CMA yahaye uburenganzira ikigo cya mbere cyo muri Afurika y’Epfo kuza ku Isoko ry’Imigabane ry’u Rwanda


Ikigo kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda (CMA) cyahaye uburenganzira ku nshuro ya mbere ikigo cy’ubucuruzi cyo muri Afurika y’Epfo cyitwa RH Bophelo Limited kuza ku isoko ry’imari ry’u Rwanda, kikaba aricyo kigo cya mbere kije ku isoko ry’u Rwanda kivuye hanze y’Akarere k’Afurika y’Iburasirazuba kandi kizongera umubare w’ibigo biri kuri iri soko bibe icyenda.

RH Bophelo ifite ibitaro bitandatu byo ku rwego rwo hejuru

Ikigo RH Bophelo cyanditswe nk’ikigo cy’ubucuruzi muri Afurika y’Epfo kandi cyagiye ku Isoko ry’Imari n’Imigabane cya Johannesburg muri Nyakanga 2017, iki kigo gikora ibijyanye n’ishoramari mu bikorwa by’ubuvuzi mu kugeza ubuvuzi kuri benshi. RH Bophelo kandi ikurikira cyane ahava inyungu kandi yibanda ku mikoranire n’abafatanyabikorwa batandukanye ariko inita ku kuba serivisi z’ubuzima zatangwa mu buryo bunoze.

Umuyobozi Mukuru w’agateganyo w’Ikigo kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda, Eric Bundugu yagize icyo atangaza ku kuza ku isoko ry’imari n’imigabane kwa RH Bophelo, aho yagize ati “Uku kuza ku isoko ku iki kigo cya RH Bophelo ni intambwe ikomeye mu kurushaho gushyira u Rwanda ku isonga mu karere no ku rwego mpuzamahanga nk’ahantu waca ushaka imari yo kwagura ibikorwa bitandukanye bibyara inyungu. Kuza ku isoko ry’u Rwanda kwa RH Bophelo birerekana ko u Rwanda rukomeje kuza ku isonga nk’ahantu hizewe ho gushora imari ndetse hizewe mu gukorerwa ubucuruzi bwambukiranya imipaka.”

Nk’uko inyandiko yasohowe n’ikigo RH Bophelo ibisobanura, iki kigo cyihaye intego yo kwagura ibikorwa kigana hanze y’Afurika y’Epfo. Aho iki kigo cyizeye ko u Rwanda ruzabaha umwanya wo gukomeza kwagura ibikorwa byayo. Bakomeje bavuga ko kuba baje ku isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda bizabaha ubushobozi bwo gukomeza kwagukira mu bindi bihugu by’Afurika. Ikindi kuba RH Bophelo yaje ku isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda bizabafasha kuguka abandi banyamigabane bashya bavuye hirya no hino mu bihugu bigize Akarere k’Afurika y’Iburasirazuba ndetse bakazafasha no kubona abandi bafatanyabikorwa bashya.

Umuyobozi Mukuru w’agateganyo w’Ikigo kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda, Eric Bundugu yakomeje agira ati “Kuza ku isoko ry’u Rwanda ry’iki kigo bigamije by’umwihariko kwiyerekana by’ibanze aho nta mari bazaba bashaka ku ikubitiro, ariko RH Bophelo yemeje ko hari imari izakusanywa binyuze mu bashoramari batandukanye mu gihe cya vuba baba abo mu Rwanda mu karere ndetse no mu mahanga ya kure.”

Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda kugeza ubu ririho ibigo by’ubucuruzi umunani harimo bine byo mu Rwanda ndetse n’ibindi bine byo mu mahanga by’umwihariko biri no ku Isoko ry’Imari n’Imigabane rya Nairobi.

RH Bophelo ikaba yaraje ku mugaragaro ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda kuya 1 Kamena 2020, kikazaba aricyo kigo cya mbere kije ku isoko ry’u Rwanda kivuye hanze y’Akarere k’Afurika y’Iburasirazuba kandi kizongera umubare w’ibigo biri kuri iri soko bibe icyenda.

Gahunda yashyizweho y’imyaka 10 yo guteza imbere Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda (Capital Market Master Plan) yashyizeho ibikorwa by’ingenzi bizakorwa na Guverinoma y’u Rwanda mu
kurushaho gukoresha iri soko ngo ribashe guteza imbere ubukungu rinatanga imari ikoreshwa mu bikorwa bitandukanye, bizanajyana n’uko u Rwanda ruba igicumbi cya serivisi z’imari (financial hub) mu by’ubukungu muri aka karere.

Umuyobozi Mukuru w’agateganyo w’Ikigo kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda, Eric Bundugu yashimangiye ko Intego ya gahunda yashyizweho y’imyaka 10 yo guteza imbere Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda ni uko iri soko rirushaho gukorera u Rwanda. Ubwo iyi gahunda ishyirwa mu bikorwa, Ikigo kigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane mu Rwanda gikomeje gushyiraho uburyo bwizeye ndetse n’amategeko ateza imbere iri soko kandi arinda by’umwihariko abashoramari no gufasha
abashaka imari yo kwagura ibikorwa byabo by’ubucuruzi baba abavuye mu Rwanda, mu karere ndetse no mu mahanga ya kure.

NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment