OMS iraburira abakingiwe Covid-19


Kuwa Gatanu, tariki ya 25 Kamena 2021, Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Ubuvuzi n’Imiti muri OMS, Dr. Mariangela Simao, yasabye abakingiwe inkingo zombi kutirara ahubwo bakarushaho gukaza ingamba zose zo kwirinda Covid-19 kuko ubwoko bwayo bushya bukomeje kwibasira Isi kandi buri gukwirakwira byihuse.

Yagize ati “Abantu ntibakwiye kumva ko batekanye kubera ko bakingiwe, bakeneye kwirinda. Gukingira byonyine ntibyahagarika kwandura. Abantu bakeneye gukomeza gukoresha udupfukamunwa buri gihe, guhana intera no gukaraba intoki neza, ibi ni byo bizakomeza kuba ingirakamaro n’ubwo waba warakingiwe kandi muri sosiyete hakiri kugaragara abandura.”

OMS itangaje ibi mu gihe ibihugu bitandukanye birimo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bisa n’ibyamaze koroshya ingamba zari zisanzweho zo kwirinda zirimo no kwambara agapfukamunwa, nyuma yo kubona ko gukingira bitangiye kubafasha kugabanya imibare y’ubwandu bushya n’iy’abahitanwaga na COVID-19.

Ubuyobozi bwa OMS kandi bwasabye abantu bamaze gukingirwa gukomeza kwirinda kubera ko umubare munini w’abatuye Isi batarakingirwa kandi ubwoko bushya nka Delta bukomeje gukwirakwira mu bihugu byinshi.

Umujyanama w’Umuyobozi Mukuru wa OMS, Dr. Bruce Aylward, yavuze ko bishoboka ko ingamba zimwe na zimwe zakoroshywa nk’uko ibihugu byinshi bibyifuza ariko ko hagikenewe kubikorana ubushishozi.

OMS yavuze ko ubwoko bushya bwa Coronavirus buzwi nka Delta ari bwo bukomeje kwiganza hirya no hino ku Isi.

Delta ni ubwoko bwa Coronavirus bwabonetse bwa mbere mu Buhinde ariko ubu bumaze gukwirakwira mu bihugu 92 ndetse hari ubwoba ko bwagera n’ahandi bitewe n’uburyo bwandura byihuse by’umwihariko mu bantu batarakingirwa.

Kugeza ubu mu Rwanda abamaze kwandura Covid-19 bose hamwe  bagera ku 35,886 kuva icyo cyorezo cyatahurwa bwa mbere mu Rwanda, mu gihe ku isi abamaze kwandura COVID-19 muri rusange bararenga  miliyoni 181 barimo abasaga miliyoni 166 bakize ndetse na miliyoni 3.9 z’abantu bamaze kwicwa n’iki cyorezo.

NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.