Capitaine wa Rayon Sports yanyomoje ibimaze iminsi bimuvugwaho


Myugariro wa Rayon Sports akaba na kapiteni wayo, Rutanga Eric, yanyomoje amakuru yavugaga ko yamaze kumvikana na Yanga Africans yo muri Tanzania aho yemeje ko ibi ari ibihuha.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru nyuma y’imyitozo yo kuri uyu wa Gatatu, Rutanga, yavuze ko nta biganiro byizege biba hagati ye n’iyi kipe yo muri Tanzania.

Yagize ati Ariya makuru nayafata nk’ibihuha, ntabwo njyewe nerekeje muri Yanga SC, njyewe ndi umukinnyi wa Rayon Sports. Hagize n’ibiganiro bibaho bavugana n’Abayobozi kuko njye sindavugana nayo, mfite imyaka ibiri ya Rayon Sports, ntabwo ndi umukinnyi wigurisha.

Yanga SC mu mwaka ushize yigeze kunshaka ntibyakunda kuko nahise nerekeza muri Zambia, naho ntibyakunda ndagaruka. Baguze undi mukinnyi ntibyamuhira ni yo mpamvu ubu banyifuza.”

Rutanga yavuze ko abafana ba Yanga Africans bamwifuza ndetse hari ibiganiro byahuje abayobozi b’amakipe yombi bitagize icyo bigeraho.

Yagize ati “Abafana baranshaka, na Papy Sibomana tujya tuvugana. Perezida wa Yanga SC yaraje aganira n’uwa Rayon Sports, ariko ibyo baganiriye ntabwo byaciyemo. Njye ntabwo navuga ngo navuganye na bo, n’ibizaba byaba ku ruhande rw’Ubuyobozi.’’

Uyu ni umwaka wa gatatu Rutanga ari gukina muri Rayon Sports nyuma yo kuyigeramo mu mwaka w’imikino wa 2017/18, avuye muri APR FC yakuriyemo.

Mu mpera z’umwaka w’imikino ushize, yagarutse muri Rayon Sports, ahabwa amasezerano y’imyaka ibiri n’igitambaro cyo kuyobora bagenzi be, muri Kanama.

IHIRWE Chris


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.