Biraca amarenga ko Rutahizamu Christiano agiye kwerekeza mu yindi kipe


Rutahizamu w’Umunya-Portugal, Cristiano Ronaldo, yamaze kumvikana na Manchester City yo mu Bwongereza, ariko ubu hakenewe ko Juventus yemera kumugurisha kuko akiyifitiye amasezerano y’amezi icumi.

Ibinyamakuru byo muri Portugal byatangaje ko Cristiano Ronaldo yamaze gufata icyemezo cyo kuva muri Juventus yo mu Butaliyani ndetse yamaze kuyisaba kumugurisha.

Ikipe bivugwa ko yamaze kumvikana n’uyu mukinnyi ni Manchester City yo mu Bwongereza, aho yamuha amasezerano y’imyaka ibiri, akajya abona miliyoni 15€ ku mwaka.

Gusa, kugira ngo ibyo byose birangire ni uko Manchester City igomba kumvikana na Juventus uyu mukinnyi ayifitiye amasezerano y’amezi 10 [azageza muri Kamena 2022], ikayishyura miliyoni 25€.

Cristiano Ronaldo wigeze gukinira Manchester United, yamaze kubwira Juventus ko adashaka gukomezanya na yo ndetse ushinzwe kumushakira amakipe, Jorge Mendes, yamaze kujya mu Butaliyani ngo babifateho umwanzuro mu gihe nyuma yaho azajya mu Bwongereza kuvugana na Manchester City.

Indi kipe yavuzwe ko ishaka Ronaldo w’imyaka 36, ni Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa ku buryo yajya gukinana na Messi ndetse na Neymar mu gihe ishobora gutakaza Kylian Mbappé wifuza kujya muri Real Madrid.

Mu kiganiro yagiranye na beIN Sports, Perezida wa PSG, Nasser Al-Khelaifi, yavuze ko batigeze batekereza kugura Cristino Ronaldo.

Ati “Ntabwo ari byo, yewe ntitwigeze tunabitekerezaho.”

Kuva muri Gashyantare 2015 ubwo yuzuzaga imyaka 30, Cristiano Ronaldo amaze kugira uruhare mu bitego 392 mu mikino 356 yakinnye.

Kuva icyo gihe, yatsindiye Real Madrid na Juventus ibitego 263 mu mikino 295, atanga imipira 63 mu gihe Portugal yayikiniye imikino 61, atsinda ibitego 57 mu gihe yatanze imipira icyenda ivamo ibitego kuri bagenzi be.

 

IHIRWE  Chris


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.