagaragaje ko imibare yiyongereye ku rugero rwa 55% ndetse Intara y’Iburasirazuba ikaba ku isonga mu kugira ibi byaha byinshi. Ibi byagaragajwe ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umukobwa uba buri 11 Ukwakira, aho byahuriranye no gusoza ubukangurambaga bwari bumaze umwaka bugamije guhangana n’icyaha cyo gusambanya abana. Nubwo ibi birego ari byo byagaragajwe, ubushakashatsi bw’imyaka itatu bwakozwe na RIB bwagaragaje ko abana basambanijwe ari 13.646 biganjemo abakobwa, kuko abahungu barimo ari 392 bangana na…
SOMA INKURUNubwo igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge cyazamutse ingengabitekerezo ya Jenoside ntaho yagiye- Minisitiri Dr Bizimana
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Minisitiri Dr Bizimana yatangaje ko kuba igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge cyarazamutse kikagera kuri 94.7% bitavuze ko ikibazo cy’ingengabitekerezo ya Jenoside cyarangiye ahubwo gikwiriye guhagurukirwa. Minisitiri Dr Buzimana yasobanuye ko uturere twa Gasabo, Kicukiro na Huye ari two turangwamo ingengabitekerezo ya Jenoside kurusha utundi, Amajyepfo akaza imbere y’izindi ntara naho abafite imyaka iri hagati ya 36 na 45 akaba ari icyiciro cya mbere irangwamo. Ibi Minisitiri Dr Bizimana yabitangarije mu mwiherero w’umunsi umwe w’Abadepite bahagarariye FPR-Inkotanyi wabereye i Rusororo ku wa 9 Ukwakira 2021, aho yemeje ko…
SOMA INKURURwanda: Umushinga w’itegeko wo kunoza imibereho y’ imfungwa n’abagororwa ugeze kure
Umushingaw’itegeko ugamije kunoza imibereho yo muri za gereza no kongerera ubumenyi imfungwa n’abagororwa aho bazajya bahabwa amahirwe yo kwiga amashuri abanza, ayisumbuye ndetse n’ajyanye n’imyuga n’ubumenyingiro ugeze kure. Amakuru dukesha The New Times avuga ko uyu mushinga waganiriweho n’abagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite ku wa Gatanu tariki 8 Ukwakira 2021. Biteganyijwe ko uzanononsorwa na komisiyo bireba. Uyu mushinga ugamije kwimakaza uburyo bwo kugorora mu magereza yo mu Rwanda ndetse n’abagororwa bakabasha kubona ubumenyi buzabafasha gusubira mu buzima busanzwe no kuva mu byaha. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, Amb.…
SOMA INKURUKigali: Weekend irangiye abantu 113 bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda covid-19
Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu taliki ya 9 Ukwakira, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Kicukiro yafashe abantu 113 bari mu bikorwa bitandukanye barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, muri bo hakaba harimo 78 bafatiwe mu nyubako y’umuturage (Apartment) iri mu murenge wa Kanombe, akagari ka Kabeza, bavuga ko barimo gukora amashusho y’indirimbo y’umuhanzi Abijuru King Lewis uzwi ku izina rya Papa Cyangwe. Muri iyo nyubako kandi harimo n’akabari katarahabwa ibyangombwa byo gukora. Abandi 35 bafatiwe mu kabari katemerewe gukora kazwi ku izina rya Plan B…
SOMA INKURURulindo: Ibiza byibasiye ibikorwa n’inyubako binyuranye
Imvura irimo urubura n’umuyaga yaguye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 9 Ukwakira 2021, yangije inzu z’abaturage zigera kuri 216 harimo inyubako y’ikigo nderabuzima n’amapoto umunani y’amashanyarazi aragwa. Ibi byatangajwe n’ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo, aho bwemeje ko ibyangijwe n’imvura yaguye kuri uyu wa Gatandatu, yasenye inzu zigera kuri 216 zirimo izituwemo, ibikoni n’ubwiherero. Iyi mvura yari yiganjemo umuyaga mwinshi n’urubura yaguye saa munani n’igice igeza saa kumi n’igice z’amanywa yangiza ibisenge by’inzu 123 z’abaturage bo mu tugari twa Rutonde, Rubona na Kajangwe mu murenge wa Shyorongi, mu karere ka…
SOMA INKURUNyamagabe: Arashinjwa gusambanya umwana w’imyaka cumi n’itatu
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyamagabe bwashyikirijwe dosiye y’umusore ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umuturanyi we w’imyaka cumi n’itatu y’amavuko. Iki cyaha cyabaye mu kwezi gushize mu mudugudu wa Mugote, akagari ka Bushigishigi, umurenge wa Buruhukiro, akarere ka Nyamagabe. Mu buhamya bw’uwahohotewe avuga ko hari ku mugoroba ubwo yari agiye kwahira ubwatsi bw’amatungo ageze mu nzira hafi y’ishyamba, umusore baturanye amupfuka umunwa aramusambanya, amubwira ko aza kumuha amafaranaga magana abiri na mirongo itanu (250Frw). Uwo mukobwa ngo tabwo yahawe ayo mafaranga umusore yari yamwemereye ndetse ageze iwabo yatinye kubibwira ababyeyi…
SOMA INKURUIbyitezwe ku kigega kigiye gushyirirwaho abahinzi
Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ivuga ko harimo gutekerezwa uburyo habaho ikigega cyihariye, gishobora gushyirwaho kigenewe gufasha abahinzi kubona inguzanyo mu buryo butagoranye. Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu nama yahuje inzego zitandukanye yigaga ku buryo bwo gutanga amafaranga mu rwego rw’ubuhinzi. Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi igaragaza ko amafaranga ava mu bigo by’imari agashorwa mu buhinzi ari 5.2%, ugereranyije n’ashorwa mu zindi nzego. Ni mu gihe muri gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere, biteganyijwe ko aya mafaranga azaba agera ku 10.4% hakaba hashize imyaka 4 aya mafaranga atiyongera. Umyobozi w’ikigo gifasha abaturage kugera kuri…
SOMA INKURURusizi: Mu gihe habura amasaha make amashuri agatangira haracyagaragara ataruzura
Mu Mirenge ya Gitambi na Muganza y’Akarere ka Rusizi hagaragara ibyumba by’amashuri bitaruzura mu gihe hasigaye iminsi ibarirwa ku ntoki ngo umwaka w’amashuri 2021/22 utangire. Tariki 11 Ukwakira 2021, ni bwo umwaka w’amashuri 2021/22 uzatangira. Mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ubucukike bwagaragaraga mu mashuri amwe n’amwe, Leta y’u Rwanda yubatse ibyumba birenga ibihumbi 22 mu gihugu hose. Kugeza ubu bimwe muri ibyo byumba byamaze kuzura ndetse byatangiye no kwigirwamo ariko hari ibitaruzura; iyi aka ari imbogamizi ku barerera mu bigo biri kubakwamo. Ukwishatse Eliezel, umurezi ku Ishuri ribanza rya Gakoni,…
SOMA INKURU