Abakinnyi ba Rayon Sports bashyiriweho agahimbazamusyi kadasanzwe


Mu gihe Shampiyona y’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ibura iminsi mike ngo isubukurwe, ubuyobozi bwa SKOL Rwanda bwashyizeho agahimbazamusyi ka miliyoni 17 Frw ku bakinnyi ba Rayon Sports mu gihe bakwitwara neza.

Kuva byatangazwa ko shampiyona y’umupira w’amaguru igiye gusubukurwa, Rayon Sports ni imwe mu makipe yagaragaje ko ifite inyota yo gutwara igikombe.

Kugeza ubu iyi kipe ifatanyije n’umuterankunga mukuru wayo Skol Rwanda, imaze kugura abakinnyi mpuzamahanga bakomeye barimo Muhire Kevin, Héritier Luvumbu Nzinga na Junior Bayanho Aubyang.

Usibye gufatanya kugura abakinnyi, umuterankunga w’iyi kipe yambara ubururu n’umweru yamaze kwemeza agahimbazamusyi ka miliyoni 17 Frw ku bakinnyi n’abatoza ba Rayon Sports mu gihe bakwitwara neza muri Shampiyona.

Amakuru yizewe avuga ko bafashe icyemezo cyo kugenera abakinnyi n’abatoza ba Rayon Sports agahimbazamusyi ka miliyoni eshanu mu gihe baba bitwaye neza bakarenga amatsinda na miliyoni 12 Frw mu gihe baba babashije kuboneka mu myanya ibiri ya mbere izatanga ikipe zizasohokera igihugu.

Rayon Sports iri mu itsinda B rya Shampiyona, izatangirira kuri Gasogi United tariki ya 2 Gicurasi, iminsi itatu mbere yo guhura na Kiyovu Sports mu gihe izasoreza kuri Rutsiro FC tariki ya 8 Gicurasi 2021.

Mu kwitegura iyi mikino, imaze gukina umukino umwe wa gicuti, aho yatsinze Bugesera FC ibitego 2-0 ku wa 21 Mata 2021 mu gihe undi yakinnye na Police FC tariki ya 26 Mata 2021 utabashije kurangira.

 

Source: igihe 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.