Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel Gasana, arasaba abahinzi n’aborozi kubana neza batabangamiranye ahubwo bakuzuzanya, umworozi agaha umuhinzi amata n’ifumbire undi akamuha ibisigazwa by’imyaka bikagaburirwa amatungo. Yabibasabiye mu muganda wo kurwanya amapfa wabereye mu Kagari ka Kirebe, Umurenge wa Rwimiyaga, aho abahinzi bijujutiye konesherezwa n’aborozi. Guverineri Gasana avuga ko ubworozi bugezweho ari ubukorwa aborozi bagaburira amatungo yabo, aho kuyazerereza cyangwa kwizera ko ubwatsi buri mu rwuri buzayahaza. Avuga ko ubuhinzi bugezweho ari ubukoreshwa ifumbire mborera n’imvaruganda, kuko aribwo birushaho gutanga umusaruro. Asaba abahinzi n’aborozi kubana neza bagafashanya mu bikorwa byabo, bahanahana ibikomoka…
SOMA INKURUAuthor: umuringanews
Minisitire w’ubuzima wa Kenya yatunguwe n’uruhare rw’abajyanama b’ubuzima mu guhashya malariya
Kuri uyu wa gatatu tariki 17 Ugushyingo 2021, Minisitiri w’Ubuzima wa Kenya, Mutahi Kagwe akaba ari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda, yashimye uruhare rw’abajyanama b’ubuzima mu kurwanya Malaria avuga ko ibihugu byo mu karere bikwiriye gutahiriza umugozi umwe mu rugamba rwo guhashya iyi ndwara. Minisitiri Kagwe yashimye uburyo abajyanama b’ubuzima bafatanya n’abakozi ku bigo nderabuzima gushakisha aho imibu iterera amagi ngo hafatwe ingamba zo kuyirinda hakiri kare. Yavuze ko ibi bikorwa abajyanama b’ubuzima bakora ari indashyikirwa kuko bifasha igihugu mu kuzigama amafaranga menshi yakabaye agenda mu bikorwa byo kuvuza abarwayi…
SOMA INKURUSudani: Ibintu bikomeje guhindura isura, abaturage baricwa bamagana ubutegetsi
Abantu bagera kuri 15 bishwe barashwe, abandi barakomereka ubwo ibihumbi by’abaturage biraraga mu mihanda kuri uyu wa Gatatu bamagana ihirikwa ry’ubutegetsi ryabaye mu kwezi gushize muri Sudani. Abigaragambyaga baririmbaga bikiranya bati “ntidushaka ubutegetsi bwa gisirikare.” Nibura abantu 39 bamaze kwicwa mu Mujyi wa Khartoum by’umwihariko mu turere two mu majyaruguru mu myigaragambyo yabaye kuva igisirikare cyafata ubutegetsi. Abandi amagana barakomeretse nk’uko byatangajwe n’ihuriro ry’abaganga baharanira demokarasi. Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa byatangaje ko imyigaragambyo yabereye mu bice bitandukanye by’Umurwa Mukuru nubwo imirongo ya telefoni yari yafunzwe ndetse serivisi za internet zikaba zidakora…
SOMA INKURUKigali: Gupima no gukingira Covid-19 byatangiye gukorerwa ahahurira abantu benshi
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC), cyatangaje ko guhera kuri uyu wa Kabiri taliki 16 hatangijwe igikorwa cyo gukingira COVID-19 kirimo kubera muri za gare zinyuranye zo mu Mujyi wa Kigali kikaba cyatangiriye muri gare ya Nyabugogo. Iyi gahunda biteganyijwe ko ikorerwa muri gare zose zo mu mujyi wa Kigali aho abagenzi bategera imodoka ari zo gare ya Nyabugogo, Nyarugenge (DownTown), Kimironko, Remera na Nyanza. Gahunda ni ‘Ikingize utegereje bisi’ . Nkuko byatangajwe kuri twitter ya RBC harimo gutangwa doze ya mbere n’iya kabiri ku bantu bose bafite imyaka 18 kuzamura…
SOMA INKURUIburengerazuba: Bane mu bayoboraga uturere ntibisanze mu batowe muri njyanama
Uturere tw’Intara y’Iburengerazuba twabonye abagize Inama Njyanama zizatorwamo abayobozi b’uturere, muri iyo Ntara ariko hari abari abayobozi b’uturere batatu biyamamaje ntibatorwa, mu gihe hari undi umwe utiyamamaje. Abatowe muri Rusizi Ni amatora yitabiriwe n’abashaka kujya mu Nama Njyanama benshi kandi bafite byinshi bashaka guhindura, umubare w’abitabiriye kwinjirana mu nama njyanama uyu mwaka ukaba uruta abahatanye mu matora yabaye mu bihe byashize. Buri Karere byari biteganyijwe ko gatora abakandida umunani (8) bagomba kwiyongeramo abavuye muri 30% by’abagore hamwe n’uhagarariye urubyiruko, abafite ubumuga hamwe n’abikorera bakuzura 17. Mu Karere Rubavu kwiyamamaza mu…
SOMA INKURUIcyasabwe abajyanama bashya b’uturere
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yasabye abatorerwa kujya mu nama njyanama z’uturere kumanuka bagasanga abaturage mu ngo bakamenya ibibazo byabo, kugira ngo mu gihe cyo kubakorera ubuvugizi, babe bafite amakuru ahagije y’ubuzima bwabo. Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Ugushyingo 2021 mu Karere ka Rwamagana, ubwo yari yitabiriye ibikorwa byo kugenzura uko amatora y’abajyanama rusange umunani bajya mu nama njyanama z’uturere ari kungenda. Ni igikorwa kiri kubera hirya no hino mu turere dutandukanye aho hari gutorwa abajyanama umunani buzuza abatowe mu mpera z’icyumweru gishize, barimo…
SOMA INKURUPerezida Kagame yakiriye uwashinze ishuri ryigisha ibijyanye n’Ubuyobozi muri Afghanistan
Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 16 Ugushyingo 2021, Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye Shabana Basij-Rasikh washinze akaba na Perezida w’Ishuri ryigisha ibijyanye n’Ubuyobozi muri Afghanistan (SOLA) riheruka kwimurira ibikorwa byaryo mu Rwanda by’agateganyo. Village Urugwiro, ibinyujije ku rukuta rwa Twitter rwanditse ko aba bombi bahuye, banagirana ibiganiro byihariye ariko nta makuru arambuye abyerekeye yigeze atangazwa. Shabana Basij-Rasikh w’imyaka 31 yasuye u Rwanda nyuma y’amezi agera kuri abiri ibikorwa by’ishuri rye abyimuriye mu rw’Imisozi 1000 nyuma y’inkubiri yakurikiye ifatwa ry’ubutegetsi kw’Abataliban. Abakobwa 250 bo mu Ishuri rikuru ryigisha…
SOMA INKURUHakwiye gushimangira ubufatanye bwa Afurika n’u Bushinwa -Minisitiri w’intebe
Kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Ugushyingo 2021, hifashishijwe ikoranabuhanga,Minisitiri w’Intebe Dr Edourd Ngirente yitabiriye ihuriro rya kane ry’ubufatanye bw’inzego z’ibanze rya Afurika n’u Bushinwa ashimangira ko hakwiye kugumaho ubushake bwa politiki mu gushimangira ubufatanye bwa Afurika n’u Bushinwa. Mu ijambo Minisitiri w’Intebe, Dr. Edourd Ngirente yagejeje kubitabiriye iri huriro hifashishijwe ikoranabuhanga, avuga ko Guverinoma y’u Rwanda ishima ubufatanye buhari hagati y’ ibihugu byombi, ndetse no hagati y’ ubushinwa na Afurika muri Rusange. Minisitiri w’ intebe Edourd Ngirente kandi yavuze ko ubu bufatanye bwafashije mu iterambere mu nzego zitandukanye. Yagize…
SOMA INKURUMinisitire Ngamije yerekanye kimwe mu byihishe inyuma y’igwingira ry’abana
Mu gikorwa cyo gutangiza icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana, ku wa 15 Ugushyingo 2021, Minisitire w’ubuzima Dr Ngamije Daniel yatangaje ko hakiri ikibazo gihangayikishije cy’inzoka zo mu nda by’umwihariko ku bana bato n’abakuru muri rusange kuko byagaragaye ko bagira uruhare mu kwanduza abana. Minisitiri w’Ubuzima, yashimangiye ko ikibazo cy’inzoka zo mu nda mu bana bato gihangayikishije kuko abagera kuri 40% bafite izi ndwara ndetse ziri mu bitera ibibazo bikomeye birimo no kugwingira. Ati “Ubushakashatsi twakoze mu bigo by’amashuri aho twagiye dusuzuma umusarane w’abana twasanze abagera kuri 40% bafite…
SOMA INKURUIcyihishe inyuma y’ihagarikwa rya Sefu Niyonzima mu mavubi
Amakuru akomeje gucicikana muri iki gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 16 Ugushyingo 2021, ni ayatangajwe n’Ishyirahamwery’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), aho yemeje ko Niyonzima Olivier uzwi nka Seif yahagaritswe mu Ikipe y’Igihugu (Amavubi) mu gihe kitazwi biturutse ku myitwarire mibi yamugaragayeho. Uyu mukinnyi wirukanwe mu mavubi, yari yagaragaye mu mukino u Rwanda rwatsinzwemo na Kenya ibitego 2-1 ku wa Mbere, tariki ya 15 Ugushyingo 2021, umunsi wa nyuma usoza imikino yo mu Itsinda E ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar. Ikipe y’u Rwanda yasoje…
SOMA INKURU