Umunsi umwe Teta ari mu nzira avuye ku isomero, ni ku mugoroba ahashyira saa moya n’igice ari kumuhanda wa kaburimbo yumva umuntu umugenda inyuma aho Teta ashinguye ikirenge undi ahashinga ikindi, maze yumva ijwi rituje ariko rya Gisore rimuvugisha riti:
- Muraho mukobwa mwiza,
- Muraho neza,
- Kuba mbavugishije nizere yuko bitababangamira,
- Oya ntakibazo rwose,
- Okey ni byiza noneho, buri mugoroba unyuraho aho mba nicaye hariya ku irembo ry’iwacu,
- Sorry, iwanyu ahagana he?
- Kuri uriya muryango w’ubururu n’urugo rwubakishije urugarika.
- Okey,
- Teta akibyumva ahita yibuka ko ajya abona Sangwa yicaye imbere y’irembo ry’urwo rugo, uwo musore amubwiye, umutima uramusimbuka ati,
- Wasanga ari Sangwa wamuntumyeho kuko njya munyuraho yicaranye n’abandi basore hariya,
- Akongera ati :
- ayo mahirwe se nayakura he ?
Biracyaza !!!!
MUSEKEWEYA Liliane