Minisitere y’ubutegetsi bw’igihugu mu Rwanda yatangiye ibikorwa byo guteguza uturere ko hari abanyarwanda basanzwe bishyurirwa ubwisungane mu kwivuza ariko bagiye kubukurwamo, bakaba basabwa gutangira kwitegura kwiyishyurira kuva muri Nyakanga 2023. Bamwe mu banyarwanda basanzwe bahabwa ibyiciro by’ubudehe ndetse hakaba hari Serivisi zitangwa zibishingiyeho. Ubu rero ibyiciro uretse gukoreshwa mu igenamigambi rya Leta no gutanga amakuru ntibizongera gukoreshwa mu gutanga serivsi. Abakozi ba Minisitere y’Ubutegetsi bw’Igihugu batangiye ibikorwa byo gusura uturere kugira ngo batangire gutegura uko abazakurwa ku rutonde rwo kwishyurirwa batangira kwitegura kwiyishyurira. Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere n’Ubukungu mu Karere…
SOMA INKURUAuthor: umuringanews
Yasambanyije abasaga 1000 yigize igihangage muri Ruhago
Umunya Brazil,Carlos Kaiser yamaze imyaka 13 yitwa ko ari umukinnyi wabigize umwuga nyamara nta mukino n’umwe yakinnye ndetse yemeje ko yasambanyije abagore 1000. Uyu mugabo wabaye umuyobozi w’abagizi ba nabi yemeje ko yasambanye n’abakobwa 1000 ndetse amara imyaka 13 asinyira amakipe ariko ntayakinire n’umunota n’umwe. Yiswe Kaiser kubera ko bivugwa ko yasaga n’umukinnyi w’umudage witwa Franz Beckenbauer akiri umwana. Uyu ngirwa rutahizamu,yarekuwe nyuma y’amezi atandatu akinira ikinira ikipe yo muri Mexico yitwa Puebla akiri ingimbi. Nyuma yo kugaruka muri Brazil, Kaiser yabaye inshuti ya Renato Gaucho, Carlos Alberto na Ricardo…
SOMA INKURUIgitungwa urutoki nk’intandaro y’ubwandu bwa virusi itera SIDA muri Matimba
Mu murenge wa Matimba, mu karere ka Nyagatare, ababyeyi banyuranye bagiye bagaragagaza ko ikibazo kibaremereye ari ubushomeri mu bana babo by’umwihariko abamaze kurenza imyaka 16, ibi bikaba intandaro yo kudashimishwa n’ibyo ababyeyi babaha, uko kujya gushakisha ibijyanye n’ibyifuzo byabo bikabaviramo kwandura virusi itera SIDA n’inda zitateganyijwe zidasigaye. Umubyeyi Uwicyeza wo mu karere ka Nyagatare, mu murenge wa Matimba, akagali ka Kagitumba yagize ati “Nutarabyara si uko atabikora, ubukene buri mu rubyiruko buterwa n’ubushomeri bafite, ntacyo gukora, nta bushobozi, ibi byose nibyo bituma abana bacu bishora mu baraya bakanduriramo virusi itera…
SOMA INKURUMu Rwanda hagiye gutangizwa ubuvuzi bushya buzafasha benshi cyane abacibwaga ingingo
Mu kiganiro Prof. Ntirenganya Faustin, umuyobozi w’ishami rya Plastic Surgery mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK, yagiranye na Newtimes, yavuze ko afatanyije na mugenzi we Dr Charles Furaha batangiye guhugura abaganga b’imbere mu gihugu muri iyi ngeri y’ubuvuzi kuva mu 2018, nubwo bitari byoroshye kuko ibisabwa nta byari bihari. Prof. Faustin Ntirenganya, yatangaje ko mu Rwanda hatangijwe ubu buvuzi bukaba bwitezweho kugabanya abarwayi bashoboraga kugira ibyago byo gucibwa ingingo, ubu buvuzi bwita ku kubaga no gukuraho ubusembwa bw’umubiri w’umuntu bukorwa hakoreshejwe ‘microscope’, bukaba buzwi nka ’Microsurgery’. Ni ubuvuzi bukiri…
SOMA INKURUUbuhinde bugiye guca ku Bushinwa mu guturwa n’abaturage benshi
Umuryango w’Abibumbye wavuze ko bitarenze mu mpera y’iki cyumweru Ubuhinde buzaca ku Bushinwa bukaba igihugu cya mbere ku isi gituwe n’abaturage benshi. Biteganyijwe ko abaturage b’Ubuhinde bazagera kuri 1,425,775,850 mu mpera y’uku kwezi kwa Mata, nkuko bigaragazwa n’amakuru mashya ya ONU. Mu cyumweru gishize, irindi shami rya ONU ryateganyaga ko Ubuhinde buzaca ku Bushinwa hagati muri uyu mwaka. Ibi bihugu byo ku mugabane w’Aziya bimaze imyaka irenga 70 byihariye abarenga kimwe cya gatatu (1/3) cy’abatuye isi. Mu itangazo, ishami rya ONU rishinzwe ubukungu n’imibereho, DESA (Department of Economic and Social…
SOMA INKURUNyagatare: Abanyeshuri bagaragaje icyabafasha kwibona muri gahunda yo kurwanya SIDA
Ubushakashatsi bwerekanye ko buri mwaka mu Rwanda handura abantu 5000, muri bo 33% ni urubyiruko ni ukuvuga abantu 1500, igitsina gore bakaba ari 1000 mu gihe igitsina gabo ari 500. Nubwo bimeze gutya urubyiruko rw’abanyeshuri bo muri Nyagatare batangaza icyo bakeneye cyabafasha kwirinda iki cyorezo, dore ko harimo n’abemeza ko nta makuru ahagije yo kurwanya no kwirinda virusi itera SIDA bafite. Ibi aba banyeshuri banyuranye bo mu bigo by’amashuri yisumbuye yo mu mirenge ya Karangazi na Kagitumba byo mu karere ka Nyagatare batangaje byo kutagira ubumenyi n’amakuru ahagije kuri virusi…
SOMA INKURUBurundi: Amakuru mashya kuri Gen Alain Guillaume Bunyoni uheruka gutabwa muri yombi
Komisiyo yigenga iharani uburenganzira bw’Ikiremwa Muntu mu gihugu cy’u Burundi CNIDH-Burundi(Commission Nationale Independante de Droits de l’Homme du Burundi), yatangaje ko yasuye Gen Alain Guillaume Bunyoni uheruka gutabwa muri yombi n’inzego zishinzwe iperereza mu gihugu cy’ u Burundi igasanga nta kibazo afite. Ubutumwa iyi Komisiyo yanyujije k’urubuga rwayo rwa Twitter ejo ku wa 22 Mata 2023, buvuga ko Ubayobozi ba CNIDH-Burundi, bwasuye Gen Bunyoni basanga nta kibazo afite ndetse ko nta hohoterwa cyangwa iyica rubozo yigeze akorerwa kuva yatabwa muri yombi. Iti “Twasuye Gen Bunyoni aho afungiye dusanga nta kibazo…
SOMA INKURUSudani: Intambara ikomeje gufata indi ntera, ibihugu bikomeye bihungisha abaturage babyo
Imirwano hagati y’Umutwe wa RSF n’Igisirikare cya Sudani yatangiye mu mpera z’icyumweru gishize ikomotse ku kutumvikana ku masezerano yagombaga gusinywa ku wa 1 Mata 2023 agamije kuvanga ingabo za Leta zihagarariwe na Gen Abdel Fattah al-Burhan usanzwe uyoboye Akanama ka Gisirikare gategeka igihugu na RSF iyobowe na Gen Mohamad Hamdan “Hemedti” Dagalo usanzwe unamwungirije, ibi byatumye ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza n’u Bufaransa bitangira guhungisha abaturage babyo babaga muri Sudani. Itangazo ryasohowe n’Igisirikare cya Sudani ryahamije ko Umugaba w’Ingabo zemewe za Leta, Gen Abdel Fattah al-Burhan,…
SOMA INKURUGutsindwa ni intandaro y’ubuzima budasanzwe bw’abakinnyi -Umutoza Bizumuremyi wa Etincelles FC
Umutoza wa Etincelles FC, Bizumuremyi Radjab, yatangaje ko abakinnyi be babayeho ubuzima bugoye cyane ku buryo no kubona ifunguro ari ikibazo gikomeye. Aganira n’itangazamakuru, Bizumuremyi, yavuze ko umusaruro mubi ikipe ye iri kubona muri iyi minsi uri guterwa n’ubuzima bubi abakinnyi babayemo. Yagize ati “Ikibazo ni ubuzima bubi bari kubamo (abakinnyi). Icyo twanga ni ibihano bya Federasiyo byo kutitabira umukino ariko ikipe ibayeho nabi cyane.” Yongeyeho ko ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu busa n’ubwabatereranye muri iki gihe ku buryo batakibubona. Yakomeje ati “Umupira ni amafaranga, nta buyobozi kuko n’ubw’akarere busa nk’aho…
SOMA INKURUYaciye ikiganza nyina w’umukunzi we
Umusore w’imyaka 26 uzwi ku izina rya Naison Kamwendo yafatiwe ahitwa Ntcheu muri Malawi azira guca ikiganza cy’umugore nyuma yuko uwo mugore yanze icyifuzo cye cyo kumushyingira umukobwa we w’imyaka 19. Umuvugizi wa Polisi ya Ntcheu, Rabecca Ndiwate, avuga ko Kamwendo yakoze iki cyaha ku wa kane w’iki cyumweru. Ndiwate avuga ko uyu mukobwa wabaye nyirabayazana, ari umunyeshuri mu mashuri yisumbuye ariko Kamwendo yashakaga kumurongora Nyina w’uyu mukobwa Charity Chailosi yanze icyo cyifuzo avuga ko umwana we agomba kwibanda ku ishuri gusa. Kuwa kane, uyu mukobwa yagiye ku ishuri ahitwa…
SOMA INKURU