Ikihishe inyuma y’igisa n’imyigaragambyo y’abafana ba Rayon Sports


Kuri uyu wa Mbere tariki 2 kanama 2021, Komite Nyobozi ya Rayon Sports yagize inama igamije kwiga ku mibereho y’ikipe n’uburyo hazagurwa abakinnyi bashya, ariko mu gihe iyi nama yabaga, bamwe mu bafana b’iyi kipe bageze aho yabereye ku Kimihurura, bafite ibyifuzo byazamura ikipe yabo.
Abafana ba gikundiro bafite byinshi bifuza ku ikipe yabo

Aba barimo abasanzwe bazwi nka Rwarutabura, Malaika, Kabulimbo, Nkundamatch, Nyamasheke, Grace, Cyumba na Sarpong.

Bavuze ko bashakaga kuganira n’ubuyobozi bw’iyi kipe kugira ngo bubasobanurire icyo bugiye gukora kugira ngo izitware neza mu mwaka utaha w’imikino.

Umwe yabwiye itangazamakuru ati “Turifuza Rayon Sports twahoranye.”

Bavuze ko bandikiye Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, bamusaba umwanya wo kuganira na we ntiyabasubiza ndetse bamuhamagaye ntiyabitaba, bahitamo kumutegerereza hanze.

Rwarutabura yavuze ko bafite agahinda kuko ikipe yabo ikomeje kujya mu marembera.

Ati “Nka twe aba-hooligan, abafana bakuru, turarambiwe. Nta mukinnyi dufite n’uwo tubonye baramujyanye, ntituzi niba bashaka kugira ikipe cyangwa Arsenal.”

Nkundamatch na bagenzi be, bavuze ko batagihabwa agaciro nk’abafana ku buryo magingo aya badafite ubahagarariye bashobora gutuma ku buyobozi, bakaba bahisemo kujya kubwirebera.

Yasabye ko Perezida w’iyi kipe, Uwayezu Jean Fidèle, yakwegura niba adashoboye kuyiyobora uko bikwiye.

Ati “Niba adashoboye Rayon Sports ayirekure, umuyobozi ukwiriye ayobore Rayon Sports.”

Malaika yagize ati “Nanjye nayiyobora, none se waza mu Rayon Sports ngo ntacyo uzayimarira, n’amafaranga dutanze ngo tugure abakinnyi na yo tukayaburira irengero, ibyo ni ibiki?”

Mugenzi wabo, na we yunzemo agira ati “Niba nta bushobozi afite natange Rayon Sports, ayihe abafite ubwo bushobozi. Twageze hano saa mbiri, twamuhamagaye ntiyitabye, twamwandikiye. Niba adashobora kuduha umwanya ni perezida ki?”

Ahagana saa sita, Polisi y’Igihugu yageze ahari aba bafana, bamwe bahita bagenda mu gihe abarimo Nkundamatch na Malaika bafashijwe kubonana n’Umuyobozi wa Rayon Sports.

Ibi byabaye mu gihe abakunzi ba Rayon Sports bakomeje kutishimira uburyo itakazamo abakinnyi, aho nyuma ya Mugisha Gilbert waguzwe na APR FC, bivugwa ko na Nishimwe Blaise ashobora gukurikiraho.

Ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, Rayon Sports ntizasohokera u Rwanda mu marushanwa Nyafurika, ni nyuma y’uko yabaye iya gatandatu muri Shampiyona ya 2020/21 yasojwe muri Kamena uyu mwaka.

 

IHIRWE Chris 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.