Uko umusaruro mbumbe wa 2021 igihembwe cya mbere uhagaze mu Rwanda


Mu gihembwe cya mbere cya 2021, umusaruro mbumbe w’igihugu wari miliyari 2,579 z’amafaranga y’u Rwanda, uvuye kuri Miliyari 2,410 mu gihembwe cya mbere cya 2020. Umusaruro muri Serivisi wari 46% by’umusaruro mbumbe wose, ubuhinzi bwatanze 27%, inganda zitanga 20% by’umusaruro mbumbe wose.

Muri iki gihembwe, ubukungu bw’u Rwanda bwakomeje guhura n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19. Ibi byatumye umusaruro mbumbe wiyongera ku rugero rwa 3.5%.

Mu byiciro binyuranye by’ubukungu; umusaruro uhagaze ku buryo bukurikira:

  • Ubuhinzi : 7%
  • Inganda : 10%
  • Serivisi : 0%

Mu buhinzi, umusaruro w’ibihingwa ngandurarugo wiyongereyeho 7% bitewe n’umusaruro mwiza w’igihembwe cya mbere cy’ihinga cya 2021. Umusaruro w’ibihingwa ngengabukungu wiyongereyeho 7% bitewe n’izamuka rya 30% ry’umusaruro wa  kawa. Ku rundi ruhande umusaruro w’icyayi  wagabanutseho 1%.

Mu nganda, imirimo y’ubwubatsi yiyongereyeho 14%. Umusaruro w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri wazamutse ku rugero rwa 3%.

Umusaruro w’inganda zitunganya ibintu bitandukanye wazamutseho 8% bitewe ahanini  n’umusaruro w’inganda zitunganya ibyuma wazamutseho 29%. Umusaruro w’inganda zitunganya ibinyabutabire na parasitike wiyongereyeho 20%, naho uw’inganda zitunganya ibikomoka kubiti n’impapuro wiyongereyeho 17%. Kurundi ruhande, umusaruro w’inganda zikora ibikoresho by’ubwubatsi  bikomoka kuri kariyeri ( higanjemo sima) wagabanutseho 3%.

Muri serivisi, umusaruro wa serivisi z’ikoranabuhanga n’itumanaho wiyongereyeho 18%, uwa serivisi z’ibigo by’imari n’ubwishingizi wazamutseho 10% naho uwa serivisi z’uburezi uzamukaho 5%. Ku rundi ruhande, umusaruro w’amahoteri na resitora wagabanutseho 34%, uwa serivisi z’ubuzima ugabanukaho 12% naho umusaruro w’imirimo y’ubuyobozi bwite bwa leta wagabanutseho 2%.

 

Ubwanditsi@umuringanews.com

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment