Abahinzi barasaba ko bahagararirwa mu byemezo bibafatirwa mu mihigo n’igenamigambi by’Akarere


Abahinzi n’abajyanama b’akarere ntibavuga rumwe ku ruhare rw’umujyanama mu byemezo bifatirwa umuhinzi mu mwuga we w’ubuhinzi, abajyanama bo mu Karere ka Kayonza bemeza ko abahinzi bahagarariwe kuko njyanama itorwa n’abaturage ndetse ikaba ari nayo iyobora Akarere.

Gahaya Alphonse umwe mu bahinzi basaba ko hazamurwa ijambo ry’umuhinzi mworozi mu bikorerwa mu buhinzi

Abahinzi borozi bo mu Karere ka Kayonza bifuza ko bagira uruhare ruziguye mu ingenamigambi ry’Akarere ku ngingo y’ubuhinzi, Gahaya Alphonse ni umuhinzi wo mu Murenge wa Mwiri yagize ati: “twifuza ko umuhinzi yagira uruhare mu bimukorerwa cyane cyane ibirebana n’ubuhinzi, kuko abenshi bamufatira ibyemezo sibo bakora ubwo buhinzi n’ubworozi, niyo mpamvu twifuza ko twagira umuhinzi mworozi uduhagararira mu gihe cy’imihigo n’igihe cyo kugena igenamigambi ry’akarere, tukagira uruhare mu kugena ibikorwa tuzakora mu buhinzi tugafatanya n’abatekinisiye kubinoza, ibyo tuzagiramo uruhare mu igenamigambi ryabyo ntibigomba kurangirira aho gusa kuko na nyuma y’isarura hagombye kuba hari uburyo bwateganyijwe buzafasha umuhinzi kugurisha umusaruro we, kuko nkubu twasabwe guhinga ibigori ariko ikiro cyabyo kigura amafaranga 100 nyamara urebye imvune umuhinzi agira n’inyungu yakuyemo atagombye kujya munsi y’amafaraanga 185 ku kilo”.

Shumbusho Evariste ni umuhinzi wo mu Murenge wa Kabarondo nawe yagize ati: “uruhare rw’umuhinzi mu byemezo bimufatirwa mu buhinzi ni igisubizo cy’ibibazo byinshi biri mu buhinzi, haba mu guhuza ubutaka hagahingwa igihingwa cyatoranyijwe, kubonera inyongeramusaruro igihe, guhunika umusaruro, kugena igiciro cyawo no kuwurinda abamamyi n’abashaka kuwotsa ibi byose byafasha ubuyobozi  kubona ibisubizo byihuse mu buhinzi igihe abahinzi bo ubwabo ari bo babigizemo uruhare”.

Ibigori byakuze birenga metero 2bitaraheka ni ibyo mu murenge wa Muhazi mu karere ka Rwamagana abaturage bemeza ko iyo bagira uruhare mu bibakorerwa bari kugishwa inama ku mbuto ibereye aho bahi

Perezidante w’inama njyanama y’Akarere ka Kayonza Mukamuyenzi Valentine yemeza ko uruhare rw’abanzi mu bibakorerwa ruhari ndetse ko banahagarariwe, yagize ati “ndibutsa abahinzi borozi ko mu nama jyanama y’Akarere iba igizwe n’abajyanama baturutse mu mirenge yose igize Akarere kandi abo bajynama baba baratowe n’abaturage kuva ku mudugudu kuzamuka kugera ku Karere, niyo mpamvu mu nama jyanama tugira na za komisiyo zihariye ziga ku bibazo by’abaturage, ikindi ni uko na nyobozi abayigize ari abajyanama baba bahagarariye Imirenge batorewemo “.

Hari ubushakashatsi bwakozwe n’umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane(Transparency International Rwanda) ku bibazo biri mu buhinzi n’ubworozi ,ryakozwe mu turere twa Kayonza na Nyanza bukorerwa ku baturage 400 muri buri Karere, mu Karere ka Kayonza  bugaragaza ko mu igenamigambi ry’ubuhinzi, abemeza ko barigiramo uruhare ari 15.8% naho abavuze ko batabizi ni 84.2%, mu ishyirwa mu bikorwa ry’igenamigambi ry’ubuhinzi abaturage 66% nibo bemeje ko babigiramo uruhare naho 34% bakemeza ko ntarwo bagiramo, mu isuzumwa ry’uko iri genamigambi ryashyizwe mu bikorwa abahinzi 15.3% bemeza ko babizi naho 84.7 bakavuga ko ntabyo bazi.

HAKIZIMANA YUSSUF


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.