Abagize komite nyobozi nshya ya “NPC-Rwanda”


Mu nama hagaragajwemo  ko  Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abafite ubumuga mu Rwanda ifite umushinga wo kugira inyubako yayo, habaho kwiyemeza kongerera imbaraga komite z’imikino y’abafite ubumuga mu turere,  hatangazwa raporo y’umutungo  na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2020-2021 ndetse hanatorwa komite nshya.

Ibi byose byakozwe kuri iki Cyumweru taliki 4 Mata 2021 hifashishijwe ikoranabuhanga mu nama y’Inteko Rusange ya Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abafite ubumuga mu Rwanda “NPC-Rwanda” ,  hatorwa komite nyobozi nshya ikaba igizwe n’aba bakurikira.

Murema Jean Baptiste ni we wongeye gutorerwa kuyobora NPC Rwanda mu gihe cy’imyaka 4 iri imbere. Ku mwanya wa Visi Perezida  wa mbere ushinzwe amarushanwa hatowe Safari William, ku mwanya wa Visi Perezida wa kabiri ushinzwe imenyekanishabikorwa hatorwa Mukarusine Claudine.

Muri aya  matora kandi hatowe Dr. Mutangana Dieudonné ku mwanya w’Umunyamabanga mukuru wari usanzwe kuri uyu mwanya naho  Vuningabo Emile Cadet yongera gutorerwa  umwanya w’Umubitsi.

Mu yindi myanya yatorewe, hari Bizimana Jean Damascène uhagarariye abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, Mukanyemazi Adèle, uhagarariye abafite ubumuga bw’ingingo, Sekarema Jean Paul, uhagarariye abafite ubumuga bwo mu mutwe, Mukanziza Venantie, uhagarariye abafite ubumuga bwo kutabona, Mukobwankawe Liliane uhagarariye abagore na Twagirayezu Callixte uhagarariye abakinnyi.

Murema Jean Baptiste

Safari William

Mukarusine Claudine

Dr. Mutangana Dieudonné

Vuningabo Emile Cadet

 

KAYITESI Ange


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.