Uko amarushanwa ya “Afrobasket 2021” yarangiye


Kuri iki Cyumweru tariki 29 Ugushyingo 2020 ni bwo hasojwe imikino ibanza yo gushaka itike y’imikino y’Afurika  “Afrobasket 2021  yaberaga muri Kigali Arena kuva tariki 25 Ugushyingo 2020.

Perezida Kagame yakurikiranye amarushanwa ya “Afrobasket”

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame kyakurikiranye umukino wasoje iri rushanwa wahuje ikipe y’u Rwanda na Sudani y’Amajyepfo

Izi kipe zombi ziri mu itsinda D, umukino warangiye ikipe ya Sudani y’Amajyepfo itsinze u Rwanda amanota 67 kuri 55.  Ikipe ya Sudani yatsinze agace ka mbere n’aka kabiri (17-12 na 16-10), ikipe y’u Rwanda yatsinze agace ka 3 amanota 19 kuri 18 itsindwa aka kane   ku manota 16 kuri 14.

Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda utari wigaragaje mu mikino ibiri yabanje, Shyaka Olivier  ni we witwaye neza aho ndetse yatsinze amanota menshi muri uyu mukino (17) mu gihe ku ruhande rwa Sudani y’Amajyepfo uwitwaye neza yabaye  Deng Acuoth naho Makuei Puondak akaba ari we watsinze amanota menshi (13).

Muri iri tsinda D habaye undi mukino aho ikipe ya Nigeria yatsinze Mali amanota 91 kuri 68.

Nyuma yo gusoza iyi mikino yo gushaka itike, muri iri tsinda D, ikipe ya Nigeria irayoboye n’amanota 6, ikurikiwe na Sudani y’Amajyepfo ifite amanota 5, Mali ku mwanya wa 3 n’amanota 4 naho ikipe y’u Rwanda ikaza ku mwanya wa nyuma wa 4 n’amanota 3.

Mu itsinda A naho hakinwe imikino isoza

Muri iri tsinda, ikipe ya RDC yatsinze Madagascar amanota  82 kuri 64 naho Tunizia itsinda Central Africa Republic amanota 80 kuri 63.  Kugeza ubu, Tunizia ifite igikombe cy’Afurika giheruka muri 2017 irayoboye n’amanota 6, ikurikiwe na RDC n’amanota 5, Central Africa Republic  ku mwanya wa 3 n’amanota 4 naho Madagascar  ikaza ku mwanya wa nyuma n’amanota 3.

Imikino yo mu itsinda B yasojwe tariki 27 Ugushyingo 2020, ikipe ya  Senegal yasoje iyoboye  itsinda n’amanota 6, Angola iza ku mwaya wa kabiri n’amanota 5, Kenya yaje ku mwanya wa 3 n’amanota 4 mu gihe Mozambique yasoreje ku mwanya wa 4 n’amanota 3 aho yatsinzwe imikino yose.

Mu itsinda E, imikino yabereye mu Misiri nayo yasojwe  Misiri iyoboye n’amanota 6, ikurikirwa na Uganda n’amanota 5, Cap Vert ku mwanya wa 3 n’amanota 4 naho Maroc isoreza ku mwanya wa 4 n’amanota 3.

Mu itsinda C ho imikino ibanza yabereye muri Cameroun muri Gashyantare 2020, iri tsinda ririmo Cote d’Ivoire yasoje iyoboye n’amanota 6, Cameroun (5), Guinea Equatorial (4) na  Guinea (3).

Biteganyijwe ko imikino   yo kwishyura izaba muri Gashyantare 2021 nyuma muri buri tsinda hazamuke amakipe 3 ya mbere abe   15  hiyongereho ikipe y’u Rwanda izakira iyi mikino ya nyuma izaba tariki 24 Kanama kugeza 05 Nzeri 2021.

Ubwanditsi


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.