Bamwe mu bamotari n’abandi baturage batunze moto bo mu mirenge itandukanye igize akarere ka Gatsibo bahangayikishijwe n’itsinda rya bamwe mu basekirite bakunze kuzenguruka babaka amafaranga, ngo bayabima bakabahimbira amakosa. Aba bamotari ndetse n’aba baturage bavuga ko iyo uhuye n’abasekirite baguhagarika bakagusaba uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, carte jaune, assurance n’ibindi bagahita babibika. Ngo iyo umaze kubaha ibyangombwa bahita baguhimbira amakosa, bakakubwira ko amande Polisi ica uwayakoze bakagusaba kubahamo kimwe cya kabiri cyayo wayabaha bakakureka, wayabima bagafata ikinyabiziga cyawe n’ibyangombwa bakwatse bakabishyira abapolisi ukazakurayo icyo kinyabiziga umaze gutanga amande. Umwe mu bamotari…
SOMA INKURUAuthor: umuringanews
AS Kigali yasezerewe muri CAF Confederation Cup
Kuri iki Cyumweru, ikipe ya AS Kigali yari ihagarariye u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation Cup yatsindiwe i Kinshasa na Daring Club Motema Pembe ibitego 2-1, ihita isezererwa muri aya marushanwa. Ni nyuma y’aho mu mukino ubanza i Kigali, nabwo AS Kigali yari yatsinzwe ibitego 2-1, igiteranyo mu mikino yombi kiba ibitego 4-2. Igitego rukumbi cya AS Kigali cyatsinzwe na Kwizera Pierrot, ari nawe wari wabonye iki gitego i Kigali. IHIRWE Chris
SOMA INKURUImyitwarire ya Koreya ya Ruguru yatumye habaho inama itunguranye
Kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Ukwakira 2021, habaye inama itunguranye y’akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ihamagajwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yitabiriwe n’ibihugu bitandukanye birimo u Bwongereza n’u Bufaransa, hagamijwe kwiga ku myitwarire ya Koreya ya Ruguru. Abayitabiriye bagaragaje kuba koreya iherutse kumurika ku mugaragaro ibisasu byo mu bwoko bwa ‘Ballistic missile’ bigaragaza ko imyitwarire yayo itangiye kurenga igaruriro. France 24 yanditse ko muri iyi nama yabereye mu muhezo, abayitabiriye bagaragaje ko ibyakozwe na Koreya ya Ruguru ari ubushotoranyi basaba ko ibihano iki gihugu cyafatiwe byarushaho gushyirwa mu…
SOMA INKURUMusanze: Abaturage barinubira kudakemurirwa ibibazo n’inzego z’ibanze
Abaturage bo mu karere ka Musanze bagaragaje ko babangamiwe no kudakemurirwa ibibazo n’abayobozi b’inzego z’ibanze, batabanje kubaha amafaranga. Mu buhamya bwabo, aba baturage bavuze ko hari ubwo baba bafitanye ibibazo na bagenzi babo ariko yaba ari umuntu udafite ubushobozi uwo baburana abumurusha akamutsinda arengana kuko we yatanze amafaranga ku bayobozi. Urugero ni urwa Mpakaniye Thomas wo mu Kagari ka Gakoro mu Murenge wa Gacaca w’Akarere ka Musanze. Uyu musaza avuga ko yakorewe urugomo n’abantu bamusanze mu nzira bakamukubita ndetse bakajya gukubita na nyina. Ikibazo cye umuyobozi w’umudugudu yaragikurikiranye ndetse amukorera…
SOMA INKURUIgihugu cy’abaturanyi cyongeye kwibasirwa n’icyorezo cya ebola
Mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hongeye kugaragara icyorezo cya Ebola, aho mu kwezi kumwe batanu bamaze kucyandura mu gihe kimaze guhitana abagera kuri batanu. Inzego z’ubuyobozi muri iki gihugu zatangaje ko Ebola yongeye kugaragara ku wa 8 Ukwakira 2021. Kuva iki gihe imaze kwandurwa n’abantu batanu mu gihe yahitanye batatu. Mu bo bivugwa ko baheruka guhitanwa nayo harimo umugabo w’imyaka 36 wari utuye mu gace ka Kasabinyole muri Beni witabye Imana ku wa Mbere tariki 18 Ukwakira 2021 ndetse ahita ashyingurwa. Kugeza ubu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye…
SOMA INKURUKamonyi: Impanuka yahitanye mwarimu ikomeretsa mugenzi we bikomeye
Impanuka y’ikamyo yabereye mu Murenge wa Musambira mu karerre ka Kamonyi kuri uyu wa kabiri, yahitanye umwarimu inakomeretsa bikomeye mugenzi we bari kumwe mu muhanda bagenda n’amaguru bagiye kwigisha. Iyo mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Nyarusange mu Kagari ka Karengera mu gitondo tariki ya 19 Ukwakira 2021. Ikamyo yari mu muhanda Kigali- Huye ivuye muri Uganda yerekeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni yo yagonze abo barimu bari bagiye kwigisha kuri GS Wimana mu Kagari ka Kivumu. Amakuru avuga ko iyo kamyo yataye umuhanda ihita igonga abo barimu babiri,…
SOMA INKURUImpamvu abanyeshuri basaga ibihumbi icyenda batarajya ku ishuri
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini (NESA) cyatangaje ko abanyeshuri basaga ibihumbi icyenda bo mu mwaka wa mbere n’uwa kane w’amashuri yisumbuye bataragera ku ishuri biturutse ku kutishimira ibigo bashyizwemo. NESA ivuga ko zimwe mu mpamvu zishobora kuba zaratumye abo banyeshuri batinda kujya ku ishuri harimo kuba nyuma y’uko bakora ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange cy’amashuri abanza ndetse n’icyiciro rusange cy’ayisumbuye bagatsinda, bagahabwa ibigo n’amashami bagomba kwigamo, harimo abataranyuzwe n’aho boherejwe cyangwa ibyo bahawe kwiga ntibabikunde, bigatuma basaba guhindurirwa, bakaba bagitegereje ibisubizo ku busabe bwabo. Dr. Alphonse Sebaganwa ushinzwe ibizamini muri…
SOMA INKURUKicukiro: Hahembwe utugali n’imidugudu yerekanye ubudasa mu gukumira covid-19
Ku wa 18 Ukwakira 2021, mu karere ka Kicukiro, mu murenge wa Kigarama hatanzwe ibihembo bitandukanye birimo na moto ku midugudu n’utugali twahize ahandi mu marushanwa y’ubudasa mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid 19. Mu tugali dutanu tugize Umurenge wa Kagarama hahembwemo dutatu harimo kamwe kegukanye moto izajya ifasha mu gukangurira abaturage kwirinda icyorezo, na ho mu midugudu 38 igize utwo tugali hahembwemo imidugudu itatu gusa. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Bwerankoli, Comanda Gaston, atangaza ko kugira ngo bahagararire abandi ari uko bakurikije inama bahawe na Minisiteri y’ubuzima, ikigo k’igihugu gishinzwe…
SOMA INKURUBatatu batawe muri yombi harimo uwiyitiriraga urwego rwa polisi
Kuwa Kabiri taliki ya 12 Ukwakira Polisi yafashe abantu batatu barimo uwiyitaga umupolisi akagurisha inyandiko mpimbano zirimo uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwa burundu (permis definitifs), impapuro z’inzira (Passports), urwandiko rwemerera umuntu gutura mu gihugu (residence permits). Abafashwe ni Nyandwi Philipe, Gusengimana Yvan na Ruzavaho Ally, aba bafatanwe bimwe mu bikoresho bifashishaga bakora ibyo byangombwa harimo mudasobwa igendanwa, mudasobwa yo mu biro n’udukoresho tubikwaho ibintu (External hard disks). Aba bose beretswe itangazamakuru kuwa Gatandatu tariki ya 16 Ukwakira, ku cyicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kigali mu karere ka Gasabo, umurenge…
SOMA INKURUAmarangamutima ya Pierre Damien nyuma yo gutumirwa na Unity Club Intwararumuri
Habumuremyi Pierre Damien wigeze kuba Minisitiri w’Intebe akaba aherutse gufungurwa ku mbabazi za Perezida wa Repubulika, yishimiye kuba yongeye kugirirwa icyizere agatumirwa mu Ihuriro ngarukamwaka rya 14 rya Unity Club Intwararumuri. Ku wa 16 Ukwakira 2021, nibwo hateranye Ihuriro ngarukamwaka rya 14 rya Unity Club Intwararumuri. Habumuremyi Pierre Damien umaze iminsi itatu afunguwe ku mbabazi za Perezida Kagame ni umwe mu baritumiwemo. Mu 2020 nibwo Pierre Damien yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo icyo gutanga sheki zitazigamiye n’icyaha cy’ubuhemu. Icyo gutanga sheki cyaje kumuhama ahanishwa igifungo cy’imyaka itatu. Abinyujije…
SOMA INKURU