Minisitiri w’Urubyiruko yarusabye gukoresha neza amahirwe rufite


Mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko wabereye mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Mwiri, Minisitiri w’urubyiruko Mbabazi Rose Marry yarukanguriye gukoresha neza amahirwe rufite cyane cyane ayo ruhabwa n’igihugu.

Minisitiri w’urubyiruko yarusabye kubyaza umusaruro amahirwe bafite

Mu ijambo rya Minisitiri Rosemary Mbabazi yagejeje k’urubyiruko n’abandi baturage bari bitabiriye ibi birori bateraniye ku kigo cy’amashuri cya Nyamugari, yagize ati “ibiganiro twibandaho muri iyi minsi ni ukugaragariza urubyiruko amahirwe rufite haba aho rutuye, n’aho ruri kugira ngo ruyabyaze umusaruro, aho kujya kuyashakira kure mu kandi karere tubanze dushake amahirwe atuzengurtse, twebwe ubwacu hano.

Minisitiri Mbabazi yakomeje avuga ko leta ihora ishaka ibikorwa remezo byo kongerera amahirwe urubyiruko kugira ngo rwibesheho kandi neza, yagize ati “ niyo mpamvu igihugu cyacu gihora gihatana cyane gishakisha ko tugira ibikorwa remezo, ibikorwa remezo niryo fatizo, nibyo dukeneye cyane cyane kugira ngo twiteze imbere, icya kabiri ni umutekano kandi turawufite, kensi ibihugu by’ Afurika niwo bibura, uwo mutekano ni udufassha kugira ngo ibyo dukora byose tubikore mu mutuzo nta kitubangamiye”.

Umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko ubusanzwe wizihizwa ku tariki ya 12 Kanama, ariko mu Rwanda bahisemo kwizihiza mbere y’aho kubera ko bashakaga kubihuza n’umunsi wakorerwaho umuganda kandi urubyiruko rukaboneka ari rwinshi kuko kuya 12 Kanama byahuriranye n’umunsi w’icyumweru akenshi ukunze kubonekaho gahunda nyinshi k’urubyiruko.

Uhagarariye umuryango w’abibumbye “UN” mucyo bise “One UN” mu Rwanda,  Mr. Fodé Ndiaye, yagarutse ku mpamvu Umuryango w’abibumbye ushyiraho umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko yagize ati “ni mwe rubyiruko mwabohoye igihugu cy’u Rwanda, nimwe rubyiruko mufite inshingano zo kwiyubakira igihugu muteganyiriza ejo hazaza, ibintu byose bihambaye muri iyi isi byakozwe n’urubyiruko, aho wajya hose haba mu Karere, ibyo mbabwira nagombye kubivuga mu Kinyarwanda ariko hari ijwi rikomeye kandi rifite imbaraga kundusha ni Perezida Kagame, buri gihe arabivuga ababwira ko u Rwanda ruzubakwa n’abanyarwanda ubwabo, reka nanjye mbivuge muri aya magambo nti isi izubakwa n’urubyiruko, ni mwe muhanga udushya ni mwe mucunga umutekano,  ni mwe muri mu mashuri, ni mwe muri mu buhinzi n’ubworozi, nimwe mukina imikino itandukanye mu marushanwa ahesha ishema igihugu cyanyu, ni mwe mugena uko amashuri agomba kubakwa n’uburyo azigirwamo, urubyiruko mufite byose muri imbaraga z’igihugu, itandukaniro ry’ibihugu byinshi ni uburyo urubyiruko rutwarwamo, ruyoborwa ndetse n’uburyo ruhabwa umuyoboro muzima utaruyobya, ibi byose ni amahirwe mufite kandi mugomba kubyaza umusaruro hakiri kare”.

Nzabonimana Fabien ni umwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Kayonza  mu murenge wa Mwiri, yagize ati “hari amahirwe menshi dufite nk’urubyiruko dusa nk’aho tutayakoresha neza, abayobozi babidukangurira kenshi kandi hari n’ingero zifatika za bagenzi bacu bagiye bayabyaza umusaruro bakiteza imbere, ubu ingamba mvanye aha ni ugutekereza icyo nakora njye na bagenzi banjye tukiteza imbere kuko hari byinshi twakora ntitwirirwe duteze amaboko ngo turabona abaterankunga”.

Ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko mu gihugu hose byaranzwe n’umuganda wo gutunganya ibibuga urubyiruko ruzajya rukiniraho

 

HAKIZIMANA YUSSUF

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.