Inkweto zambawe n’icyamamare zaguzwe akayabo


Umuguru w’inkweto zambawe n’igihangange mu mukino wa Basketball, Michael Jordan, zaguzwe $615,000 ni ukuvuga miliyoni zirenga 595 z’amafaranga y’u Rwanda, muri cyamunara yabaye kuri uyu wa Kane.

Izi nkweto Jordan yambaye zaguzwe agatubutse
Izi nkweto zakozwe n’uruganda rwa Nike zizwi nka Air Jordan 1, zakoreshejwe na Michael Jordan mu mukino wa gishuti ikipe ye ya Chicago Bulls yakinnye mu 1985 mu Butaliyani. Zaciye agahigo ko kuba inkweto za siporo zihenze mu mateka.

Muri rusange, inzu ya Christies yagurishije izi nkweto z’umutuku n’umweru, imaze kugurisha imiguru icyenda y’inkweto za Michael Jordan, mu kwishimira imyaka 14 yamaze muri Chicago Bulls.

Michael Jordan afatwa nk’umukinnyi mwiza w’ibihe byose muri Basketball, aho mu myaka ya 1980 kugeza 1990, yagize uruhare runini mu kumenyekanisha shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA).

Christies yatangaje izi nkweto ari zo za Michael Jordan zigurishijwe menshi. Izindi ze zagurishijwe ni Air Jordan 7 zagurishijwe $112,500, Air Jordan 10 zagurishijwe $8,750. Hari kandi Jordan 14 zagurishijwe $21,250.

Izi nkweto zakozwe n’uruganda rwa Nike zizwi nka Air Jordan 1, zakoreshejwe na Michael Jordan mu mukino wa gishuti ikipe ye ya Chicago Bulls yakinnye mu 1985 mu Butaliyani. 

Umwaka ushize, rwiyemezamirimo w’umunya-Canada, Miles Nadal, yaguze inkweto zo mu bwoko bwa Nike, Adidas na Air Jordan zari zashyizwe mu cyamunara na Sotheby’s ku $850,000.

Muri Gicurasi hagati nibwo izindi nkweto za Air Jordan 1 zambawe na Michael Jordan, zaguzwe $560 000, aka gahigo kakaba kahise gakurwaho mu mezi atatu gusa. Imiguru icyenda Jordan yakinishije imaze kugurishwa $931 875.

IHIRWE Chris 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.