Umuringanews

Amakuru y'umumaro

Kamonyi: Impanuka yahitanye mwarimu ikomeretsa mugenzi we bikomeye

Impanuka y’ikamyo yabereye mu Murenge wa Musambira mu karerre ka Kamonyi kuri uyu wa kabiri, yahitanye umwarimu inakomeretsa bikomeye mugenzi we bari kumwe mu muhanda bagenda n’amaguru bagiye kwigisha.

Iyo mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Nyarusange mu Kagari ka Karengera mu gitondo tariki ya 19 Ukwakira 2021.

Ikamyo yari mu muhanda Kigali- Huye ivuye muri Uganda yerekeza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni yo yagonze abo barimu bari bagiye kwigisha kuri GS Wimana mu Kagari ka Kivumu.

Amakuru avuga ko iyo kamyo yataye umuhanda ihita igonga abo barimu babiri, ihitana Sebanani Callixte w’imyaka 29 y’amavuko naho mugenzi we witwa Kirabo lnidy w’imyaka 25 y’amavuko arakomereka cyane.

Sebanani akomoka mu Karere ka Nyaruguru naho Kirabo akomoka mu Karere ka Kayonza.
Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Kamonyi, Tuyizere Thaddée, yavuze ko amakuru y’ibanze agaragaza ko impanuka yatewe no gutwara nabi k’umushoferi kandi akimira kugonga yahise ayisohokamo arahunga aburirwa irengero.

Yagize ati “Umushoferi yahise atoroka, bigaragara ko impanuka yatewe n’imiyoborere mibi y’umushoferi.”

Uwakomeretse yajyanywe kuvurirwa mu Kigo Nderabuzima cya Musambira.

 

ubwanditsi@umuringanews.com

Sangiza abandi iyi nkuru