Congo Kinshasa: Imfungwa zikomeje guhitanwa n’inzara


Imiryango y’ abagiraneza ikorera muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo yatangaje ko mu cyumweru gishize imfungwa zo muri Gereza ya Makala 17 zapfuye bitewe no kubura ibyo kurya.

Iyi miryango kandi ikomeza ivuga ko izo mfungwa zishwe n’ inzara, kubura imiti no kubura isuku ihagije yahoo ziba ndetse no ku mubiri.

Gereza ya Makala imaze amezi abiri idahabwa ibyo guteka nk’ uko byemezwa n’ ubuyobozi bwa gereza.

Aganira na BBC yagize ati Biteye ubwoba! Abantu barapfa hafi ya buri munsi”.

Bitewe no kuba nta biryo Leta iheruka kubaha izi mfungwa 8000 zitunzwe no kugemurirwa imiryango yazo.

Ubuyobozi bw’ iyi gereza bunahangayikishijwe n’ ubucukike buri muri iyi gereza kuko abayibamo bakubye inshuro eshanu umubare ntarengwa yari yubakiwe.

Imiryango itari iya Leta ivuga ko muri iyi gereza harimo abagororwa barenga 100 barembye cyane hafi yo gupfa kubera imibereho mibi.

Minisitiri wungirije w’ ubutabera muri iki gihugu avuga ko iyi gereza ya Makala iherutse guhabwa amafaranga yo kuyifasha kuzahura imibereho y’ abagororwa.

Célestin Tunda Ya Kasende agira ati “Nibyo habayeho gukererwa kwishyura ba rwiyemezamirimo barahagarika”, niko yabwiye AFP.

Umuryango Fondation Bill Clinton pour la paix niwo wavuze ko imfungwa 17 zimaze gupfa kubera inzara.

TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment